MY SPECIAL DREAMS EPISODE 97


img_0958-34

My special dreams
Episode ya 97

Nabonye ko moto yanze kwaka mpita nyivaho ngeze imbere mba mbonye indi nihutira kuyihagarika kubwamahirwe irahagarara

Nahise nyurira vuba nsaba gufatiraho kuburyo kubwange numvaga yaguruka , byamberaga bibi iyo nahuraga nimodoka kuko nakubitaga motari ngo tuyice hejuru twigendere

Twakomeje umuhanda ujya kwa Jose , tugezeyo mbona ari kwishyura umumotari , ngerageza kumuhamagara , akimbona ubanza ataririwe anagaruza ayo motari , ahubwo yahise yinjira mugipangu , arafunga kuburyo namugezeho akirangiza gufunga

Narahageze nkuramo akanote nishyura umumotari , nkomanga kurugi , ntegereza ko hari ukingura ndaheba , nongera bwa kabiri nubwa gatatu , ngiye kubona mbona urugi rurafungutse ntangira kumwenyura ngo ngize amahirwe ariko byabaye bibi cyane ubwo nabonaga uwari afunguye

Narebye ufunguye mbona ni papa Jose igitima kiradiha , ariko nishyiramo akanyabugabo nti ndamubwira byose wenda ansabire jose imbabazi , ntaragira icyo mvuga aba aravuze

We: ariko mkawe uza uhondagura inzugi ukenda kuzidutaho warazubatse ?

Njye : mumbabarire rwose ndahubutse ariko ni agahinda

Ntarakomeza yahise anca mu ijambo , akomeza avuga

We:niba iwanyu bongeye kugutera umwaku , ukawubyukana natwe uje kuwudutera muri iki gitondo , mvira aha nundi munsi ntukongere gutekereza gukoza ako gatoki kawe cyangwa icyo kiboko cyawe kuri uru rugi

Njye: mwambabariye mukanyumva koko wenda sinzongere kugaruka hano ariko mwanyumvise

We: nubundi iwanyu muri abateramwaku reka nigendere utawuntera muru iki gitondo , ikimbabaza cyane ni umwana wanjye wateye umwaku kugeza kuri ubu akaba yarabuze umugabo muzima ngo akurikiye imisega nkamwe

Yamaze kuvuga ayo magambo yose , afunga urugi nange nsigara inyuma yarwo

Natekereje kuri ayo magambo yose ambwiye , ntekereza kureka umukobwa we ngo nzemere mfe ntamugore nzanye , numva mbuze umwanzuro

Nakomeje gutekereza icyo naba naragomeye Imana gituma ibibi byose arinjye bizaho nacyo ndakibura , noneho natangiye kurira nkabana agapira nari nambaye gatangira gutoha ngeze aho mbona kubaho ntafite Jose ntacyo byamarira , mfata umwanzuro wo kujya kwiyahura ngo wenda naruhuka

Nahise mfata akayira kajyaga mu ishyamba ryari hafi aho , ngize amahirwe mbona ihene iziritse ukiryinjiramo , ndayihambura nyizirikisha ibyatsi , nkomezanya umugozi , sinzi uko nageze hirya gato nkubitana nikiyoka kinini cyane

Nahise niruka , mvuza induru , ntumbaze ngo wamugozi nawusizehe kuko nange ntabasha kugisubiza , nagiye kwibona nongeye kugera kwa Jose kubwo amahirwe nsanga mama jose ari kugipangu

Yahise ansuhuza ambaza impamvu nambaye ishati nyihindurije , nirebye nanjye numva ndasebye nibwo nibutse ko motari yari yabimbwiye ariko kubera ibibazo nkabica amazi , mba ndavuze

Njye: nange sinjye ni ibibazo byigendera gusa

Mama jose : nonese wabaye iki muhungu wange , reba inkweto zabaye ivumbi , amaguru arava amaraso ishati ihindurije , gerageza umbwire ndebe niba hari icyo nagufasha

Nahise nireba kumaguru mbona koko amaraso yuzuye kunkweto , menyako nshobora kuba nanyuze mumikeri ubwo nirukaga mbonye yanzoka , mba ndavuze

Njye: mubyukuri nari mbyutse , nabwiye mama jose byose ntana kimwe nsize inyuma nkirangiza aba aravuze

We: ihangane abantu bose bigiramo iyo ngeso yo gufuha , reka ngenda nganize jose niba koko ibyo uvuga ari ukuri ndabizi Jose naramwibyariye arakubabarira

Yahise yinjira ansaba ko nange nakwinjira , nshaka kubyanga kubera ibyo papa jose yari yambwiye , ariko nanone mbona ntabona ma jo , niko kumwinjira inyuma

Twageze muri salon , jose akimbona ahita ahaguruka ajya mugikari , nsigara nibaza icyo nacumuye ndakibura , mama jose nawe yahise amukurikira nsigara ngenyine

Namaze umwanya utari muto aho muri salon , hashize akanya mbona jose araje ntangira kumwenyura , sinzi uko yangeze imbere ngize ngo muhereze akaboko arakanga , ahubwo ahita yicara kunyebe nange nicara kuyindi mba ndavuze

Njye: ariko ma jo , koko nicyi gituma urakara gutyo kugeza ubwo ugera aho undeba nkaho utigeze umenya ?

We: ubundi se kukumenya hari ikiza mbikuyemo

Ako kanya yahise atangira kurira ngize ngo mwegere akomeza kurira ariko ambuza kumwegera , mba ndavuze

Njye: ma sweety mbabarira byibuze unyumve , wenda urambabarira cyangwa mo kimwe unyange ariko wanyumvise

We: ariko kenny koko wamburanye iki gituma baza kukuraza , bakagutegurira icyayi , kugeza ubwo batangira kugusomesha bambaye mini nako ubusa buriburi

Njye: cherie mbere yo guha agaciro ibyo waketse banza byibuze umpe agaciro untege amatwi ndabizi ko ukuri kundimo kuri bwigararaze

Yategereje akanya gato , ngiye kubona mbona yikije umutima gato , aba aravuze

We: ngaho mbwira nguteze yombi

Namubwiye byose ntacyo muhishe nagiye kurangiza mbona ko yahindutse by’ ukuri kuko noneho wabonaga isura yari yijimye imwe itaramuberaga na gato igenda icya , nongera kubona wa jose wa mbere , aba aravuze

We: cheri mbabarira kubwo kukubeshyera nkanagukekera ubusa ariko nanjye siyari njye ahubwo rwari urukundo ngukunda

Njye: nawe siwowe kandi gufuha ni inyama iba mubantu bose ariko burya biba byiza iyo umuntu mbere yo gufata umwanzuro abanje yakumva undi

We: erega uburyo ngukunda mba numva nahorana nawe kugira ngo nguhore iruhande hatazagira ukuntwara kuko kubyakira sinabishobora

Njye: nange uburyo ngukunda mbona ari wowe mukobwa wenyine ku isi naho abandi bose ni abantu .

Namaze kuvuga ibyo ahita anyegera ampa akantu ku itama ntaherukaga , nange sinzi aho imbaraga zavuye mpita mufata ndamuterura mushyira mubirere atangira gutaka ngo mushyire hasi kugeza ubwo mama we yaje kutureba asanga tugiteruranye , aba aravuze

We: nari ngize ngo hari ikimukozeho naho ni ibyo

Nahise mushyira hasi , mama we nawe yicara kugatebe aba atuganirira

We: cyakora mbona abubu mubayeho neza

Njye: kubera iki se mama jose ?

We: buriya twe kera tukibyiruka ntamukobwa washoboraga kwihitiramo , nubwo wakunda umusore bigezehe , iwanyu nibo bari bafite uburenganzi bwo kugushakira umugabo muzabana

Jose: nonese wowe na papa ninde wabahuje

Mama jose: urabivuga urabizi , ibyacu byo ni birebire ariko reka mbibabwire kuko ndabona yagiye kukazi nubundi nari narabuze uwo nabibwira ngo nduhuke

Njye: tubwire tuguteze yombi

We: buriya kera nkiri inkumi ngana nuyu mukobwa wanjye nari umukobwa mwiza kuburyo abasore bose bifuzaga byibuze kumvugisha

Njye: biragaragara ko wari mwiza kuko nanubu abagore bose urabahiga

We: nyuma yaho naje gukundana n’ umusore wari ufite amafaranga menshi , urugo rwacu rurahigwa , yarankundaga nange nkamukunda , mbabwiye ngo nari naratese sinaba mbabeshye , igihe cyose umugabo iyo yazaga yanzaniraga aga cadeau nanjye nkamusanganiza amaboko nkamwakira

Njye: komeze utubwire

We: ibintu byabaye byiza ubwo twibarukaga umukobwa w’ imfura tukamwita alice , uwo munsi umugabo yanzaniye ibyo kurya no kunywa yakuye iburayi , ndizihirwa ansezeranya ko tuzasohokera kugisenyi ubwo umwana azaba yatangiye gusohorwa , ariko ibintu byabaye ibindi ubwo uwo munsi wageraga

Ako kanya yatangiye kurira natwe dutangira kumuhoza , amaze gucururuka akomeza avuga

We: uwo munsi twarabyutse dufunga igikapu dushyiramo amafaranga nibyangombwa byose twagombaga kujyana turagenda tugeze kugisenyi twinjira muri hotel , umugabo umwe araza atangira kutuganiriza buhoro buhoro biza kurangira tumenyanye , urebye uburyo yavugaga neza wagiraga ngo ni umuntu muzima naho nisega yambaye uruhu rw’ intama

Njye: komeza utubwire

We: twamaze kumenyana , adusaba ko twafata icyumba muri hotel , tugasigamo ibyo twari twajyanye , ubundi akaba adutembereza kumucanga

Ubwo rero nkabantu bari basohotse natwe twabisamiye hafi , niko gufata icyumba twagombaga kuraramo , dusigamo ibyo twari twajyanye byose dukurikira nyamugabo

Twatembereye kumucanga , sinzi aho yari yakuye apareil ifotora , yewe uko duteye intambwe agafotora , akomeza aturangaza kugeza ubwo twageze ahantu hari agashyamba , tugiye kubona tubona tuguye mugaco kabantu tutazi , bahita babohera uwiwanjye amaboko inyuma , nanjye bantwara ubwo

Njye: ubwose nyuma byaje kugenda bite

We: ndacyababwira bana ba , bamaze kuntwara banshyira mumodoka , kugeza ubwo baje kungeza mugipangu ,aricyo nasanze uriya mugabo wanjye , ambwira ko tugomba kubana

Nabanje kubyanga ariko mbonye nubundi ntateze kuvamo niko kubyemera mba umugore we gutyo , nibwo nabyaye uyu jose

Jose: burya bwose alice ntituvukana kuri papa ?

We: nuko biri alice ni uwuwo mugabo gusa papa wawe yambwiye ko umunsi naritungukije azanyica , buriya na alice ntakintu aziho , ubwo rero nimfa kuko yabimenye nzamenya ko arimwe bivuyeho

Njye: natwe ntakibi twakwifuriza kuburyo twajya kubivuga ahubwo se nyuma ntamakuru waba waramenye kuri uwo mugabo wawe?

We: ntamakuru ye nzi namake , muheruka uwo munsi

Njye: mbega umugabo w’ umuhemu , nonese ubwo umutungo w’ uwo mugabo wambere wagiyehe?

We: nibirebire ariko nubundi nabivuze reka mbibabwire , iwabo b’ uwo mugabo babaga kugisenyi ndetse bafite ninganda zikomeye, nabo baragiye barabica kuburyo hasigaye umwana umwe w’ umukobwa nawe yakijijwe nuko yari yaragiye kwiga hanze , ubundi ibyabo byose byigarurirwa nuwo mwicanyi . wagize ngo ibyo dutunze byose hari ibyacu birimo ,ko ari amaraso yamenye , gusa gihe cyose mba numva bizamugaruka nubwo nanjye ntampuhwe namugirira

Njye: ibyubusa bihira bake

We: urabivuga urabizi , burya ngo inkoramaraso ntizijya zituza , ubu ngo hari umusore yamenye ko ari we wenyine usigaye muri uwo muryango ariko igihe cyose aba asimbagurika ngo aramwivuganye , gusinzira byaranze , ariko ni ingaruka z’ icyaha

Njye: ariko mumbabarire kubw’ ibibazo byinshi nababajije ni amatsiko yabubu

We: ntakibazo nubundi niyemeje kukubwira byose ngo wenda nduhuke

Njye: nonese ko numvise uvuga ko harokotse umukobwa umwe , uwo musore we yaje ate ?

We: uwo mukobwa yaje gushaka umugabo , birangira apfuye , nabana be bose barapfa harokoka agasore kamwe konyine , babonye bose bashize , uwo mugabo we yari afunzwe niko kumugambanira nawe bamurasira muri gereza , gusa ngo ako kana yaje kukamenya nyuma

Namaze kumva ayo makuru yose mama jose yari amaze kutubwira mbihuza namateka yanjye yose nibuka mama ko yigeze kutubwira uburyo iwabo bapfuye bose nuburyo bapfuyemo numva byose birahura nshaka kubaza mama jose uko bitwaga numva yakeka byinshi mpitamo kwicecekera ,

Njye: nonese koko uwo mwana warokotse mwe ntawe muzi ?

We: reka reka , ahubwo uwo musaza yari afite umusore wimpanga nuwo mugabo wanjye utarabaga murugo yibera hano muri kigali ariko ntamuntu numwe wari uziko ari uwe , rero iwabo bamaze gupfa ntiyongeye kugaragara , kuburyo nubu ntawe uzi irengero rye

Njye: nonese ntanisura ye ukibuka cyangwa ngo ube warabitse agafoto ke ko mubwana ?

We: mubonye namumenya ariko hari agafoto ko mubwana ari kumwe numugabo wanjye nabitse reka nkakwereke wenda wasanga hari naho umubona

Mama jose yahise yikoza mucyumba azana kagafoto arakanyereka nange nkashyira kumeza ndongera ndagafotora ndangije ndakamusubiza , aba aravuze

We: iyo sura urabona ari ubwambere uyibonye se?

Njye: ko mbona ariya kera cyane se , ari nkabana bimyaka itanu , ariko nzashakisha nshobora kuzamubona

Mama jose: noneho umubonye nange aho bigeze birandambiye kubana numugabo w’ umwicanyi , namutanga nkavuga byose maze bakamugenera urumukwiye

Twakomeje kuganira , kubera amateka nari niyumviye nahise menya icyo papa jose anziza , ndeba kubihora jose mbona naba mujijije uko yavutse kandi atarabigizemo uruhare , niyemeza gukomeza gukunda akarabo kanjye , umunsi umwe nkazabereka ibirori ,wenda bikazahindura papa jose

Amasaha yarageze mpita nsezera hakiri kare kabone ko nari maze kumenya ko papa jose anshakira kubura hasi no hejuru , kugira ngo atansanga aho akahansinda

Narasohotse Jose aramperekeza ,tugeze hanze nibuka ko ubukwe bwa divine bwaburaga icyumweru kimwe musaba ko twazajyana nawe arankundira , turangije bigoranye dusezeranaho

Nageze murugo ndabasuhuza nkibisanzwe , tuganiraho , nyuma tujya kumeza , ndangije njya kwirambika kuburiri

Iminsi yakomeje kwicuma , mugitondo ubwo twari twiteguye kujya mubukwe bwa divine , tubyuka kare turakaraba turangije dukubitamo amacostume , dusohoka hanze

Mukanya gato directeur yari ahageze musaba ko nitugera muruhengeri aza gutwara mama yvette arabyemeea, leon nawe aba ateyemo , fiacre yinjira mumodoka , claudine na ange nabo bajya muya fiacre , nategereje ko jose yaza ndaheba mfata phone ngo muhamagare numva ntayiriho…

Ntugacikwe na episode ya 98

Advertisements

20 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 97

  1. ubwose murumva amashyushyu atagiye kuba menshi?uziko maze iminsi nibera Hank none muranyirukanye!mwaduhaye twinshi ikarangira nyuma izatangira mukazakomeza kumwe kwa mbere koko usibye ko zari 1mugitondo nakandi nimugoroba .erega turabakunda zirimo inyigisho.gusa twanahebye uno munsi

    Like

  2. Kwihangana narimfite kwarangiye reka niryamire nzagarukaho ejo bundi kuko ndabona mukanya bifata umunsi wose

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s