MY SPECIAL DREAMS EPISODE 94


img_0958-31

My special dreams
Episode ya 94
.
Nakomeje kujya kure burinda bucya ntagohetse , ndabyuka ngeze hanze nsanga Ange arimo arakubura , ibintu byantunguye cyane ariko byanyeretse ko isomo ry’ ubuzima yaryize neza
.
Naramusuhuje ,mubaza impamvu yabyutse kare , ambwira ko ari ukugira ngo abone uko ajya gusenga arangije amasuku , inkuru nakiriye nezerewe , ndangije njya douche nitera utuzi , ngaruka munzu nisiga amavuta ,nkubitamo aka jeans nerekeza kwa fiacre
.
Nagezeyo nkomanga kurugi rw’ icyumba cye numva umuntu asa nuwikanze ahita avuga
We: ariko kado ,sinakubujije kuza gukomanga kucyumba cyange nijoro , niba hari icyo ucyeneye iyo utegereza nkabanza nkabyuka
Njye: hahah , uziko ukiri mukinya , byuka bwakeye
.
Yamaze kumva ko arinjye ahita abyuka nanjye niyicarira muri salon , aritegura arangije aza kwicara aho nari ndi , dutangira kwiganirira
Njye: bro nonese ko imvitation tugomba kuziha abantu babiri , kandi uyu munsi ariwo wanyuma ,ejo ari akazi tubigenze dute
We: uziko nkibereye mumandazi , ariko ntakibazo ikigoroba turajya kubareba bose
Njye: ko directeur muzi nitugerayo urabona aturekura koko? ahubwo ndumva twajya kumureba muriki gitondo kuko ubu avuye muyambere , ikigoroba tukajya kureba Leon
Fiacre: uziko aribyo ahubwo tujye mumodoka tugende ntampamvu yo gutinda mumayira
.
Twahise duhaguruka , mfungura imodoka turinjira , turangije turerekera
.
Twagezeyo turakomanga , zamu ahita afungura abanza kutubaza impamvu ntahaherukaga , mubwira ko akazi kabaye kenshi , turangije turaparika , tuvamo , dukomanga kumuryango
.
Twamaze gukomanga , directeur ahita afungura , akitubona tubona aramwenyuye , abanza kuduhobera , aduha karibu turicara
.
Yahise ajya muri frigo azana azanira buri wese icyo afata , turangije dukozanyaho turacurura
.
Twamaze kurambika uturahure kumeza ,dutangira kuganira
Directeur: iminsi myinshi uziko usibye njye ukunda kubasura nabwo mukazi mwaherukaga kunsura cyera
Njye:akazi katubanye kenshi , noneho higerekaho nibyubuzima umuntu aba arwana nabyo , birangira umuntu abuze burundu
Directeur: sinabarenganya , ubuse nkanjye w’ umubyeyi mperuka mbashyira munzu ariko nkaba ntazi uko mumeze murumva ntari umubyeyi gito
Fiacre : ahubwo nitwe twakwiseka ukuntu waduhaye akazi , ukaduha namacumbi ariko tukaba tutaraje no kugushimira
Directeur : ibyo nakoze narimo nikorera wenda namwe hari igihe mwazantunga muzabukuru
.
Twakomeje kuganira byinshi , mubwira ibya claudine na ange arabishima , aba aravuze
We: ubanza umubyeyi wakubyaye yaribyaye pe !!!!
Uziko iyo ndebye imico yanyu mbona nako uwo mubyeyi yabyaye abana bahuje nawe imico
Njye: cyakora byo nuko utamuzi , pascal we yari andenzeho cyane uziko yafashije umukobwa witwaga roza , bla…bla namubwiye ibya roza byose , ndangije mbona asa nugiye kure ariko ndebye na fiacre mbona yagiye kure, mba ndavuze
Njye: ko mbona musa nabagiye kure mwaba mumuzi
Directeur : oya , nako nuko nari nibutse mugenzi wanjye byabayeho
Natekereje ukuntu mvuze ibyumugore , ariko directeur akaba ambwiye ngo ni mugenzi we numva sinsobanukiwe neza , nshatse kumubaza mbona naba nshomotse , mugihe nkibitekerezaho directeur aba aravuze
We: ese ubundi ko ntababajije iwanyu bari batuyehe ?
Njye: namubwiye byose aho twari dutuye mubwira naho nakuriye hose fiacre aba aravuze
We: uziko uwo muntu uvuze wagira ngo ni mama neza , nahoraga mubaza papa , aho kumumbwira akarira , ariko nange buri gihe nkamubaza impamvu iyo mumubajije aho kunsubiza arira , umunsi umwe nibwo yabonye murembeje , aranyicaza ambwira byose , numva bitabaho , none mbonye na mugenzi we byabayeho ,kandi baranitiranwa, ahubwo ninjyayo nzamubwira ko hari undi bahuje nuko nawe utazi aho aherereye ahubwo bari kuzahura bakaganira
.
Directeur : yo mwihangane buriya Imana ikiriza mubwihebe , wasanga ibyo bibazo wahuye nabyo aribyo bizakugira umugabo nka so
Njye: nange igihe cyose mpora nkora cyane mparanira kuzaba nkawe , ahubwo kuri compte hari udufaranga mfiteho , numva naguramo inzu nkazashyiramo claudine na Ange igihe azaba avuye mubitaro
Directeur : aka kanya se ubu waba ufite amafaranga yagura inzu ?
Njye: ayo mfite yagura iciriritse , kuko ubu tuvugana mfite miliyoni eshanu
Directeur : mbega umwana w’ umuhanga , shaka umucomissionaire nuyibona uzambwire ipfa kuba itarengeje miliyoni makumyabiri arengaho yose nzayaguha
Njye: murakoze cyane sinabona uko mbashimira
Directeur : nkurikije ubuhanga no gukunda abantu nababonyemo , nanjye niyemeje kuzabafasha kuba abagabo bahamye
Twese: murakoze cyane
Fiacre: Ibiganiro byabaye byinshi twibagirwa ko twari tuje kubatumira
Directeur : ni uko ntamugabo uvuza impundu mba nzivugije. Uwo mukazana ko mutamunyeretse ngo manze muhe umugisha
Fiacre: murihangana sitwe kuko ntacyo twabahisha , ahubwo ni mushiki wanjye mukuru uzasezeranira kugisenyi , harabura ukwezi kumwe
Directeur: ahoho sinahabura , wenda nzaboneraho no kubasura menye iwanyu nidutaha tunyure no kwa kenny
Fiacre : mbaye mbashimiye
Directeur : ahubwo reka itariki nyishyireho ikimenyetso ntazayibagirwa
.
Yahise ahaguruka ajya kuri karendari ashyira kuri ya taliki akaziga ,arangije aranyitegereza cyane aba aravuze
We: nonese kenny ko ari wowe mukuru harabura iki ngo tugukoreshereze ubukwe ?
Njye: nanjye rero biri munzira , ahubwo muminsi mike ndaza kukwereka Jose wanjye kuko twenda kujya mumurenge n’ imbere y’ Imana
Directeur : siwumva se , gira vuba rwose turagushigikiye
Fiacre: nange nzakuzanira clarisse wanjye nako uzamubonera mubukwe
Directeur : muranshimishije cyane , buriya ntacyintu kinshimisha nko kubabona munganirira, muze mugerageza byibuze nka gatatu mucyumweru nyuma y’ akazi muze muza munganirire
Twe: tuzabikora natwe twishimira kuganira namwe muduha inama z’ abakuru
.
Twakomeje kuganira byinshi , amasaha ariko yicuma , igihe kigeze tumusezeraho turataha
.
Twamaze kwinjira mumodoka manza guhamagara Leon tumunaza niba aboneka ngo tumusure , nawe anyemerera ko ahari , niko gufata umuhanda ujya iwe
.
Twagiye kugerayo mbona arampamagaye ambwira akabari tumusangamo , muminota mike twari yugezeyo tuva mumodoka
.
Twahise tumubona yicaye kumeza ye wenyine , tujya kumusuhuza , turangije twicara iruhande rwe
.
Serveur yahise atugeraho , buri wese yaka icyo afata , mukanya gato byose byari bihageze , leon yongorera serveur ibyo tutamenye amaze kugenda dukomeza kwiganirira
.
Leon: iminsi myinshi , uziko mbaheruka mutarabyibuha none ndabona karabanyuze
Njye: ko ntabyo mbona se ?
Leon : ntabyo wabona kuko buri gihe uba uri kumwe nawe , ariko nkatwe tutaguheruka duhita tubibona
Njye: gusa nawe ndabona ugenda ujya kumico
Leon: nuko ntawo kumpa care naho ubundi ntacyo nari mbaye
.
Ako kanya mucoma yahise azana amasahane atatu buri yose yari iriho ifi , wagira ngo yari yamenye ko ntagaheruka , amaze kugenda dutangira kurya
.

Njye: ubuse koko wabwiwe niki ibyo nari nkumbuye , uziko mperuka kurya agafi kera cyane , igihe twari twasohotse natsinze o’ level
Leon: urumva rero ko ugomba kugura kuko nongeye kukwereka ko ibiyaga bitakamye
Njye: kabisa nzagura kereka izo utazashobora
.
Twakomeje kuganira byinshi , tuba turangije kurya , sercveur arandurura , dutumiza indi round nayo iba irahageze , dukomeza kwiganirira
Fiacre: rero nubwo tutagusuye mbere , ariko ubu twari tuje no kugutumira mfite ubukwe bwa sister wanjye buzaba nyuma yuku kwezi , nagiraga ngo tuzajyane
We: siwumva se , ahubwo wenda nakongera nkagera kumucanga wo kugisenyi
Fiacre: uziko unkumbuje kujya koga mukivu , ahubwo nzagenda kare manze nayidumburamo
Nnjye: nange ntuzansiga nubwo ntazi koga
.
Twakomeje kuganira byinshi , twemeza kuzagenda mbereho gato tukabanza koga, ibintu byongeye kunshimisha kuko byibuze abo twagombaga kujyana bose bari babyemeye
.
Amasaha yarageze , nubwo ibiganiro byari biryoshye , ariko umwanzi w’ ibihe ni amasaha , dusezeranaho turataha
.
Twageze murugo nsanga doliane na Ange natwatwana tubiri twe bicaye hanze , ndabasuhuza , nabo banyakirana urugwiro ndangije nzana agatebe aho hanze tuba twiganirira
Njye: nonese ange umaze kumenyera?
Ange: cyane rwose ntubona ko ntangiye no gucya
Twese: hahah
Doliane : ubu maze kumumenyereza cyane , hasigaye kumujyana muri chorale
Njye: uvuze ibya chorale uranyibutsa , ko utajya utwigisha mbese natwe ngo tuzahinduke ?
Doliane: igihe nikigera namwe muzahinduka ,ahubwo ubu nsigaye narabonye inshuti y’ umusore turirimbana , mucyumweru gitaha azajya kunyerekana iwabo murugo
Njye: ayiiiii
Ange: ariko uziko utajya uhinduka , wabonye umugabo uvuza impundu
Njye: si uburinganire se , natwe tugomba kubasimbura
Twakomeje kuganira byinshi , nanjye ibinezaneza byari byose nobwo nabonye akamaro kumukwe , ubwo doliane yari ambwiye ko yabengutswe
.
Twakomeje kuganira byinshi , ibyo kurya barangije kubitegura twerekeza kumeza , turangije twerekeza kuburiri
.
Nagezemo nibuka ko bugiye kwira ntavugishije uwo nihebeye , nkura telefone mumufuka ndeba numero ze nkanda yes , nshyira kugutwe
We: hallo
Njye : umeze neza se ma jo
We: cyane rwose , ubu narangije no kubona umunsi w’ ubukwe ni mukwa 10
We: ubuse koko amezi atatu azashira vuba ngo njyame mugituza cyawe ubuziraherezo
Njye: uzi ukuntu nange nkumbuye uwo munsi , ubwo nzajya ngera muburiri nareba hirya nkakubona
We: reka twihangane noneho ubwo nange iyo nkuru ndaza kuyibwira papa , kandi nawe biramushimisha
Njye: ntaribi ubibabwire , nagiraga ngo nkwifurize kurara neza
we: urakoze cyane
Call end
.
Namaze kurambika phone hasi ,nibuka ibyabaye kwa Josiane mpita nihutira kujya online ndeba josiane mpita mwandikira
Njye: amakuru ki?
.
Namaze gukanda send , ntegereza akanya gato , message iba iraje , nihutira kuyifungura yagiraga iti
We: mumbabarire ubu nagize nisoni ryo kubahamagara kubw’ ibyaraye bibaye , buriya iyo papa arakaye aba arakaye , gusa nange ibyo yakoze byandenze kuburyo nubu mukanya yarimo ansaba imbabazi .
.
Namaze gusoma iyo message , mpita nihutira gusubiza
Njye: ntakibazo twagize kuko natwe twabonye ko bitaguturutseho , ahubwo se byaba byatewe niki ?
.
Namaze gukanda send , nongera gutegereza gato mbona ngo seen , hashize akanya gato mbona message iraje yagira iti
We: papa yatubwiye ko hari umuntu yabonye , ngo amwibutsa amateka mabi yose yanyuzemo , ariko yaduhishe uwariwe
.
Namaze gusoma iyo message , mpita nihutira gusubiza
Njye: niba aribyo ntawamurenganya , buriya amateka aba meza kandi akigisha benshi , ariko igikomere gitinda gukira
.
Namaze gukanda send , ntegereza akanya gato , message iba iraje yagiraga iti
We: ariko uziko nasanze papa azi jose bihagije
Njye: nonese ngo amuzi he?
.
Nategereje akanya gato , ngiye kubona mbona message iraje yagiraga iti
We: ntakintu nakimwe yatubwiyeho , usibye ko yatubwiye iwabo , atubwira na se , nukuntu yagiye yimuka , ahubwo icyantunguye nuko yavuze ko hari umwana warerewe yo , bikarangira bamutaye , mubwiye ko ari wowe , mbona aratunguwe ansaba ko nazakubwira ukagaruka akakubona neza
.
Namaze gusoma iyo message numva noneho ibintu bibaye amayobera , ntekereza uwo mugabo uzi ibya papa jose byose , ntekereza uburyo yaba anzi kuva nagera kwa jose , ntekereza ukuntu ijwi rye numvise ndizi , nshatse kwandika mbura icyo nandika , nfata telefone nyishyira kukameza kari impande y’ ubuririri , kubera umunaniro mwinshi sinamenye igihe nasinziriye
.
Bwakeye mugitondo , ndabyuka , nerekeza douche , ndangije nambara imyenda nerekeza mukazi
.
Iminsi yakomeje kwicuma ari nako ubukwe bwa divine mushiki wa fiacre bwegereza , umunsi umwe ubwo nari mvuye mukazi ntaha ngeze hafi no mutugo ahantu hari agashyamba , ngiye kubona mbona imodoka ya fume inyitambitse imbere indi inyuma mbuze icyo nkora mpita mpagarara
.
Nagiye kubona mbona havuyemo abagabo bambaye amafume , ngiye ngo niruke bahitanyora ,ngerageza kubabaza icyo nzira ariko aho kuvuga bamfuka umunwa , banzirika imigozi ahantu hose, bazana umufuka bamfundagiramo barangije barawufunga neza , bawushyira muri boot batsa imodoka baragenda……
.
Ntuzacikwe na episode ya 95

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s