MY SPECIAL DREAMS EPISODE 93


img_0958-30

My special dreams
Episode ya 93

.
Twakomeje kugenda tugeze kwa jose turakomana , ndebye uwaje kumfungurira nsanga ni Jose
.
Nahise mufata ndamuhobera biratinda , turangije aduha karibu , turinjira duparika imbere
.
Twamaze guparika , atugenda imbere tugeze muri salon dusangamo papa ndetse na mama we turabasuhuza turangije turicara
.
Yahise ahaguruka ajya kwitegura , muminota mike aba aragarutse anyicara iruhande aba aravuze
.
Yaje yambaye ikanzu yageraga kubirenge imwegereye , nudukweto duto , kuburyo namurebye ntamukuraho amaso aba aravuze
We: ariko chr wagiye ureka kureba cyane
Njye: nubundi niwowe wenyine ndeba kuko niwowe mukobwa wenyine naho abandi bose ni abantu
We: uziko naringiye kugwa hasi kubera kugira amasoni y’ ukuntu wandebaga
Njye: erega ubereye amaso , utakureba ntawundi yareba
.
Twakomeje kuganira byinshi , kuburyo nibyo kugenda wagira ngo twari twabiretse , papa jose aba aravuze
We: mbega umukobwa , ubu koko ntuzatuma tutibonera umukwe
Jose: kubera iki papa
Papa jose: reba igihe bamaze hano ntano kubakira
.
Jose yahise agira isoni , ntekereje nange ukuntu amasaha ageze kure kuko haburaga iminota mike ngo igihe batubwiye kigere , nashatse kumubwira ngo abyihorere ariko nanone nanga gusuzugura umusaza
.
Jose yahise ahaguruka akora muri frigo akuramo ka skol , azanira na mitsing fiacre , amaze gufungura adusukira muturahure , arangije azanira papa we na mama we ibyo bafataga , agaruka kunyicara iruhande ari nako twiganirira
.
Twakomeje kuganira ibintu byari binogeye amaso , urebye ukuntu papa jose yanziraga ntiwamenya ko ariwe twarimo tuganira icyo gihe , yadutereye inzenya , aradusetsa karaha , kuburyo yanyibukije mubwana bwacu , igihe nabagayo
.
Twamaze agacupa kambere , papa jose ashatse kutwongeza tumubwira ko twakererewe adusaba kudatundayo cyane , ubundi adusezeraho turerekera
.
Twamaze kwinjira mumodoka dufatiraho , feri yambere twayifatiye kwa Josiane , tugezeyo turakomanga , zamu ahita afungura , atubaza uwo tuje kureba , tumubwira ko ari josiane , aba aravuze
We: ko boss yambujije ko hagira abantu badasanzwe baza hano mfungurira se ?
.
Twatangiye kumwinginga ariko aranga aba ibamba , mfata phone ngo mpamagare josiane ariko yanga gucamo , tubuze uko tugira , duparika kuruhande tuvamo dutangira kuganira
Njye: nonese koko ubu tubigenje dute?
Jose: chr ubu se koko nidusubirayo ko azagira ngo twamwiciye gahunda kuko ntagihamya gihari
Njye: nonese turakomeza guhagarara aha kugeza ryari ?
Fiacre: nungutse igitekerezo
Njye : kitubwire se bro
Fiacre: reka tugume aha , turindire ko hari umuntu wundi waza maze tumumutumeho
Twese: iyo nama niyo yo
.
Twahagaze nkiminota itanu tugiye kubona tubona imodoka iratumuritse tuva munzira , ikitugeraho mbona niyayindi josiane yakundaga kugendamo, ihita iparika
.
Yamaze guparika imbere yacu , tugiye kubona tubona josiane avuyemo , abanza kudusuhuza , umukobwa wagiraga ikinyabupfura cyakindi cy’ umwana warezwe , atubaza impamvu tutinziye , tumubwira byose , aba aravuze
We: papa buriya aba yanze ko hagira abitwaza icyo kirori bagakora amabi . ubu rero nanjye mvuye kuzana tente ahubwo yicaye inyuma mubanze mumusuhuze
.
Twahise tureba mumodoka tubonamo umukecuru wabonaga ko akuzemo , tubanza kumusuhuza , turangije , twinjira mumodika ba josiane batujya imbere
.
Twageze mugipangu babanza kudusaka , kuburyo wabonaga ko ugeze ahantu hadasanzwe , barangije duparika muri parking , twerekeza hirya muri jardin ahantu wabonaga ko ariho bateguriye ikirori
.
Twagezemo tujya kwiyicarira ibyuma , ariko tukimara kubona abantu bari bicaye aho amagambo yahise ashyira , kuburyo ntongeye kwibuka ko ndi kumwe na ma jo
.
Hari abagabo bafite amanyenyeri , abandi ari ibigabo binini byakubisemo amakote n’abamama bakenyeye nareba ukuntu ngana nkumva ndisetse
.
Twakomeje kwicara aho hasize akanya gato tubona haje umugabo wari ufite ibihanga kurutugu , yicara imbere tumenya ko ari papa josiane
.
Dije yahise agabanya volume ya ampuri wamugabo ahita ahaguruka
We: mwakoze cyane kuba mwitabiriye iki kirori , murakaza neza murugo rwa pascal mwicare mugubwe neza kandi mwese murisanga hano ntakibuze
.
Yakomeje agira ati : nkuko mubizi , uyu munsi twagize isabukuru y’ umwana wacu wimfura , mwese ndabashimira ko mwanyeretse ko muri inshuti nyanshuti mwakwiha amashyi
Twese twakomeye amashyi rimwe
Yakomeje agira ati : ngaho rero dije nadushyiriremo akaririmbo tube tumanura akavumbi
.
Yamaze kuvuga atyo numva iryo jwi si ubwambere naryumva , ariko ndebye isura kubera ibitara byari biri kwaka nkabona sinyibona neza , nakomeje gutekereza ahantu naba nzi iryo jwi ariko ntekereza ko abantu bashobora no kugira ijwi rimwe kandi ntaho bahuriye kabone ko ari nubwambere nari mbonye umuntu ufite ibyo bihanga hari aho duhuriye
.
Abasore n’ inkumi bari babukereye bahise nazana amakese menshi , buri wese afatamo icyo anywa , turangije umunyamagambo aba aravuze
We: ubu rero ubwo tumaze kumanura akavumbi ndakeka ikirori gitangiye reka dutuze ubundi twihere ijisho ibikurikiyeho
.
Twese twarebeye imbere rimwe , tugiye kubona tubona josiane aturutse mumuryango akomeza agana aho twari turi , agiye kugera aho twari twicaye , sinzi aho usore ushinguye yaturutse nibase yamazi , ahita ayamusukaho , undi atangira kwiruka , ariko yose yamushiriyeho , ako kanya babasore ninkumi bari bamaze kuduseriva bahitangiye kuririmba
Bose: happy birthday to you , happy birthday to you , happy birthday to you
.
Ibintu byari nibereye amaso , natwe ntakindi twari gukora kitari ugukoma amashyi
.
Nyuma yo kuririmba no kumenywaho amazi , josiane yahise asubira munzu , hahita haza umusore wari ufite gateau nini , yuzuyeho amabuji menshi abanza gutegura ameza , arangije ayiterekaho.
.
Nabaze umubare wa buji , nsanga ni makumyabiri , ntekereje ukuntu nge nayigize nkiga muri secondaire ariko we akaba yiga muri kaminuza mbona ko burya ntakiza nko kuba umwana w’ umukire
.
Narebye hirya mbona jose na fiacre batwawe nibyakorerwaga aho , ariko ni mugihe wasanga twese bwari ubwambere tubonye ibirori nkibyo
.
Babasore bahise bazana amakese menshi buri wese icyo yarari kunywa bakamutereka imbere ikese ngo ajye yikoreramo , ibintu byongeye kunyereka ko ntakibuze kwa afande
.
Twategereje gato , tugiye kubona tubona josiane aragarutse yambaye akajipo kageze kumavi , ugashati kamwegereye n’ udukweto tugiye hejuru
.
Yarakomeje aratambika ahita ahagarara kuri ya gateau , bamuzanira ikibiriti acana yamabuje yose , umunyamagambo aba aravuze
We: fora ninde umufasha kuyazimya ? reka turebe uwo biri bugweho
.
Josiane yahise ava imbere agenda anyuzamo amaso mubari aho bose , arinda agera inyuma , tugiye kubona tubona afashe umusore akaboko mukureba neza mbona ni Emmy
.
Twese twakomeye amashyi rimwe nabo batambuka bagana imbere , nakomeje kwitegereza ingendo yabo , ibintu nabonaga bibereye amaso , bagezeyo batangira kuzimya ya mabuji , bafanya gukata gateau , ubundi twese tubongera amashyi
.
Ikirori cyakomeje kuryoha , umunyamagambo ageze aho aha umwanya Josiane ngo atugezeho ijambo ry’ umunsi nk’ umushyitsi mukuru
.
Josiane yahise ahaguruka abanza kudushimira , arangije aba aravuze
.
We: mubyukuri ibintu byandenze sinzi aho mpera ngira icyo mbagezaho
.
Gusa ndashimira buri umwe wese wabashije kwigomwa umwanya akaza hano , nikinyereka ko nshigikiwe
.
Byumwihariko ndashimira papa na mama bankoreye iki kirori , nikinyereka ko banzirikana nk’ umwana wabo ariko nanone bikanyereka ko bazirikana bagaha n’ agaciro buri kimwe cyose
Twese twakomeye amashyi rimwe akomeza agira ati
We: mubyukuri nagiraga ngo mbereke ko ubu nahinduye amateka sinkiri ngenyine ahubwo ndagaragiwe ,uyu uri iburyo bwanjye niwe mahitamo y’ umutima wanjye
.
Twese twongeye gukomera rimwe amashyi , papa josiane ahita ahaguruka aba aravuze
We: mumbabarire kuba nihaye ijambo nkanaca umukobwa wanjye mu ijambo nukugira ngo mushimire , igihe cyose twahoraga tumusaba ko yazatwereka umukwe , kuva tumubonye ndumva mwamumpera amashyi nimpundu , ubundi agakomeza ijambo rye
.
Twongeye gukomera amashyi rimwe nimpundu ziba nyinshi , nibwo nongeye kubona akamaro k’ umukwe
.
Josiane : sinasoza ntaberetse kenny ninshuti ye nabo bahaguruke babasuhuze
.
Nahise mfata ma jo , duhaguruka buhoro buhoro , turangije dusuhuza abari aho , turongera turicara , tumaze kwicara , josiane akomeza avuga
We: abo nibo bagize uruhare rwinshi mubuzima bwacu , batubereye ishuri ry’ ibitabo umuntu wese yakwifuza kwigamo
.
Yarangije kuvuga ayo magambo yose , papa josiane wabonaga yahindutse tukimara guhaguruka , ahita ahaguruka afata micoro aravuga
We: muranyihanganira , ikirori cyari cyigeze ahantu heza ariko nako kukazi barampamagaye reka dusoreze aha ,
.
Natekereje ukuntu bamuhamagaye kandi atigeze yitaba tekephone , ikindi kandi uko yavugaga numvaga iryo jwi rikomeza kuncaho nkiryo umuntu twaba twarabanye
.
Abantu bahise bagwa mukantu , buri wese arebanaho nundi , papa josiane ahita avuga
We: erega narangije kubasezerera , ahubwo nyuma y’ iminota itatu singire umuntu nongera kubona muri iki gipangu , murabyumva basore ( yabwiraga abaporisi bato )
.
Twabonye ko ibintu byakomeye , abantu bose bahaguruka ntawuvugana nundi , natwe dusohoka tudasezeye kuko wabonaga ko buri wese ameze nkaho akiza aye
.
Twageze hanze duhita twinjira mumodoka , turangije tubanza kugeza akarabo kanjye iwabo ari nako tuganira
Fiacre: ariko uriya mugabo ntatubeshye koko
Njye: nange niko mbibonye
Jose: wenda byashoboka ko baba bamubwiye ko yatewe
Njye: nawe se reba umuntu ngo bamuhamagaye kandi atigeze yitaba telefone , yewe ntanumuntu bigeze bavugana
Fiacre: ahubwo njye nabonye wagirango hari aho akuzi kuko ukimara guhaguruka na jose uriya mugabo namwitegereje mbona ahekenye amenyo kuva ubwo wabonaga ko atishimye kugeza adusezereye muri buriya buryo
Njye: nange nabibonye , gusa nubwo numvise ijwi ndizi ariko ntahantu muzi cyangwa we ngo habe hari aho anzi kereka niba yanyitiranije
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko ntakindi twibazagaho usibye ibibazo tutari dufitiye ibisubizo ,byerekeye nimpamvu papa josiane asoje ikirori muburyo butunguranye kandi bubi
.
Twageze kamwa jose avamo , nubwo gusezeranaho byatugoye ariko byarabaye , tubanza kumwinjiza iwabo , turangije turakomeza
.
Twageze murugo dusanga ba Ange na Doliane badutegereje , narebye Ange wari wambaye akajipo kamugera muntege , ninkweto zifunze , ndeba ukuntu akeye nukuntu amavunja yendaga kumwica , nti burya ubukene burica
.
Twarabasuhuje , badusaba guhita twerekeza kumeza , nubwo numvaga ntakintu nakoza mukanwa ariko sinari gutererana abandi
.
Twageze kumeza buri wese yarura ibye nubwo nari naruye duke ariko natwo twarananiye , doliane aba aravuze
We: nonese byakugendekeye bite ko utarya ?
Njye: ntakibazo nakimwe mfite , uretse ko numva nyashaka kurya
Doliane: nkurikije igihe tumaranye, ndakuzi hari icyo unkinze
Njye: nukuri ntacyo nuko numva ntameze neza gusa
Fiacre: cyakora iyo tuba tutajyanye mba mvuze ngo kirahari
.
Twakomeje kuganira byinshi mbwira doliane uko urugendo rwagenze ko claudine namusize mubumitaro doliane aba aravuze
We: wabaye intwari pe , gusa nibyo bikwiye kuko uvuze ngo izisho rihorerwe irindi wazajya kwibuka abantu bose bafite ubumuga bwo kutabona
Njye: ntampamvu yo kwitura umuntu ibyo yagukoreye , ahubwo ugomba kumwigisha kugira neza
Ange: cyakora umutima ufite mbona ntamuntu wundi wapfa kuwugira
Njye: umuntu wese atekereje ko aha ari ari icumbi arimo , ntawakorera undi ibyo atakwikorera
Doliane: nibyo pasiteri uyu munsi yatwigishije ko ubuzimo bwo mu isi bushira akanya gato
Njye: sinkibyo se , ahubwo ubwo nakira nzamuzana nawe ajye aba hano
Doliane: nange nzamwitaho kugeza agarutse ibumuntu
.
Twakomeje kuganira igihe kigeze twerekeza muburiri buri wese ajya mucyumba cye
.
Nageze muburiri nkomeza guturuna page ngo ndebe niba ryajwi rya papa Josiane hari aho ndizi , ariko ndahabura , ntekereza uburyo nahagurukanye na jose , papa josiane agahita ahinduka ,nabyo mbiburira igisubizo
.
Nakomeje kujya kure burinda bucya ntagohetse , ndabyuka ngeze hanze …..
Ntuzacikwe na episode ya 94
Ese murakeka papa josiane ari nde?
Ntiwibagirwe gusangiza abandi iyi nkuru ukanda like and share

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s