MY SPECIAL DREAMS EPISODE 98


img_0958-35

My special dreams
Episode ya 98

Nakomeje kuyihamagara numva ntayiriho , agahinda karanyica ndambika phone narimfite mumodoka , nubika umutwe mumaguru ntangira gutekereza byinshi , sinzi uko numvise umuntu umfutse mumaso nimva ni intoki z’ umukobwa , mpita mvuga

Njye: ntawundi ni cherie rwose

We: wacyishe siwe

Numvise ijwi mpita nsimbukira hejuru hafi no kwatsa imodoka ntabizi , abari aho bose baturebera rimwe ariko kuri twe ntacyo byari bitubwiye , ampa ako kwitama , mufungurira imodoka , amaze kwicara nkanda ihoni yari sinye ivuga ko noneho twakwerekera

Ako kanya twahise twatsa imodoka twerekeza kugisenyi , nange ngenda niganirira n’agatako kanjye mumodoka

Njye: ubuse koko telefona yawe yari yabaye iki ko itacagamo

We: urabivuga urabizi , nako ihangane ndakubwira impamvu ubukwe burangiye

Njye: reka kunyicisha amatsiko ariko , ubwose urumva namara umunsi wose mbitegereje

We: hahah ko njye ndawumara nkibitse iryo banga kandi uzi neza ko kubika ibanga ryo kukubwira ari nko kwikorera toni yose

Njye: reka reka sinashobora gutegereza icyo gihe cyose kereka niba ushaka ko manza napfa kugira ngo uribwire abandi

We: hoya cheri ntituzapfa ahubwo tuzaramba

Njye: ngaho niba noneho ushaka ko turamba bimbwire ubu

Jose yikije umutima mbona asa nugiye kure ariko nkomeza kumuhumuriza , aba aravuze

We: sinashakaga kubikubwira turi mumodoka kuko bishobora kuguhungabanya bigatuma udatwara neza kereka ni duhagarara nibwo ndaza kubikubwira

Narebye gukomeza gutwara kandi amatsiko ari menshi , mbona ko ahibwo ari byo bibi , mparika kuruhande mba ndavuze

Njye: ngaho mbwira nguteze yombi

Yahise afata akaboko agashyira kurutugu rwanjye nange nkomeza kumuhumuriza , akomeza avuga

We: cheri nagukunze ukiri muto ubwo ntarinzi icyo gukunda bivuze
Njye: nange urabizi ko ngukunda , kandi nabikweretse kera ubwo twari muri kaka restaurant nkakwambika impeta turimo tunywa icyayi namandazi

We: ibyo byose nange ndabyibuka niyo mpamvu niyemeje ko ntakindi giteze kudutanya uretse urupfu

Njye: nonese ibyo bihuriyehe nibya telefone

We: kumugoroba ubwo papa yatahaga , yageze murugo asanga twicaye turimo tuganira , atubwira ko ngo barimo bamuhiga cyane , kubera impamvu atatubwiye ariko natekereje ko ibyaribyo byose ari ibijyanye na byabindi mama yatubwiye cyagihe turi kumwe

Njye : nonese nicyo cyatumye akwambura telefone

We:ndacyakubwira , yatubwiye ko kubera iyo mpamvu agiye kugurisha ibyo afite byose tukimukira hanze bitarenze iki cyumweru

Njye: nonese iby’ ubukwe bwacu bwari bupanze mumezi atatu

We: nakomeje kubimuganirizaho , ambwira ko bodashoboka ko atabasha kubitegereza kuko ngo abamuhiga bamumereye nabi , musabye ko nasigara arabyanga aho kunsubiza anyaka telefone nge na mama anatubwira ko guhera uwo munsi ntahantu na hamwe tugomba kujya

Njye: nonese ubu waje ute?

We: nacunze akiryamye , mpa umuzamu udufaranga duke , arandeka ndagenda

Njye: nonese ubwo urumva urasubirayo , ukamubwira ko uvuyehe ?

We: nange nicyo kibazo nsigaranye , gusa nanone ntasubiyeyo noneho papa yahita atema mama

Nahise nibuka ukuntu igihe Jose yari yarabuze , mama we yirirwaga kunkoni , ntekereza ukuntu yageze aho akamwirukana ngo natamubona azahereyo , nshaka kubuza jose gusubira murugo tugatangira kubana mubundi buzima bushya ,nabyo numva ntaba ngiriye impuhwe uwamwibarutse mba ndavuze

Njye: nonese niba ari uko bimeze , uwareba uburyo yahungisha na mama wawe sibyo byaba byiza

We: nange nibyo narindi gutekereza , gusa nyine ubwo ningera murugo ndamubaza numve kuko njye sinteze kuzava muri iki gihugu nkusize

Twakomeje kuganira byinshi , byiganjemo amarira , sinzi uko numvise telefone isonye ndebye umpamagaye mbona ni fiacre , menya ko nabatindije , nahise nyikura mumufuka vuba vuba nihutira kuyitaba

Njye: hallo

We: bro , nonese ko tugeze muruhengeri twari tuziko urinyuma yacu tukaba twakubuze byagenze bite ?

Njye: sorry ndaje mukanya gato ndaba mbagezeho

Call end

Nahise mpanagura amarira jose yari yarize , amahirwe hari kugacentre manza kugura utuvuta arisiga , turangije twinjira mumodoka

Natwariye kumuvuduko nange ntibuka kuburyo iyo nabonaga imodoka imbere yanjye numvaga nayita munsi y’ umuhanda nkikomereza , kubwamahirwe muminota mike nari nshikiye ba fiacre ntakibazo kibaye

Twakomeje umuhanda ujya kwa mama yvette , nkabona directeur ntashaka kugenda , sinzi uko twageze kugipangu cyaho , turaparika , directeur aba aravuze

We: nonese ko muparitse aha niho mwari muje kunyereka

Njye: bwana muyobozi aha niho narerewe , nahahuriye numubyeyi mwiza arankuzi anyigisha imico myiza ari nayo nakuranye kugeza nubu

We: njye ndumva ntabakurikira nako ndarwaye

Njye: nonese mwaba mufashwe ari uko mugeze kuri iki gipangu

We: kuva nakera kose iyo nageraga aha nahitaga ndwara , none nubu ndumva ntameze neza ahubwo reka nsubire inyuma njye kwivuza

Yahise yatsa imodoka , nange mpita mwitambika imbere kuko agahanda kari gato , abura aho anyura , mba ndavuze

Njye: nyakubahwa directeur simpamya ko murwaye , ahubwo hari icyo mudukinze , gusa byari kuba ari byiza iyo mubitubwira byaba nibibazo tukabishakira umuti

We: ariko se ubundi wamugani ndahunga njya he kandi uwo twapfuye naramubonye ahubwo reka njye kumureba mwereke ko burya Imana ikora ibitangaza

Yamaze kuvuga ibyo numva byose birancanze nshaka kumubaza byinshi ariko nibuka ko ari umuyobozi wanjye , kuko yari yemeye ko tujyana ntacyo nari kurenzaho

Yahise asohoka mumodoka , nkomanga kugipangu zamu arafungura , tukinjira natunguwe no gusanga clarisse ariwe uje kutwakira , turamuhobera biratinda , bigeze kuri fiacre we biba akarushyo ,aho niho naboneye ko burya urukundo rutajya rwihishira

Barahoberanye biratinda kuburyo twese twahise tubona ibyiza by’ urukundo , bamaze kurekurana asuhuza n’ abandi agaruka aho narindi njye na fiacre

Njye: aha wahageze ryari ?

We: ko mpamaze igihe ra , kuva narangiza nahise mbona akazi ko kuza gufasha uyu mumama nkamucururiza , gusa ni umumama mwiza , ahubwo mwe muhazi mute ?

Nahise nibuka umukobwa mwiza witonda mama yvette yatubwiye yatubwiye mbona ko ari clarisse

Nahise mubwira ko ariho narerewe , kuko amateka yanjye yose yari ayazi nkuko nanjye narinzi aye yose , turangije dukomeza muri salon turicara mugihe twari dutegereje ko mama yvette arangiza kwitegura

Muminota mike nibwo mama yvette yaje ahera kuri njye turahoberana biratinda , akomeza kubandi ageze kuri directeur tubona isura irahindutse , aba aravuze

We: uyu we se mumutoraguyehe?

Kuva nagera kwa mama yvette nibwo nari mwumviseho imvugo nkiyo , noneho icyantunguye ni uko yari abivugiye mubantu bangana batyo nkumuntu utararezwe kandi nari muziho umutima mwiza kandi wihangana

Directeur yahise apfukama hasi , twe twarimo tureba twumiwe , mama yvette aba aravuze

We: urapfukama urapfukama ibiki ? nizere ko unzaniye umwana , niba utamuzanye usubire iyo waruri

Directeur : mbabarira untege amatwi , ngusabye imbabazi mbikuye kumutima kandi umwana unsaba namuzanye

Ako kanya mama yvette yahise ahagurutsa directeur , barahoberana karahava , nanjye mpita menya ko ari wamugabo we yambwiye babanaga bagapfa umwana uwo mugabo yareresheje kumukire bakaza kumubura , ariko ndebye umwana directeur yazanye ndamubura , mbona ko ari siyasa arimo amutera

Abari aho twese twakomeye rimwe amashyi , abandi bavuza impundu nubwo usibye njye abandi bose bari mukigare batazi aho kerekeza , mama yvette yahise avuga

We: nonese uwo mwana arihe ?

Directeur : wowe tuza byose uraza kubimenya , ushonje uhishiwe , kuko tubigiyemo twatinda , ahubwo nyuma y’ ubukwe ndashyira ukuri maze iminsi menye hanze

Ako kanya na yvette yahise aza ahobera directeur ariko asakuza cyane ngo papa , aho niho twahise tumenya ko directeur ariwe mugabo wa mama yvette

Bamaze gusuhuzanya , duhita twinjira mumodoka twerekeza kugisenyi , mama yvette yari yashikiranye na directeur , ibintu byanyeretse impamvu kwa directeur ntagitsina gore cyahinjiraga , bigaragara ko ari igikomere cy’ amateka yahuye nayo , ariko kuri iyo nshuro Imana yari yongeye kubahuza , gusa natekerezaga ko ikinyoma directeur yabeshye mama yvette nikiza kumenyekana noneho ibyo byishyimo biza kurangirira aho , ariko kuko twari benshi , bysmpaye icyizere ko tuza kubahuza

Twakomeje urugendo , nkacishamo nkajya kure , nkagarurwa na Jose twari twicaranye , nkongera nkacishamo nkabona directeur na mama yvette na yvette bari mumodoka imwe nk’ umuryango wari unezerewe

Twafatiyeho , tugeze kugisenyi fiacre atujya imbere natwe turamukurikira , twageze imbere tubona ahantu hateye insina nibuka ko ariho twanyuze igihe twajyagayo tugasanga mama fiacre adahari

Twakomeje kugenda mukanya gato tuba tugeze kuri cyagipangu ndahibuka duparika aho hanze , turangije twinjiramo imbere

Twagezeyo dusanga amahema arateguye ,decoration sinakubwira ubanza ari abazungu bari bayiteguye kuko ntari nakayibona na rimwe murwanda , ibintu byongeye kunyereka aho fiacre avuka nubwo utashoboraga kubimukekeraho

Aho kwicara aho hanze yahise atujyana munzu ngo abe ariho turuhukira , tunasuhuze umuryango we mugihe tugitegereje abaza gusaba

Twagezemo , buri wese fiacre amuzanira icyo abasha gufata , arangije adusiga aho atubwira ko agiye kubwira mama we na mushiki we bakaza kudusuhuza

Twategereje akanya gato tugiye kubona tubona haje umukobwa uri kumwe na fiacre , ariko isura nkabona nyizi , fiacre aba aramwongoreye ,atangira gusuhuza abo twari twazanye , nange mpita menya ko ari wa mushiki we

Agitangira gusuhuza mama yvette kuko ariwe wari uri kuruhande, doliane yahise ahaguruka nurusaku rwinshi , aba ari aho bose barikanga mukurura akaboko aranyishikuza ahita agenda ahobera uwo divine , barafatana kurekerana biranga aho kuvuga batangira kurira

Nakomeje kubitegereza mbona koko barasa , wagira ngo uwababyaye ni umwe , nkomeje kureba cyane mbona ni divine wa kera , nibaza niba ari umuzimu we wagarutse , biranyobera, nashatse kwanga kujya kumusuhuza biranga , sinamenye uko nahagurutse , nigihe nabagereyeho nanjye ndamuhobera biratinda , doliane aba aravuze

We: nonese ko twari tuzi ko wapfuye wageze hano ute?

Divine utaragiraga amagambo menshi yahise adusaba kumukurikira akatubwira byose , niko kutujya imbere natwe tukamukurikira

Yatwinjije mucyumba cyari cyijimye , ntamuntu numwe urimo , tugezemo dusanga harimo uburiri , ubanza ariho yararaga , acana itara twicara kuburiri , nawe aricara

Twamaze kwicara nongera kumwitegereza ngo ndebe neza koko niba ariwe , koko nsanga miwe ,mba ndavuze

Njye: nonese ko nasize wapfuye byaje kurangira bite ?

Divine : burya koko Imana ikora ibyayo , ni ubuhamya burebure ariko kuva nongeye kubona umuryango wose Imana ishimwe nubwo ubukwe bwapfa uyu munsi

Njye: haya nanone uwo ukunda akuba hafi , kandi nawe iki nicyo gihe ngo umuhamirize ko umukunda
ahubwo tunwire vuba bataraza

Divine : byatangiye cyagihe ubwo twarimo tuganira claudine azana ibiryo biroze , ndumva duherukana ubwo

Njye: ni icyo gihe ntabwo wibeshye

We: uko byagenze rero , Roza yamaze kubona ko claudine adufata nabi , akimara kubona ko diane amaze gupfa, niko kwinjirira abaturanyi abasaba ko bazigisha claudine , kugeza bamuteyemo umutima mubi wo kuturoga tugapfa twese

Njye: ngo ? aho kontahumva neza ? Roza kuturoga?

We: wowe tuza byose ndabikubwira , akimara kubibabwira yabahaye umuti ushobora gusinziriza umuntu iminsi ibiri ariko akamera nkuwapfuye , ababwira ko rero bakwinjirira claudine bakamubwira ko ari uburozi bamuboneye

Njye: noneho niwo wanyweye

We: reka kuvumba ayo utengewe ariko , nyuma yaho rero nibwo yaje kubyemera aribwo yadutekeraga ibiryo akawushyiramo , mperuka nange mbirya nkajya kuryama , ubundi nisanze ndi hano ariho naho nakuriye , ndiga ndangiza kaminuza ubu mfite akazi keza kantunze ndi umunyamategeko

Namaze kumva ubwo buhamya bwe nibuka ko nange iyo mbiryaho mba nararezwe neza ntakibazo nari kugira ,numva agahinda karanyishe ariko nanone ntekereje ko nyuma yibibazo byose nanyuzemo , ubu mbayeho neza kandi nkaba narakuyemo akabavu kange , mbona ko buri wese agira amateka ye kandi byose biberaho kutwigisha

Nanjye nahise mubwira ibyanjye byose , hari aho nageraga akarira tukabanza kumuhoza , kuburyo natangiye gutekereza ukuntu baraza gusaba umuntu amaso yatukuye nkashaka guceceka ariko nanone nkabona ari ngombwa kubimenya

Narangije kumubwira ibyanjye byose na doliane akurikiraho , twari mubihe bibi ariko twese turangije kuvuga ibyacu twishimira ko twongeye kubonana , ibintu byatumye ducya mumaso

Twakomeje kuganira sinzi uko nagiye kumva numva umuntu hanze avuze ko abakwe bageze hafi , dusezera kuri divine , tusohoka hanze ngo tujye kwifatanya nabandi

Twageze muri salon aho twari twicaye , dusanga ba directeur nabandi batangiye guhaguruka , mbazama jo niba mama fiacre yaje kubasuhuza , ambwira ko atarabageraho

Twakomeje hanze twicara mutente ry’ abasangwa twiteguye kwakira abashyitsi , sinzi uko nagiye kubona mbona umudamu mwiza wakenyeye azanye na fiacre wari wakubisemo amakote

Nakomeje kumwitegereza mbona ni Roza nzi , mukureba hirya mbona Leon arahagurutse ,naho directeur ahita anyura mubantu intebe azikubita hasi yerekeza kumuryango wigipangu….

Ntuzacikwe na episode ya 99

Ntiwibagirwe gusangiza abandi iyi nkuru

Advertisements

29 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 98

  1. Nibwo mukanya bikigera ejo batubwiye umunsi wose. Mwisubireho niba hari ikibazo muvuge mmuti ntibishoboka ariko ntimukabeshye tutazabatakariza ikizere

    Like

  2. umuryango wongeye gusubirana. Losa nawe niwe Leo yakunze kera. directeur nawe ni sewabo wa ba divine akaba se wa Kenny. n’uburyohe gusa pe!!!!!!!

    Like

  3. Yoooo abaye ari directeur wafashe roza kungufu disi yaba yarafashe umwana abereye se wabo mbega ishyano fiacre yaba ari umwana wa roza akba na musaza wa roza. Ubu turagana he koko? Niyo mpamvu fiacre asa na kenny bakongera bagasa na directeur bombi. Disi amaraso ni mabi fiacre na kenny bakundana batazi ko bavukana ariko kubwa amaraso babaye inshuti zakadasohoka . Reka dutegereze suite amatsiko.rw

    Like

  4. oya byo nibaze batubwire niba kuduha twinshi bidakunze basubire nkambere kamwe mugitondo akandi nimugoroba cg twose icyarimwe nukuri nimudufashe

    Like

  5. Cyangwa mutubwire ko uyu munsi itari buboneke,biraruta,kuko ibi bitesha umutwe,bikatwicira nakazi,twirirwa tujya kureba koyagezeho,mubikosore

    Like

  6. Iyinkuru umwanditsi wanyo ntarakira?rwose imbaraga zo gusoma izindi ntararangiza iyi narazibuze burundu mbanuva nta appeti nzifitiye

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s