KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE


img_0837-3

KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE
6
Duheruka: Teta ahita abwira poul ati cher nako umbabarire riranshitse poul ati ntakibazo
Teta ati poul ndifuzako dukundana poul mbabari kandi ntumpakanire kuko ubanza ahari…………
.
.
.
kuko ubanza ahari nahita nsara umpakaniye poul ndagukunda cyane kdi ndifuzako nzabana nawe poul mbabarira umpe igisubizo poul ahita amubwira ati teta undi ati karame poul arakomeza ati buriya iyo umuntu agukunda urabibona undi ati yego arakomeza ati niyo umuntu akwanga urabibona undi ati yego urabibona ubwo poul arakomeza ati buriya narabibonye nkomeje kwirukanka inyuma ya anitha nashiduka nasaze kuko amagambo abwiye namagambo akoresha iyarimo kuvuga bigaragazako ntabumuntu afite poul arakomeza ahita abwira teta ati nanjye ubumfashe icyemezo cyakigabo ntahubutse nanjye nemeye gukundana nawe kandi umbabarire ukuntu nakubabaje nkakugora none nkabambonyeko inkweto naringiye kwambara atariyanjye none ngusabye imbabazi ubu niyemeje kugukunda ukanyibagiza ibibazo byose Anitha yanteje teta ati nanjye nabyiyemeje amasaha yaratangiye gukura teta yahise asezera kuri poul aramubwira ati chr nahejo ibindi nikuri telephone
ubwo mutesi na teta bahise bataha naho peter ahita yinjira munzu asanga poul
.
.
mutesi na teta barimo kugenda mutesi yabwiye teta ati ndabona wishimye cyane ugenda umwenyura ahari ubanza poul akubwiye ijamboryiza teta ati wahoraniki uzi shn maze aranyemereye mutesi ati yemeye gukundana nawe teta ati arabyemeye shn gusa narimfite ubwobako aragumya kwihagararaho mutesi ati ubwo rero nukunshimira kuko naciriye amarenga peter arasohoka nanjye mpita nsohoka kugirango ubonane na poul teta ahita amusubiza ati mutesi we ntago nabona ukuntu ngushimira kuko nubundi usanzwe umfasha muri byinshi rero subwambere subwakabi yewe sinubwanyuma umfasha gusa ubyumveko ngushimiye cyane

numutima wanjye wose mutesi aramusubiza ati nanjye usanzwe umfasha ubyumveko ntacyo nakwima ngifite ubwo teta yahise abaza mutesi ati nikose mute undi ati ndakumva teta ahita amubaza ati kuberiki anitha yanga abasore mutesi ati natwe byaratuyobeye mama yirirwa amubwira ati washatse umugabo kurimo gukura undi ati ndacyarimuto ngo adashatswe nabana babayobozi ngo ntamusore wundi yakiteza teta ahita amubwira ati anitha buriya njye arambabaza cyane iyomurebye reba nawe atangiye gushaka kuzana iminkanyari mutesi ati buriya murugo ntako batamugize nanjye ntako ntamugize nyogokuru ntako atagize ubuse uragirango mbigenze gute?

teta ahita amusubiza ati reka tujyane iwanyu nanjye ngerageze amahirwe ndebeko yankundira erega buriya abasore birukanka inyuma ya anitha nibenshi cyane ntago bagira ingano kdi muri bariya bose ntago yaburamo ufite umutimamwiza ubwo bahise berekezakwa mutesi bagezeyo basanga anitha arahari iwabo ntabahari teta atangira kumuganiriza gahoro gahoro aramwingingango ashake umugabo ko atangiye gukura akivuga iryojambo anitha yahise arakara cyane aramubwira ati ndakwiyamye wanshinziwe ntago njye nakiteza ziriyamayibobo ibyongibyo ubyumve teta ahita amubwira ati kutangiye kuzana iminkanyari akivuga iryojambo anitha ahita amutera urushyi ati mbare gatatu nkubona iwanyu teta yasohotse arimo kurira amarira arimenshi cyane kuriwe ageze mumarembo ngo asohoke ahurana mama anitha na papa anitha bamubaza ikimuriza ariko kubera uburakari kuvuga biramunanira arabihorera
.
.
mama anitha na papa anitha bahise batangira kwibaza igitumye teta avuye iwabo arira bamubaza akabihorera bagira ubwoba ati ubuse habahari ibitagenda neza murugo habahari..ariko ataravuga papa anitha aramubwira ati twihute ndikumva induru murugo arinyinshi cyane bahise bihuta bageze murugo basanga mutesi arimo kurira bamubajije icyabaye ababwirako baribarimo kugira inama anitha yarangiza akababwira nabi akanabakubita papa anitha byaramurakaje arangije kumva ayomagambo umujinya uramwica ahita afata inkoni arababwira ati anitha nubwo yiga kaminuza ngiye kumukubita aboneko ntarutugu rusumba ijosi papa anitha yagukubitiye umukobwawe kbsa aramukubita byukuri anitha umujinya waramushe arangije ahita afata imyendaye arazinga neza ayishira mugikapu utuntutwe twose aratuzinga adushyira mugikapu ahita asohoka kumutima arimo kwivugisha ati buretse nzongere ngaruke muriyinzu cyera anitha yahise ajyakuba murigeto yaraho iwabo ubwo abandikira akandiko kavuga gati muzimenye nanjye nimenye hatazagira unsagariri muri geto yanjye akanyuza munsi yurugi kugirango baze kugasoma papa we namama we baragasomye bahita bavugana ati ubanza anitha baramuroze kuko ntago arukunguku yarameze yarumwana witonda ushyira mugaciro none ubungubu basigaye bamugira inama akabakubita papa anitha ati ubu uyumwana nukumureka azageraho aboneko twamugiraga inama nziza mutesi ahita abwira mama we ati mama mugitondo ndazindukanjya gukora sporo njyena teta mama we ati ntakibazo uzajye ukora sporo nibyiza nanjye kwamuganga barazintegetse ariko kubikora byarananiye rero wowe uracyari muto uzajye ukora sporo biruhura umubiri nubwonko bugakora neza
.
.
Mugitondo karecyane nka saa 04:50 peter yahise ahamagara mutesi aramubaza ati cher urihehe ngo dukore sporo undi aramusubiza ati bwira poul abe yitegura nawe witegure njyena teta turimunzira turimo turaza bahise bakaraba mumaso vuba vuba bahitabambara imyenda ya sipro barangije bahita basohoka hanze poul ahita abwira peter ati muvandi ubungubu nsigaye ntera pompaje 200 undi ati urimo kumbeshya ntera 120 nabwo nkazirangiza nahagiye none wowe ngutera 200 poul ahita amubwira ati hamagara karori aze afunge urugi tugende ndikubona mutesi na teta bahageze ubwo bahise bagenda basanga mutesi na teta bahagaze kumuhanda mutesi ahita ababwira ati mbega mwebwe ubuse komwari mugiye kuducyereza peter ahita amusubiza ati maze twarangije kare ubwo bahise bajyamuri sipro batangira kwirukanka ariko hashize umwanya muto imvura ihita igwa ubwo bahise bajya kugama kuko imvura yagwaga arinyinshi cyane harimo urubura hari aka restorent karahohafi bahise bajyamo baraganira banafata kucyokunywa ubundi mutesi ahita abaza peter na poul ati ariko kontarabona mama wanyu numunsi numwe abahehe na teta ahita amwunganira ati nanjye nashakaga kuzakibaza poul niba ababyeyi babo baba ahandi mutesi na teta bavuze ukonguko poul na peter bahita bahinduka isura yabo ijenga amarira mutesi agira ubwoba ahita ababwira ati ntago narinziko icyokibazo kiribubabaze mbasabye imbabazi ariko amaze kuvuga uko poul ahita amubwira ati ntakibazo rekambasubize poul ahita ababwira ati murabizi ibyabaye mumyaka yatambutse mugihugu abandi bati turabizi intambara yabaye ubwo poul ahita arira ariko baramuhumuriza arangije arakomeza ati narimuto na peter arimuto ababyeyi bacu badukunda cyane ntacyo tubaburana arabacyire cyane papa yakoraga kukibuga cyindege naho mama yari umwarimu muri kaminuza

Mutesi ahita ababaza ati baramwishe ntakiriho? peter yahise akomeza ati muntambara amasasu yavuzemuraka gace kacu ndetse nabarasaga barahahafi ubwo twahise dusohoka turirukanka mama na papa kuko batari bazi kwiruka baratubwiye ati twiruke cyane wendatwe turacika ubwo twarirukanse njye na poul dusiga ababyeyi bacu twageze imbere turabarindira ariko tubona ntago barimo kuza ubwotwe twahise twambuka igihugu tujyamucyindigihugu intambara irangiye twahise duhunguka ariko kuva icyogihe kugeza nubungubu ntago turabonana niba bariho niba barapfuye ntago tubizi
mutesi ati ubuse murya mwakuyehe amafaranga amafaranga mwishyura muri kaminuza muyakurahe arakomeza ati………..
.
.
.
Kumbi nuku byagendecyeye poul na peter
anitha ko akomeje kwitwara nabi

Bizagenda gute ntuzacikwe na 7

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s