KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE 7

img_0837-4
KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE
7
Duheruka: mutesi ati ubuse murya mwakuyehe amafaranga amafaranga mwishyura muri kaminuza muyakurahe arakomeza ati……………
.
.
.
arakomeza ati ariya mamodoka ariya mazu mwayakuyehe poul ahita amusubiza ati bavandi twatangi tubabwirako ababyeyi bacu barabacyire cyane abandi ati twabyumvise arakomeza ati ariya mazu nariyamamodoka byose nibobabidusigiye intambara irangiye twaragarutse dusanga byose bigihari poul arakomeza arababwira ati amafaranga turya ayo twishyura kaminuza ayotuguramo imyenda yose tuyakura murariyamazu dukodesha murabizi namwe narimfite akazi ariko karahagaze mutesi na teta bumvise ayomagambo birababaza cyane bahita babwira poul na peter ati mwihangane kbsa kubatubibukije ibyacyera gusa bitumye tumenyana ubwo mutesi yahise abwira peter ati mama yansabyeko wagaruka kudusura wazaje kucyumweru peter ahita amusubiza ati

ntakibazo ubwo kucyumweru nzaza imvura yarahise ariko ihita itinze urabyumva nawe imbeho yaririmo kubahondagura bahise bose berekeza iwabo burumwe arataha mutesi na teta barataha kuko bavaga mugace kamwe bataha baganira mutesi abwira teta ati ntagoburiya narinziko poul na peter babaye imfumbyi bakiribato teta ati ukaba wabimenya ukuntu bacyeye ukuntu bahora bishimye mutesi ahita amubwira ati buriyanjye byatumye ndushaho kumukunda peter cher wanjye nzamubera aho mama we yarikumubera
teta ati nanjye buriya nahise numva urwonkunda poul rwikubye nzakunda poul mwibagize agahindakose yagize ubwo bahise bataha buriwese ajyiwabo
.
.
Twigarukire kuri poul na peter bageze murugo bamaze gukaraba poul abwira peter ati kombona ikigihembwe ahari tugiye kuvamwishuri peter ati kuberiki poul ati uziko utakibuka reba nawe ukunukwezi kwamunani inzuyacu itabona umupangayi reba nawe ibiryobyadushyiranye ibintu byose byashyize inzu ifite umupangayi nimwe kdi nayo amafaranga ikodeshwa ntago yanadutunga peter ahita abwira poul ati

Uziko narinarabyibagiwe poul ahita amubwira ati ibibazo bimaje kuba ibibazo reba nawe imodoka zimaze amezi 2 yose nta esanse dushyiramo peter ahita amubwira ati apuuu njyewe ndambiwe noguhorandya akawunga kaburimunsi katagira imboga poul aramusubiza ati nanjye nakarambiwe ndetse na karori uteka nawe kamuvuye kunzoka poul arakomeza ati dukomeze twihangane wenda ejobundi wabona tugize amahirwe tukabona umupangayi peter ahita abwira poul ati bariyabakobwa badusuye ubanzatwaseba rebanawe abanabo kwa boss twabatecyeye akawunga katagira imboga iyofoto poul ahita amubwira ati peter uracyatecyereza bwana kbsa ubwo karori nawe yariyagiye guconga agapira ahita aza

asanga poul na peter bicaye muri salon barimo kuganira nawe ahita yicara poul aramubwira ati karori undi ati karame poul aramubaza ati mwatsinze karori ati cyane ahubwo dore igihumbi bampaye kuko nitwaye neza ubwobahise ba celebra kuko babonye amafaranga yoguhaha ibyanijoro batarongera kurarira akawunga
Karori ahita ababwira ati uyumunsi turarya igitocyi ahita akomeza abwira poul na peter ati ndabashimirako mwankuye munzerereza mukemerakonza kubana namwe poul ati twarikoreraga karori ati ubungubu itabiriba rigiyekuzanyica ninzoga ahari ubungubumbansigaye nanambura abantu ibyabo bihahiye poul aramubwira ati warakoze guhinduka kbsa nanjye iyonkubonye biranezeza cyane karori ati ubuse njye nabashimira bingana gute ntago narinzi gusoma kubara kwandika none byose ubungubu ndabizi mwarakoze kungirira neza
.
.
Mugitondo kare kare cyane poul na peter babyutse bajya kwishuri kuko baribafite exam poul akabwira peter ati Literature ndayuzuza kuko nize cyane undi nawe ati nanjye nuko kbsa ngize amahirwe ibyonize babibaza ukareba ukuntu mbimenagura ubwo bahise babona teta na mutesi ndetse na anitha barimo kubarembuza poul na peter bahita bajya kubareba babagezeho anitha we ahita abahunga arigendera ubundi poul peter naba mutesi basigara baganira mutesi abwira peter ati mama yabwiyeko ashaka kuzaza kudusura undi ati nzaza teta nawe ahita abaza poul ati cher nanjye uzaza kunsura aramusubiza ati nzaza ntakibazo umusibo nejo ahubwo nzasange wanguriye amata ikivuguto ndetse nisombe nigitocyi teta ati mbega wowe cher ukunda ibiryo byabakobwa nabagore ubwo peter na mutesi bahita basecyera rimwe ati ahhhh poul ati ninjye murigusekase kuko nikundira inyoroshyamabuno peter ahita amubwira ati muvandi igitocyi uzagiharire abagore nabakobwa ahubwo uzajye urya ibitera imbaraga urarya isombe nigitocyi wabyaye teta na mutesi bahita baseka poul arabasubiza ati muri feke ntagomuzi indyo nziza mwebwe nabumvishije..

ubwo bakirimo kuganira bisekera bishimye amasahayo gukora exam yarageze barangije binjira muri class bakoreramo ariko hahita haza itegeko rivugango utarishyuye amafaranga yishuri ntakizami aribukore gusa baramugirira faveri azakora bibiri naba ejo yayishyuye urabyumva nawe peter na poul nabandi batishyuye bahise bataha
ubwo abakora ikizami barakoze barakora barangije bararometa gusa ntanumwe wigeze agira icyakabiri ubwo ba mutesi barangije exam bahita bazakureba ba peter gusa basangantabari ahongaho mukigo batangira kwibaza ati ubuse peter na poul barihehe badusize mutesi yahise afata 4ne ahamagara peter ariko asanga itariho ahamagara poul nawe asanga itariho ubwo yabibwiye teta ko 4ne zabo ntaziriho agahinda bose karabishye bibaza ukuntu bagiye kwitahana bonyine bari bamenyereye gutahana naba poul babaha care agahinda karabica ubwo inkuru yariri mukigo uwomunsi yavugaga kumukobwa witwa anitha bari bamumanitse kubyapa hose ati umukobwa wabenze abasore benshi muri kaminuza ni anitha gusa ntawigeze amenya umuntu wabikoze anitha yarababaye ataha atavuga yirakaje inzira yose ntamuntu avugisha kubera agahindako kumuserereza icyigo cyose cyari cyamumenye urabyumva abahungu bose baribamukuyeho amaboka ati atahire aboyabenze bonyine ngo ntawundi uzongera kumwiteza
.
.
Twigarucyire kuri peter na poul baratashye bataha bafite agahinda kenshi cyane peter umutwe uramurya cyane poul nawe yumva abuze amahoro ahita abaza peter ati muvandi ubukoko noneho kombona kawunga igiye gushira turaryiki? peter aramusubiza ati nugushaka ikiyede nyine tugakora kugirango tubeho poul aramusubiza ati ubukoko urabona nashobora kwirirwa nterura amabuye peter aramusubiza ati ubungubu iyaba ababyeyi bacu bacyiriho ntago tuba duhangayitse ukunguku poul arongera abaza peter ati ubungubu tuvuye mwishuri kweri namafaranga yose twatanze none tubuze inyushu aho byaringombwako twiga dushyizemo umwete poul ariyumvira arangije abwira peter ati nungutse igitecyerezo peter ati ngaho bwirase muvandi poul aramubwira ati reka tugurishe ziriya modoka tubone ukotwishyura amafaranga yishuri tugomeze twige tunabone icyoturya peter aramusubiza ati nibyo pe ahubwo mfite nabantu bahita bayigura poul yahise amubwira ati ahubwo tugekubareba bayitugurire tubone icyotuzishura kandi ndanumva inzara inyishe

Poul na peter bahisebajya kureba uwomuntu arazibagurira arebyiri arabahenda abafatiranya ninzara nagahinda poul na peter bapfa kuyafata kugirango iminsi yicume poul na peter baraje bahita bahaha neza bishyura amafaranga yishuri barongera basubira kwishuri ubwo mugitondo harageze poul na peter babwira karori ateka icyayi bagenda bacyinyweye bagiye kwishuri namaguru poul atangira kumva ananiwe cyame abwira peter ati ndarushye peter nawe aramubwira ati nanjye amaguru yabyimbye peter ahita atangira kurira abwira poul ati kucyikoko mama na papa badusize kucyi Imana yemeyeko bigendera bataturezengo turangize amashuri peter aramubwira ati buriya niko byagenze ubwo barakomeje baragenda bagera kwishuri basanga mutesi na teta babategereje mutesi ahita abwira peter ati cher ejo naragushatse ndakubura nguhamagaye numva ntago 4ne iriho Teta nawe ahita abwira Poul ati cher ejo wankoze ibicyi narinziko dutahana none waranze naragushatse ndakubura Mutesi na Teta kakomeje kwitegereza poul na peter mumaso ariko babasomamo umubabaro mutesi ahita abaza poul na peter ati kombona mubabaye mwese mutishimye mwabayiki ……….?
.
.
.
Poul na peter barabwiraa mutesi na teta icyo babaye
peter na poul bakomeje kubabazwa cyane
birenze urugero

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s