MY SPECIAL DREAMS EPISODE 96

img_0958-33

My special dreams
Episode ya 96

Nagezemo mfatiraho , feri yambere nayifatiye kukazi , nkigerayo nsanga abakozi bose bahagaze mukibuga nikangamo ngiye gufata phone ngo mpamagare fiacre mubaze ibyabaye nibuka ko nta telefone nkigira kuko bari baraye bayitwaye
.
Nahise mparika imodoka nerekeza kubiro bya fiacre kubwamahirwe nsanga harafunguye , ninjiramo ndamusuhuza mubaza ibyabaye kukazi aba aravuze
We: niwowe utazi ibyabaye ?
Njye: mbwira se nange mbimenye
We: uyu munsi hari conge ubu tugiye kumuherekeza kabisa
Njye : inde uvuga se ?
We: ndavuga uwari manager wacu ngo baraye bamurohoye mumazi yapfuye , ngo ibisambo byamukase umutwe , birangije bumuroga mumazi
.
Yamaze kumbwira atyo ntekereza byose , nibuka ko igihe byabisambo byajyaga kwiruka numvise umuntu umeze nka manager utaka rimwe , sinongere kumwumva , nibuka ko abapolisi bavuzeko hari umurambo bajyanye mubitaro , menya ko ntakabuza ari manager , nongeye kwibuka uburyo yararimo ababwira ngo bankate umutwe nti burya koko urucira mukaso rugatwara nyoko
.
Nahise mbwira fiacre byose , nawe akurikije amakuru yabwiwe abona ko aribyo koko aba aravuze
We: apuu koko uwiyishe ntaririrwa , nagende yumve uko aho yashakaga kugushyira hameze
Njye: ndacyeka isomo aribonye , nuko nyine atazagaruka naho ubundi yazafasha benshi guhinduka
Fiacre : kabisa , ariko se nawe reba ibyamubayeho , ubwo yari agiye kwirukanwa kukazi , aho yahindutse ahubwo akarushaho gukomeza umutima buriya hari ikindi yari ategereje koko
.
Twakomeje kuganira byinshi , fiacre ambwira ko directeur yatumijeho resemblement yabakozi bose , kandi natwe turimo , niko gufunga bureau twerekezayo
.
Twagezeyo tuhahurira na directeur , urebye mubakozi bose nitwe twarimo tuhabura , directeur aba aravuze
We: nkuko benshi mwabyumvise , abandi mukaba mwabibwiwe , uwari ushinzwe abakozi muri iyi kampany yacu , yitabye Imana , ariko we ubanza yitabye satani , ubu rero twese tugiye kumuherekeza ntanumwe ubuze , ubwo umubyizi w’ uyu munsi mwese muzawuhembwa nkibisanzwe , icyo yazize murakimenya mugezeyo
.
Yarangije kuvuga atyo abagenda namaguru batangira kugenda natwe tubanza kujya munama nkabayobozi
.
Twageze muri salle twakoreragamo inama tubanza kwicara , turangije nibwo directeur yahagurutse aba aravuze
We: impamvu itumye duterana nk’ abayobozi b’ uru rugamba , icya mbere ni ukugira ngo twinigure tuninenge kubwurupfu rwa mugenzi wacu , wabwiwe kenshi , akigishwa byinshi ariko akanga kumva kugeza aho isi nayo ibonye ko atumva ikamwumvisha , reka rero duhagurutse manager atubwire kubyo yaba azi kurupfu rw’ uriya mukozi
.
Ako kanya nahise mpaguruka mubyubahiro byanjye , ntangira kuvuga
Njye: ejo ubwo akazi karangiraga narahagurutse nkinga bireau , ndangije nerekeza mumodoka , ngeze hariya hafi yiwanjye bla..bla nababwiye byose nagiye kugeza kurupfu rw’ uwari manager nasimbuye , ab’ imitima yoroshye barize , ay’ abagore yatembaga inyuma naho ay’ abagabo yatembaga agana munda , abafite imitima ikomeye barimo bahoza abandi , ndangije njya kwicara
.
Namaze kwicara directeur ahita ahaguruka akomeza agira ati
We: namwe mwabyiyumviye nanze kubibibwirira ngo mutagira ngo ni ukumuhimbira kandi nyirubwite ahari , niyo mpamvu muretse kuko uko abivuze niyo makuru nange navanye kuri police , urwo nirwo rupfu yapfuye
.
Yakomeje agira ati : murabona rero ukuntu bibabaje kubona umuntu muzima ashaka kugirira nabi umuntu, ariko we akamubabarira , kugeza ubwo bamwirukana mukazi uwo yashakaga kwirukanisha akamusabira imbabazi , yamara gusubira mukazi aho kugira ngo amugurire icupa , ahubwo agashaka kumwicisha
.
Abari aho bose bari bumiwe nkeka ko ntawe utari wakuyemo isomo rikomeye, directeur akomeza agira ati
We: nizereko icyigwa cyo mwagikuyemo , reka twikomereze nicya kabiri
.
Yakomeje agira ati ,nubwo rero ari yuda utuvuyemo , ntitwaterera iyo ngo tumureke nkaho tutakoranaga , nkuruganda nemeye gutanga amafaranga yose akenewe ngo ashyingurwe nagiraga ngo niba hari undi wagira ubufasha atanga yabutanga kuko asize umuryango
.
Nahise mpaguruka nemera gutanga ibihumbi maganatanu , abari aho bose barumirwa ,kuburyo uwari ufite umutima ufasha yatanze uko yifite , ariko nuwari ufite umutima udafasha nawe nuko kuko yahindukiye aho kuburyo twakuyemo miliyoni eshatu zo gufasha umuryango we
.
Twamaze gutanga uko twifite , duhita duhaguruka , twerekeza mumodoka , abatazifite bagenda muzacu
.
Nabanjye kujya ku iduka ryacuruzaga telefone , manza kugura telefone , ndangije nkura agapapuro mumufuka kari kanditseho numero za jose manza kumuhamagara mubwira ibyabaye , mubwira naho tugiye , nawe abyakira vuba atwifuriza urugendo ruhire
.
Twakomeje kugenda , tubanza kunyura murusengero aho bagombaga kubanza gusengera umurambo , dugezeyo turaparika , twinjira mukiriziya
.
Twagezemo dusanga misa iratangiye , padiri amusabira umugisha niruhuko ridashira , gusa njye namwifurizaga kuzuka byibuze akazatanga ubuhamya nubwo bitashobokaga
.
Twavuye aho , tubanza guca murugo , aho twasezeye kumurambo namwe murabyumva amarira yari menshi kubasigaye
.
Amajambo yaravuzwe , namwe murabyumva abantu bose baramutakaga , ibintu byarushagaho kuntoneka , bose bavugaga ukuntu yari umukozi mwiza , ubana nabandi neza kandi ufasha abandi , natekereza ukuri nkumva nahita mpaguruka nkavuga byose ariko nanone nkumva atari igihe cyabyo
.
Bakomeje kuvuga ibigwi bye , barangije babaza niba hari uwaba amurimo umwenda cyangwa uwo yarawubereyemo habura numwe , babaza niba hari ufite icyo yavuga ngiye kubona mbona directeur arahagurutse
.
Nahise mbona ko ashobora kuba agiye gushyira ukuri hanze numva biranejeje , aba aravuze
.
We: nka company yakoreraga tubabajwe nurupfu rwe , ariko buriya Imana yamukunze kuturusha , yari umukozi mwiza twakundaga ariko burya ahari abantu ntihabura uruntu runtu
.
Yamaze kuvuga ibyo ntangira kwicinya icyara ngo byibuze agiye gushyira byose hanze byibuze nabafite umutima ukomeye nkibuye bave aho wamenaguritse akomeza avuga ati
We: buriya ibintu byose biberaho kutwigisha , rero reka mpamagare kenny aze abahe ubuhamya bw’ uko byatangiye kugeza biviriyemo urupfu uyu nyakwigendera , ndabizi biramara igihe kinini ariko nubwo byakimara hari isomo ry’ ubuzima biri buze kudusigira
.
Nahise mpaguruka , banyegereza micro ntangira kuvuga byose uko nkigera mukazi yatangiye kujya ambwira ngo nsa na directeur , nkomeza mbabwira uko maze kumwungiriza byagenze kugeza musimbura bamwirukana nkamusabira imbabazi agasubira mukazi, nsoreza uburyo yangambaniye , abagombaga kunyica akaba ariwe bica , nagiye gusoza amarira yabaye menshi kuburyo nuwari ufite umutima ukomeye kwihangana byamunaniye niba ari we baririraga cyangwa ubwo buhamya bwabarijije byo simbizi
.
Namaze kuvuga byose numva nange ndabohotse burya ntakintu kinezeza nko kubwira abantu ibyari bikuboshye ukabona ko babyumvise
.
Directeur yahise ahaguruka akomeza ababwira ko nyuma yibyo byose twabazaniye nimpano yo gutunga umuryango ko kandi muriyo natanzemo ibihumbi magana atanu , bose bifata kumunwa kuburyo abagabo benshi bahagurutse bagatangira gutanga arenze ayo , kuburyo aho honyine habonetse miliyoni eshanu zo gufasha umuryango
.
Amagambo yararangiye twese twirekeza mu irimbi bamumanura mu itaka , ubundi bamwerekeza iwabo wa twese , nubwo umuntu yaba umwanzi wawe ate ariko iyo bigeze hariya wumva uwamugarura byibuze mukavugana irya nyuma
.
Imihango yo gushyingura yararangiye twerekeza gukaraba , tuvuyeyo dutaha murugo
.
Twagezeyo manza kubasuhuza dukomeza kwiganirira nkibisanzwe , gusa ninako ubukwe bwa divine bwarushagaho kwegereza , amasaha yarageze buri wese yerekeza muburi
.
Nagezemo manza kureba numero ya Jose mubwira uko urugendo rwagenze rwose , nawe arabishimira , ndangije ndaryama
.
Bwakeye mugitondo ndabyuka njya douche , ngarutse mucyumba nsanga ibintu byose biri kumurongo , kumeza hateretse icyayi , manza kwikanga nsohoka hanze mbaza uwagishyizeho , Ange abanza kunseka cyane aba aravuze
We: kenny nkurikije uburyo wamfashije ukankura murusabirizo ubu nkaba ndi umugore ushima Imana , niyo mpamvu niyemeje kukwitaho mugihe cyose utarazana umugore ,kubwibyo rero ngomba kuzajya mbyuka nkagusasira nkanakwitaho hato Jose atazasanga warananutse
Njye: urakoze cyane , gusa nabonaga atari ngombwa cyane kuko nubundi ntawe uba uragera mucyumba cyange
We: oya nubundi ntacyo mba ndi gukora kandi ineza wangiriye ngomba kuyikwitura
.
Nabuze icyo nongeraho burya ntawabona amaboko aje afasha ngo uyasubize inyuma , nahise nsubirayo mfata icyayi ntangira kunywa , ndangije nkubitamo imyenda nerekeza mukazi

.
Twageze mukazi dukora nkibisanzwe , uwari ushinzwe abakozi baramusimbuza , nkuko bigenda , iyo kuguherekeza birangiye , abenshi bahera ubwo bakwibagirwa kugeza nabo mumuryango wawe bakwobagiwe , ubundi ubuzima bugakomeza
.
Nakomeje gukora ntikoresheje ngo nshyire ibintu byose kumurongo , amasaha yo gutaha ageze turataha
.
Iminsi yakomeje kwicuma , umunsi umwe ubwo nari ntashye ngeze murugo numero ntazi iba irampamagaye , nshyira kugutwi , nka yes
Njye: hallo
We: hallo , ni kenny tuvugana se?
Njye: niwe ntabwo mwibeshye
We: ni kwamuganga aho mwasize umurwayi wari ufite ibibazo bya trauma kubera ibibazo yanyuzemo banguka turagukeneye
.
Nashatse kumubaza icyo banshakira telefone ihita yikupa , mbuze icyo nkora nyisubiza mumufuka
.
Nahise nihuta mbwira fiacre ibyo kwamuganga bambwiye ambwira ko ntamusiga , twinjira mumodoka tufatiraho
.
Twageze kwa muganga tujya kuri reception tubabwira ko aritwe barangije bajya kuduhuza na muganga , tugezeyo dusanga yicaye , turamusuhuza natwe twicara imbereye , mba ndavuze
.
Njye: nonese muga komuduhamagaye ikitaraganya umurwayi wacu ameze ate ?
We: umurwayi wanyu rero ubu ameze neza , gusa ntarakira neza ariko birimo biraza kuburyo hasigaye gato kazaza muri kumwe
.
Ibyishyimo byaransaze , niterera hejuru ntangira guhobera buri wese , maze gutuza ndavuga
Njye: muga uravugisha ukuri cyangwa nibyabindi by’ abaganga byo guha morale abantu ngo batiheba
We: nibyo rwose ahubwo reka njye kumubereka munamucyure murugo mukomeze kumwitaho
.
Muganga yatugiye imbere natwe turamukurikira tugeze mucyumba yararimo dusanga yicaye kugitanda turamuvugisha twumva ari kudusubiza neza , aho niho nahise mbonera imbaraga zabaganga , muganga aba aravuze
We: mwagize ngo nababeshye se ntakibazo afite nakimwe
Njye: mwarakoze cyane ndumva noneho twamucyura akajya kuruhuka
Claudine: nonese nimwe bagiraneza muganga yambwiye mwanyitayeho kugeza munzanye hano kwa muganga
Njye : nitwe rwose , njye banyita kenny , namubwiye byose kugeza mugeza mubitaro nagiye kurangiza apfukamye hasi , ndamuhagurutsa , aba aravuze
We: ndumva niba ari aho bigeze ntakwiye kubaho , kuko ibyo nakoze ntibibabarirwa
Njye: oya njye nakubabariye urya munsi nsimbuka igipangu , ninayo mpamvu nakuzanye kwa muganga
We: urakoze cyane noneho reka nemere tujyane kuko nubundi ntaho mfite ho kwerekeza
Njye: suko ntaho kwerekeza ufite ahubwo ni uko ariko bikwiye buriya numara gutora agatege nzagushakira aho uba nicyo ukora kizakubeshyaho
.
Twahise twinjira mumodoka , feri yambere tuyifatira murugo aho nasanze bose bataramye na directeur ari murugo ,mbereka claudine ariko kuko atari ameze neza mpita mwerekeza aho aryama , ngaruka kuganira n’ abandi hamwe na fiacre
.
Twamaze kuganira igihe gito , directeur ansaba gusohoka hanze gato akagira icyo ambwira , ako kanya duhita dusohoka tugeze hanze aba aravuze
We: icyinzanye rero nashakaga kukubaza kuri uriya mukobwa waje hano mugitondo
Njye: uravuga Jose se?
We: ye ni uwo
Njye: ko mutaje hano migitondo se mwaba mwamubonye he?
We: nahanyuze mugitondo ngiye mukazi ndahamusanga , niyo mpamvu nshaka kumenya ibye
Njye: uriya niwe rubavu rwanjye nifuzaga kuzaza kukwereka
.
Namaze kuvuga ntyo mbona directeur ntiyishimye habe namba ava aravuze
We: reka dusubire munzu ibye nzabikubwira ejo uzansure gusa witonde muri byose nibiba ngombwa ushake undi
.
Yamaze kumbwira atyo ahita ahaguruka ajya gusezera abari bari munzu turangije turamuherekeza tumugeza kumodoka ye , twigarukira munzu
.
Twakomeje kuganira byinshi , igihe kigeze buri wese yihina agana mucyumba cye
.
Nageze muburiri ntangira gutekereza kumagambo directeur yari amaze kumbwira , nshaka impamvu ansabye kureka jose , ndeba uburyo mwubaha ariko icyocyo kugishobora sinzi ko cyashobokaga , nakomeje kujya kure kugeza ubwo agatotsi kamfashe , mugukanguka nakanguwe nuwari ukomanze ndebye mbona bwakeye kare
.
Nageze hanze nsanga ni Ange uzanye icyayi akimbona aba aravuze
We: ko mbona waryamiriye cyane ni amahoro cyangwa warwaye tukujyane kwa muganga?
Njye: ntakibazo wasanga ari umunaniro
.
Nahise nkomeza njya kwimenaho utuzi ngarutse nsanga ange amaze gusasa , yari yarasirimutse kuburyo urebye utujipo yambaraga utari kumenya ko yigeze abyaraho , ngeze kuburiri ankorera icyayi atangira kunsomya , akinsomya urugi rwahise rufunguka ndebye uwinjiye nkubitwa ninkuba mbonye ari Jose winjiye
.
Nagiye kugira icyo mvuga mbona akubiseho urugi aragiye ,mpita mpaguruka ndamukurikira , ngeze hanze mbona arimo arareka kugipangu , nibuka ko nkenyeye esuis main , mpita ngaruka sinzi uko nabonye agashati hafi nikabutura mbikubitamo , nsohoka niruka
.
Nageze hanze niruka ariko nsakuza nkuwasaze mpamagara jose ariko aho kunyumva akongeza intambwe , sinzi uko yageze kuri moto ahita ayurira ndebye hose mbura moto , noneho mba nkuwasaze
.
Nakomeje kuyirukaho namaguru kubwamahirwe haba haje moto , ndayihagarika , motari aba aravuze
We: ubuse umuntu wambaye ishati ayihindurije yabona ayo kwishyura
Njye: twara niba kandi utabishaka umbwire nyikurikire namaguru
.
Motari yabonye ko ntamikino arayatsa ubwa mbere yanga kwakwa , ubwa kabiri biba uko , akomeza kurwana nayo bikomeza kwanga ….
.
Ese uracyeka ari iki cyatumye directeur abuza kenny gukomeza gukundana na jose?
Ese murabona jose azemera kuvugana na kenny ? Kenny we se aramugeraho ate?
.
Ntuzacikwe na episode ya 97

Advertisements

4 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 96

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s