KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE 10


img_0837-7

KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE
10
Duheruka: poul aramuhanagura aramubwira ati cher nubwo ndumucyene ndagukunda kdi sinifuza kukubona ubabaye gusa byaba byiza ukundanye……
….
.
.
byaba byiza ukundanye numucyire mugenzi wawe kuko nibyobyagufasha cyane kuko ntago wazigera uhura nagahinda nkako nguteza avuze ukonguko teta ararira cyane ati poul niwowe uvuze ukonguko poul aramusubiza ati cher humura nagirango numve ukunsubiza teta ahita amubwira ati cher buretse ejo nzakuzanira 4ne kdi nzanakuzanira machine uzajya ukoresha mukwandika igitabo nokwandikaho twadu story twawe poul aramusubiza ati ntakibazo cher kdi ndagushimiye cyane ubwo poul umutimawe wahise wumva unezerewe cyane atangira

kwimwenyuza ati mbonye machine nzakoresha nandika igitabo cyanjye na story ubwo teta yahise abwira poul ati ndikubona mutesi na peter barimo kuduhamagara tugende ubwo tuzongera tuganire ejo teta ahita abwira poul ati cher ndashakako muri week end uzansura poul aramubwira ati ntakibazo nzagusura teta ahita yiruhutsa ati mbega byiza ubwo baragiye basanga mutesi na peter bose bafite amarira kumaso bameze nkabantu bamajije kurwana ariko ntago ariko byari byagenze ubwo teta yahise ababaza atiko mwarize se ninde ubakubise bose baramwihorera ntibagira icyo bamusubiza ubwo mutesi na teta bahise bajya mumodoka imwe kuko baribaturanye indi bayitiza poul na peter basezeranaho barataha
peter na poul barimunzira barimo gutaha peter yabwiye poul ati twihute tudasanga abakozi ba bank bageze murugo poul aramusubiza ati harabura amasaha mehi amasaha 3 ntago baragatecyereza kuza ahubwo tunyure ahantu tubanze tuganire ngire icyonkubwira nkisaha imwe undi ati ntacyibazo ubwo bahise bajya mugashyamba keza cyane gatuje poul abwira peter ati muvandi teta yambajije ibibazo mfite ndeba kwihagararaho

birananira mubwiza ukuri peter nawe ati nanjye rwose narebye kwihagararaho mbona bitavamo bwiza ukuri mutesi niyompamvu mwasanze ndimo kurira poul ahita abwira peter ati muvandi urabona bariya bana tuzabegukana reba abacyire bose twigana babirukankaho peter ati iyumuntu yagukunze abayaragukunze biragoye rero kuba uwundi yamugutwara peter ahita abaza poul ati harundi mukobwa wakunda utari teta poul ati yavahe yaba asagute yabasigiga icyi peter aramubwira ati buriya urukundo teta agukunda niyohaza umwana wumwami ntago yakigera akwanga kuko yumva ntawundi wakuruta
poul ahita amusubiza ati kandi koko urukundo ntago rutoranya
.
.
Tugaruke kuri Jack na Iranzi
jack na iranzi barimo kuganira bamenamo abiri jack abwira iranzi ati kuri cyakibazo twahoze tuganiraho nasanze guha amafara karori ngo azaduhe icyangombwa cyaburundu cyubutaka ashobora kutuvamo akaba yabibwira peter na poul ubundi ibibazo bikatubana byinshi bakaba badufunga iranzi ahita amubaza ati tubigenze gute se Jack aramubwira ati icyibazo namaze kucyigaho cyera namaze gusinya nandika nurwandiko konguze inzu na poul na peter umukuru wumudugudo namukomye macye

aransinyira kandi arabiziko atanabikoze twamwica abagabo narabashatse nabashyizeho ariko byantwaye amafaranga menshi ndetse umukono wa poul na peter nawushyizeho kuko nawiganye neza niba uzi uko basinya iranzi ahita amubwira ati ndakwemeye cyane uzubwenjye kbsa urarenze jack arakomeza aramubwira ati ubungubu ndabura ikintu kimwe gusa aricyo cyimpangayikish
ije Iranzi ati ikihese jack ati ubungubu turabura icyangombwa cyaburundu cyubutaka gusa Iranzi ati nanjye nungutse igitecyerezo undi ati ikihe iranzi aramubwira ati ubu poul na peter bagiye kwiga kandi ntago baribuze gutaha vuba kdi karori akunda inzoga cyane undi ati ndabizi nanjye iranzi ahita amubwira ati uwamuha inzoga twashyizemo umuti yahita asinzira ubundi tugahita twinjira mubyumba byose tugashaka shaka aho

icyangombwa cyiri Jack yahise akoma mumashyi ati woow ndakwemeye cyane ahubwo duhite tugenda poul na peter batarataha bahise bagura inzoga bakubitamo poshoni barangije bajya kureba karori bagezeyo basanga aratetse bamuha inzoga nawe nkumukunzi wayo yahise akubita kumunywa aragotomera icupa rimwe aba ararimaze bamuha iryakabi yagiye kurimara yamaze gusinzira ubwo Iranzi yahise yinyabya mubyumba atangira gushaka shaka agwa kumafaranga $100 ayakubita umufuka arakomeza arashaka shaka ariko aba aguye kucyangombwa cyubutaka ndetse nibindi byangombwa nka perime indanga muntu Diporome nibindi nkaza mituwere byose byarimukantu kamwe aba abikubise igikapu ahita asohoka ubwo we na jack bahise bataha basiga karori aryamye muri salon kubutaka ndetse nibicupa byinzoga bimuri iruhande ubwo basohotse birukanka bageze kumuhanda bikubita mumodoka yabo bahita bagenda
.
.
Jack na Iranzi bahise bajya ahantu habonyine barangije bareba neza
niba aricyangombwa cyubutaka bazanye nyirizina basanga aricyo batangira gu celebra bati tugomba kunywa tukarya tukinezeza kuko birarangiye habaye ahacu ubwo iranzi icyangombwa yahise agihereza jack ati kbsa akazi ubungubu turakarangije Iranzi yatecyerezaga kuribyabi $ yakuyeyo noneho akumva agiye gukoza umutwe kwijuru ubwo bahise bareba ibyangombwa byose bakuyeyo basanga bakuyeyo amarangamuntu nibindi Jack yahise abwira iranzi ati ibingibi byaturaburiza undi ati gute jack ati babidufatanye banadufunga ubwo Jack yahise amubwira ati mpereza ikibiriti naka peterori ahangaha nkwereke Iranzi arabimuhereza Jack yahise afata ibyangombwa byose

byabaraburiza asukaho peterori arangije arabitwika birashya birakongoka Iranzi aramubwira ati ababana turabahemucyiye kbsa ubuzima bwabo ninkaho buhagaze ubuse bazabaho gute Jack aramusubiza ati ibyonakazi kabo biratureba haruwo twabyayemo nase nanyina bababyaye ntanumwe uzi aho undi ari Iranzi ati kdi koko icyodupfa karuko imiryango yacu ibaho neza bariya ntawe twabyaye urimo jack ati nikobimeze ahubwo vayo tuge kurya tunywe twishime kuko igikorwa turagikoze ubwo bahise bagenda bajyamuri hotel bararya umuziki barawukata ntiwarora barabyina mbese kuribo babonaga ubuzima arubwongubwo
abarahongaho bose barabaguriye kuburyo wagiragango ahari bavuye gucukura amafaranga cg zahabu Iranzi yumvishije inzoga zimugezemo agatima karateye gakoma kumafaranga yakuye kwa peter ahita avuga ati ububayanyiba nabigenza gute yahise asezera kuri Jack aramubwira ati urabeho ndatashye undi nawe aramusubiza ati nanjye ndatashye ahubwo tugende ndikumva inzoga zitangiye kungeramo kdi ndikubona clauch arimo kumpamagara cyane Iranzi ati erega twanatinze cyane ubwo bahise bataha buriwese yerekeza iwabo kuko baribaturanye cyane kdi barabacyire cyane mugace bari baturanyeho kdi jack baribamuziko arumugome cyane mubantu bose baba kwisi babaho mubamuzi ntanumwe utaramutinyaga
.
.
Tugaruke kuri poul na peter bahamagaye wamukozi wokuri bank ushinzwe inguzanya ababwirako barimunzira barimo kuza ahubwongo babe barimo kwitegura ubwo poul na peter bahise batsa imodoka bari batijwe na teta bataha bihuta cyane kugirango badasanga abakozi ba bank babatanze murugo poul na peter bageze murugo basanga inzugi zose zirafunguye batangira guhamagara karori ariko bakumva atarimo kubitaba ubwo barakomeje barinjira bageze munzu basanga Karori agaramye kuri Sima nibicupa byinzoga muntoki ubwo basecyera icyarimwe ati noneho karori yasaze ubuse hagize umukobwa uza ahangaha ntiyaseka agapfa reba ukuntu agaramye yambaye ubusa ubwo barahamagaye bumva ntago arimo kubitaba baramwegera

baramunyeganyeza kugirango barebe niba yakanguka ariko biba ibyubusa yanga gukanguka ubwo peter yaragiye atega akaboko kumutima ngo yumve niba agatima kagitera ariko biba ibyubusa basanga yumyenkejo ubwo bahise bamujyana kwamuganga ndetse bajyana nibyobicupa birimo inzoga bageze kwamuganga muganga areba ibimenyetso byose asanga yanyweye poshoni muganga arababwira ati uyumuntu wanyu ntago nabaha igisubizo niba arimuzima cyangwa yaba yapfuye gusa ibimenyetso biratwerekako bamuhaye poshoni kdi ziramoko menshi atandukanye hari isinziriza ukamara icyumweru utarakanguka hari iyica hari nigira umuntu ikigoryi rero turategereza icyumweru turebe ubwoko bwa poshoni bamuhaye murakokanya abakozi bokuri bank bahise babahamagara ati muriheko twageze murugo ubwo poul na peter bahise batsa Imodoka batijwe muminota micye bari bageze murugo basanga abakozi ba bank barimo kuganira babatecyerereza ibyababayeho barababwira ati mwihangane ubwo peter na poul bahise babinjiza munzu abakozi ba bankbati ingwate twayishimye ngaho muzane icyangombwa cyaburundu cyubutaka poul yahise ababwira ati kanze nkizane poul yinjira mucyumba afunguye akabati ngo arebe aho ibyangombwa biri asanga ntacyangombwa nakimwe gihari ajya ahari ama $ yabandi aho yayashyize asanga ntayahari poul ahita avuza induru ati ntago bishoboka asohoka yirukanka yambaye ubusa avuga ati ntago bishoboka abari muri salon ati mwirukanke mumufate ati toka satani
dore aguye muricyacyobo cyamazi byanga bikunda ubungubu arapfuye byanga bikunda
……
.
.
mbega agahinda gakomeye mbega umubabaro
poul arapfuye
ubuse karori nawe yapfuye mbega ibyago
peter we biragenda gute

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s