KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE 3


img_0837

KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE 3

Duheruka: poul abaza anitha ati kuwa gatandatu uzaba ufite umwanya ngonzaze kugusura undi ati ubanza nzaba ahari ntago mbizi neza poul ati wampaye number zawe se
………
.
.
.
Poul ati wampaye number zawe se ngo urashaka number zanjye poul ati nukuri unkundiye wampa number zawe anitha: nta tellephone ngira poul: iyingiyi ufite muntoki? undi ati ntago ariyanjye poul: ati nkugurire 4ne anitha: ati hoya ntago undusha amafaranga kdi ntanubwo natunga 4ne naguriwe nawe poul: umutima utangira kumurya ati uyumukobwa kombona ari serie ndamubwira iki noneho
poul: aravuga ati rekamfunge umwuka mubwire ko mukunda ariko yajya kubivuga umutima ukamubwira ati hoya ntago aricyo gihe cyiza cyokubivuga poul yabwiye anitha ati bassi reka kuwambere tuzazinduke duhure nzakubwire icyo narikukubwira ejo anitha ati wabwiye poul ati hoya kuwambere nibyobyiza anitha ati niba ariko ubishaka ntakibazo ubwo uzabwira kuwambere ahubwo ndabonaba mutesi bansize na teta rekanitahire poul ati waretse nkagutwara nkakugeza murugo anitha ati muri kariyaka vatuire kawe undi ati yego anitha ati ntago nagenda mukamodoka kameze kuriya ahubwo urabeho reka ndebekombona akamoto kangeze murugo

anitha yahise agenda atanamusezeye poul umutima wari wamuremereye arimo kwibaza ati uyumukobwa utanga ibikuta bimeze kuriya koko nzamufatisha gute umuntu unyimye number ze ahhh ntagozi amasomo nzamutera kugirango anyemere ahubwo rekanjye kureba peter mubwire angire inama mubaze ukuntu we byamugendecye wenda wasanga nawe yahuye nuruva gusenya nkanjye ubuse nagiye nabi nahubutse kuki yanze kumpa number ze ariko uriya mukobwa ashubura kuba afite agasuzuguro too kuko ukuntu asubiza arakanganye kumuvugisha bisaba kwihangana ugaca bugufi ukavuga macye cyane ubwo anitha nawe yahise agenda ariko agenda arimo kwivugisha ati urabona kariya gahungungo karansuzugura koko ngo kangurire 4ne kandusha amafaranga se ngokantware muri kari ka votuire ubuse karabona nakicaramo hariya nkagendana nako
.
.
Tugaruke kuriba poul na peter ubwo poul yahise baza peter ati peter byakugendecyeye bite se wowe peter aramusubiza ati kbsa byagenze neza uko nabyifuzaga kuko uriyamwana namukunze kuva nkimubona akizamuri kaminuza nahise numva mukunze gusangira impungenge kuko nabonaga akundwanabasore benshi cyane poul ati yemeye gukundana nawe peter ati hoya buriya ntago uhita wihuta ngo ubwire umuntu ati ndagukunda wapi ubanza kumutwara gahoro gahoro poul ati kbsa ndakwemera wowe ahubwo nanjye uzanyigisha ukonzabwira anitha peter ati uziko buriya anitha na mutesi wanjye bavukana poul ati nanjye byantunguye gusa bariya bana barakundana nubwo bavukana peter ati nanjye ntago narinziko bavukana kbsa poul ati ariko umubyeyi ubabyara abyara abana beza cyane reba anitha wanjye ukuntu asa wagirango yariremye peter ati ntago yarusha mutesi wanjye ahubwo kanze muhamagare mubaze nimba yageze murugo poul ati yaguhaye number ye se undi ati yayimpaye peter ahita abaza poul ati kandi wasanga wowe ntazo wamusabye poul ati wapi shn

nazimusabye ariko yabwiyeko nta 4ne agira mubwiye kuyimugurira yaranyishe peter ati cyangwa wahubutse mukubimubwira poul ati hoya ntago nahubutse kuko nanamubwiye kumuha rifuti nkamugeza iwabo ariko yaranyishe peter ati nawe urahubuka iyo utamubwira ibyo bya rifuti uziko iwabo arabaherwe cyane poul ati twahanye gahunda yokucyumweru poul ati mbega wowe wahuye namashaba njye namubwiye kuwa6 abwirako ashobora kuba adafite umwanya peter abwira poul ati bucecetse mbanze nivugishirize mutesi peter ahamagara mutesi ati allo undi ati allo ubwo peter aramubaza ati wageze murugo mutesi ati nagezeyo mutesi ati wowe wagezeyo peter ati nagezeyo peter ati nagirango numwe niba wageze murugo amahoro ubwo tuzasubira peter ahita akupa poul ati shn uranyemeje kbsa nanjye ariko icyonzicyo anitha azankunda
.
.
Dusubire kuri anitha na mutesi bageze murugo bose
anitha ageze murugo asanga mutesi yamutanzeyo anitha ahita abaza mutesi ati kagasore kagushakaga kashakaga kukubwira iki se mutesi ati yabwiragako ashaka kuzaza kunsura sunday anitha ati kdi wasanga wakemereye kazaza aha murugo undi ati ariko ntugatukane ani wamwise umuntu ukareka kumwita akantu mutesi ati namwemereye azaza kunsura anitha ati uramenye uraramuka umuzanye ahangaha uzashake ahandi umujyana mutesi ahita abaza anitha ati harinzu wubatse? undi ati wowe se hariyo wubatse mutesi ati tuzarero peter ntakintu nakimwe abaye numusore mwiza cyane ndetse nahamyako muririya kaminuza twigamo we na poul ntabandi basore babarusha kwitonda kdi ntanicyo babuze anitha ati ndagusetse ndumva rero wavuyemubyawe kubera uduhungu twamafuti mutesi ati mwana wamama wakitonzeko turimwisi izenguruka mutesi ahita abaza anitha ati wowe se poul yakubwiraga nguki ?

anitha ati ngo yashakaga kuzaza kunsura kucyumweru mutesi ati none se ntago azaza anitha ati ntago nasurwa numusore twiga kukigo kimwe ntago bishoboka nabonyeko ashaka ko nkundana nawe ariko ntago uriya yapfa abigezeho nabatari uriyanarabakatiye none ngo umuntu ufite votuire imwe ngo antware muri votuie ntago byavamo mutesi ati wagiye ureka kwirata anitha ati uziko kansabye na number zanjye? undi ati wazimuhaye ariko anitha ati hhhh mpa uriya nomero zanjye ntago bishoboka mutesi ati nyamara ushaka wafata umwanya ukitecyerezaho ubwo bakirimo kuganira uko mukanya gato babona Teta ahise aza kubasura kuko bari baturanye teta akihagera anitha amusamira hejuru ati nguhe inkuru ishyushye itarakora hasi undi ati kagire inkuru anitha ati uziko kagahungu katagira isoni Teta ati poul niwe wita agahungu anitha ati nagahungu nyine sikagenda muka kamodoka ka feke Teta ati yakubwira iki undi ati nabonaga ashaka kunjyana mubyurukundo ansaba number ndazimwima gusa monday nzamusebya teta ati ntago wakunda poul undi ati ntamusore twiga kukigo kimwe nakiteza undi ati urambabaje too bwira nigeragereze amahirwe nanyemera ntuzandakarire undi ati nakubwira iki ubu ushaka kwiteza kari kantu nka mutesi witeje ka peter teta ati bari nabasore beza cyane bitonda cyane none wowe wabafetse
.
.
Iminsi yarihuse cyane ariko peter na mutesi yari yabatindiye kucyumweru harageze mugitondo kare cyane peter ahamagara mutesi aramubaza ati uraba uhari nzekuze mutesi aramubwira ati ndaba mpari peter yahise amubwira ati ndaza ubwo nka saa 16:00 mutesi ati ntakibazo ubwo peter yahise atangira kwitegura poul aramubaza ati ariko ubanza ugiye gukora ubukwe peter ati wap ndagirangongende ncyeye poul ati nibe nawe shn njye anitha ubu iyoyemera akaba ariyo twarikujyana peter ati ihangane nawe buriya ntago arigihe cyawe igihe cyawe nawe kizagera ubwo peter yabonye amasaha arimo kwihuta abwira poul ati muvandi ndabona amasaha yihuse cyane nokurya ubu ntago nabishobora ahubwo rekangende turaza gusubira ningaruka ndakubwira poul ati peter ntago nakemerako ugenda utariye banza urye imodoka ngiziriya banza urye ujyane iyushaka yihuta ariko ugende wariye peter abwira poul ati buriya iyo umuntu afite ubwoba ntago ashobora kurya ndarya ngarutse

ubwo peter yahise yinjira mumodoka aragenda yihuta cyane saa 16:00 mukadomo yarageze kwa mutesi asanga mama we na papa we ntabahari mutesi yahise amuha karibu arinjira ageze munzu mutesi aramwakira amuzanira ibiryo byamoko yose peter ararya amuzanira ibyokunywa baranywa barangije byose peter ahita abwira mutesi ati mutesi ntago nkuzi neza kandi nawe ntago unzi neza gusa muminsi irimbere uraba unzi neza nanjye nkuzi neza mutesi ati cyakora peter arakomeza ati mute ubu igitumye nzahangaha nakwitegereje kuva cyera ariko mbona ntawundi mukobwa nzakundana nawe utari wowe ubu ndagirango nkubwire ko ngukunda ese wanyemerera tugakundana? mutesi aramusubiza ati mpa amasaha 24 yokubitecyerezaho ndaza kuguhamagara nguhe igisubizo peter aramubwira ati mutesi we mbabarira kbsa umpe igisubizo kdi ndizeyeko aricyiza mutesi aramusubiza ati….

atararangiza kuvuga papa we na mama we bahita bakomanga binjira munzu basanga peter arimo kuganira na mutesi basuhuza peter nawe arabasuhuza ubundi bamuganirizaho gato peter ahita ababwira ati ndabona bwije rekantahe nzagaruka ikindi gihe mama mutesi aramubwira ati uzagaruke kudusura vuba mutesi ahita amuherekeza peter arataha……..
.
.
.
peter araritoboye ngo akunda mutesi wese aramuha ikihe gisubizo
Anitha we ngontago yakiteza udusore biga hamwe

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s