KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE 2


M

img_0838-1

KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE 2

Duheruka: poul ati ntago muzi ariko nzamumenya ubwo barakomeje baraganira hashyize akanya poul abwira peter ati peter reba nguriya ndamubonye peter uramubona ute
………
.
.
.
peter dorenguriya ndamubonye uramubona ute peter muvandi uwuhese kombona ari batatu barikimwe poul ati uriyamwiza ariko ntago urimo kumubona undi ati uriya uri hagati wambaye ijopo yumukara undi hoya urikuruhande rwiburyo peter yohhhh bamwita ngo arikose konumva mwibagiwe poul ati nanjye ngomba gukoresha imbaraga zanjye zose nkarara menye izina ryuriyamwana pegater ati gusa nanjye poul ati ushatse kuvugako umukunda nawe peter singiye kukubeshya nanjye uriya mwana uri kuruhande rwibumoso naramukunze kbsa poul ati uriya wirabura peter ati naramukunze poul ati bamwita nguki kowansekaga ngo nakunze umukobwa ntazi izina wowe bamwita nguki peter ati bamwita mutesi avukana nuriya wawe wahoze unyereka poul ati mbega byiza twakunze abakobwa bavukana peter ati kbsa nikobimeze gusa nyine nuko tutazi igisubizo bazaduha wasanga wenda harabandi badutanze bakababwirako babakunda gusa wowe poul ntamukobwa numwe ushobora kukwanga ahari niyo yaba afite abasore bangahe bakundana yahita abanga ariko akagukunda poul ahita abwira peter ati peter urabizi undi ati ibicyi aramubwira ati ndabona barimo kuganira basankaho batureba ubanza barimo kutuvugaho reka tubahamagare baze tuganire poul ati hoya ndimo kumva nifitiye ubwoba bwokuvugisha uriya mukobwa់ peter ati ikuremo ubwoba ariko!!!

nonese uzamubwira yamagambo mutarikumwe poul ati tuzaba turikumwe ariko atari uyumunsi ububwo ndumva nifitiye ubwoba bwokumuvugisha
peter ati uzageza ryari ugira ubwoba uziko ushobora kurangara gato bakamukujyana nturare utabivuze utazasanga bamugutwaye poul ati buretse shn mukanya nidutaha ndakwerekako ariwowe ugira ubwoba ni soni ndakwemeza
.
.
Tugaruke ahangaha murugo kwa anitha barimo kuganira
nyirakuru wa ba anitha na mutese abwira mama wa anitha ati mwana wa undi ati karame aramubwira ati iyo urebye ubona ntacyeneye umwuzukuruza undi ati uramucyeneye ubwo umucyecuru abwira mama anitha ati muragirango muzankoze isoni uziko mubisekuru bingahe arinjye gusa utagira umwuzukuruza abandi bose bapfuye babafite mama anitha ati ndabizi rwose umucyecuru ati mwebwe mutegereje icyi urabona umukobwa wanjye anitha atarimo gusaza mama we ati kbsa agejeje igihe cyiza cyogushaka umucyecuru abwira mama anitha ati mwabuze amafaranga se undi ati ntago yabuze umucyecuru aramubaza ati nabasore babuzese ngo mushakire mubinshuti zanjye mama anitha ati hoya ntago aribo umucyecuru ati nosese ikibazo kiri hehe mama anitha ati……

ariko ataravuga umucyecuru ahita arakara arikubita ati ubundi mumujyi nahantu mugira uburere ntazi ahobukomoka umucyecuru ahita yivumbara abwara mama anitha na papa anitha ati muzongere kundeba aruko umukobwa wanjye anitha agiye gukora ubukwe umucyecuru yahise yigendera akimara kugenda akokanya papa anitha yahise aza mama anitha amutecyerereza uko byagenze papa anitha aramubwira ati ejokuko ari week end bazataha uzahite ubaza anitha cyakibazo undi ati nibyo nzahita mubaza menye igisubizo nzaha umucyecuru
.
.
Tugaruke ahangaha Mutesi na anitha na Teta barimo kuganira mutesi arababwira ati shau uriya muhungu anitha ati uwuhe mutesi ati uriya uhagaze hafi yumuryango mutesi ati ndamukunda gusa ibyagomfite nuko atanyemera teta ahita amubaza ati bamwita inde mutesi aramubwira ati bamwita peter anitha ati kandi mutesi ko waje kwiga waje gukundana mutesi ati erega biba aringombwa erega mujyemwibukako turimuri kaminuza tumaze gukura tudashatse abakunzi hakiri kare twazabashaka ryari turimukazi? teta ati shn nanjye ndagushyigikiye ningombwa gushaka inshuti hakirikare gusa ukamenya kwirinda nokudahubuka kuko atararangiza kuvuga anitha ahita ababwira ati nakazi kanyu njye ndimwiza nzarinda ubwiza bwanjye kandi ntagahungu kiga muri kaminuza ahangaha njye ndakundana nako ntibishoboka teta ati ntukavuge ukonguko ariko ubuse bariya bana babiri peter na poul urabona babayicyi anitha ati bariya bameze nkabarwaye inzoka undi ati reka reka anitha ati rero buretse nzababwira umusore nzakundana nawe ukuntu azaba ameze nibyo azaba afite byose ntago nzapfa gukundana numuhungu uwariwe wese ubonetse teta ati nyamara nabariya ntakintu babaye ubwo anitha arababwira ati muzi abasore banyirukanseho ariko nkabakatira kubera ikintu kimwe gusa abandi ati ikihe ?

anitha ati nzakundana numusore utwara indege
mutesi na teta basecyera rimwe ati hhhh ubuse uzamukurahe umusore utwara indege cyereka nujyakuba iburayi cyangwa ukiga indege nibwo wabonana nabasore batwara indege Mutesi ahita abwira anitha ati nkamukuru wanjye ndabikwifurije ariko biragoye ubwo bahise bagenda bakomeza amasomo bariga
.
.
mwishuri uwitwa peter nuwitwa poul kbsa ntago bari bakurikiye kuko umutima wabo warurimo utecyereza kuri mutesi na anitha kdi ninako mutesi na teta barimo gutecyereza poul na peter nabo ntago bari bakurikiye ubwo amasaha yogutaha yarageze poul na peter bahise basohoka kbsa byihuse baragenda bahagarara ahantu mutesi na anitha barahita bababona bahise baza peter ahamagara mutesi ati gwino nkubwire mutesi araza na poul ahamagara anitha ati gwino nkubwire nawe araza teta byaramubabaje kubona abandi babahamagara ariko we ntihagire umuntu umuhamagara
ubwo peter yahise atangira abwira mutesi ati nitwa peter umukobwa nawe ati nitwa mutesi peter arakomeza ati uriyamusore twari kumwe yitwa poul numuvandimwe wanjye turavukana ubwo mutesi nawe aramubwira ati nanjye uriyamukobwa ujyanye na poul yitwa anitha nimukuru wanjye uriya utashye yitwa teta turaturanye ninshuti yanjye peter ati mbega byiza gusa mama wawe yabyaye abana beza cyane mutesi ati ntago aricyane peter abwira mutesi ati nashakaga kukuba niba sunday uzaba ufite umwanyango nzaze iwanyu kugusu tugani mutesi ati umwanya nzawubona ubwo peter yahise abwira mutesi ati ndabona umushoferi wanyu ajekubatwara kangende ubwonaho kucyumweru peter yahise yaka nomero za telephone mutesi nawe armuha
ize
ubwo kurundi ruhande anitha na poul barimo kuganira poul abwira anitha ati ubuse uwaguherekeza nkakugeza hafi yiwanyu anitha ati ntakibazo poul atangira kwidunda ariko anitha arakomeza aravugango ntakibazo ndijyana poul abaza anitha ati kuwa gatandatu uzaba ufite umwanya ngonzaze kugusura undi ati ubanza nzaba ahari ntago mbizi neza poul ati wampaye number zawe se
anitha aramusubiza nguvuze nguki………
.
.
anitha ubu arazimuha cg ntago azimuha
mutesi na peter sunday bazahurira kwa mutesi

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s