KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE 16


img_0837-13

KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE
16
Duheruka: ndapfuye weee icyirenge peter aza yirukanka cyane ajekureba icyibaye kuri poul amugeze imbere amubonye peter amarira ahita amanuka mumaso arimenshi cyane ati poul niwowe ubaye ………
.
.
amugeze imbereati poul niwowe ubaye ukunguku poul aramubwira ati peter ndimo kubabara peter wanjyanye kwamuganga peter aramusubiza ati reba ahantu turi nimugishanga ntamuntu numwe urahangaha ngadufashe kdi reba icyirenge cyawe ukuntu cyimeze ntago wabasha kugenda umeze ukonguko ahubwo…..

atararangiza kuvuga poul ahita amubaza ati ahubwo icyi peter aramubwira ati dore byabyatsi byomora igisebe bigatuma amaraso ataza arimenshi poul aramubwira peter ukuntu nyirabarasanya ziryana mugisebe koko nizo ugiye kunshiraho peter aramusu ati muvandi ihangane ntakundi twabigenza poul ati icyirenge cyirimo kundya peter aramubwira ati urabizi ukuntu databuja arumugome dutaye inkaze nokutwica yatwica ntambabazi ajyagira peter yahise afata inyabarasanya arazivuguta arangije azishyira kugisebe cya poul ubwo poul uburibwe bwariyongereye ariko arashyinyiriza peter amarira nagahinda byaribyaribyinshi kuriwe arimo kurira yivugisha ati mana kucyikoko wemeyekotuba murububuzima kucyikoko wemeyeko papa na mama bapfa kucyi koko wemeyeko dutandukana na mutesi na teta kucyi wabyemeye mana kucyi tubabazwa iteka poul ahita abwira peter ati ndikumva ndimumarembera yubuzima bwanjye ariko haricyintu narinaribagiwe kukubwira peter ati igicyise poul abwira peter ati hashyire imyaka 2 namezi macye tudaheruka kubona abakobwa twakundanaga ariko mbereyuko tuza harigihe twigeze gutembera njye na teta ariko kubwibyango nshiduka naryamanye na teta nibagiwe kubikubwira gusa Nizeyeko Imana yambabariye peter aramusubiza ati waba waramuteye inda umwana wabandi urikumva utaba umuvucyije byinshi poul aramusubiza ati

ndacyeka naramuteye inda ubu umwana nimukuru niba narayimuteye poul akokanya ahita yongera ararira ati ubunabikoreye icyikoko ariko peter aramuhumuriza aramubwira ati ibyo byarabaye kdi byararangiye peter ahita abwira poul ati buraho ndaje ngarure inkazitajya kona peter ahita ajyakugarura inka poul ntago we yararimo abashya kugenda bitewe nukuntu igiti cyamwishe kukuguru ubwo peter yahise abwira poul ati uribukako mugitonda arinjye waribujye guhinga wowe ukaragira ubu boss nasanga tutarabikoze tuzamucyira peter ahita amusubiza ati azabikore ukabishaka ubwo peter yahise ashorera inka aheka poul kurutugu kuko atabashaga kugenda ubundi barataha
.
.
Tugaruke ahangaha hashize imyaka irenga ibiri mama teta abwira teta ati mwana wanjye undi ati ndakumva mama we aramubwira ati tantine wawe ubamubu faranca araza kukureba ampamagaye abwirako ageze kukibuga cyindege kdi ngo murajyana dore numwana wawe amajeje gukura teta aramusubiza ati mama byaribyizako njyakuba iburayi ariko ntago nagusiga ngo nsige numwana wanjye hano ntago byashoboka ahubwo reka kwereke ba ariwowe ugenda mama we aramusubiza ati mwana wanjye hoya tantine wawe niwowe ashaka teta aramubwira ati ntago bishoboka ko nasiga umwana wanjye ngo nawe ngusige ubwo teta yahise yibuka ukuntu poul

yamubwiye ati ntawundi mugore nzashaka utariwowe yakibuka ukuntu bakundanye yakibuka ukuntu papa we yapfuye akaba ataramenye naho umurambowe uherereye agahinda karamwica cyane mama we ahita amubaza ati urimogutecyereza ibyicyi mwana wa undi ati mama
mama we amuca mwijambo ati..
ariko teta kutarimo gushaka umugabo bimeze gute teta ahita arira abwira mama we ati mama urambabaje nakubwiyeko ntawundi mugabo nzashaka nubwo poul yapfuye ariko ndacyamukunda niwe mfata nkumugabo wanjye nubwo atacyiriho avuze ukonguko mama we ahita amubaza ati noneho ntamugabo uzashaka…..? atarasubiza mama teta bahita bamuhamagara kuri 4ne ati nahageze mufungure mama teta ahita abwira teta ati tantine wawe arahageze arikugipangu ubwo umukozi yahise ajyagufungura urugi teta asigara yibaza ati wamugani ubusinasaze ubunzabaho ntashatse umugabo kdi poul yarapfuye ariko poul ndamukunda nubwo yapfuye ubwo tantine we namama we bahise binjira munzu teta ahobera tantine we barahoberana nkabantu baribamaze imyaka myinshi

batabonana tantine ahita ababwira ati mumbabarere kuba murupfu rwa papa teta ntarimpari ariko nazanye indabo mujye kunyereka aho imvaye irinshyireho indabo avuze ukonguko teta namama we barira rimwe umukobwa biramucanga ayoberwa icyo babaye arangije arababwira ati nonese komurize nukombibucyijeko papa teta yapfuye ntagomubamushyaka umuntu umuvuga mama teta mumarira atemba kumatama ahita amusobanurirako batigeze baca iryera umurambo we umukobwa arabihanganisha arangije abwira teta ngo yitegure mugitondo barajyana mubu franca ko ariwe umuzanye ahanini avuzeko teta nanone arongera ararira kuvuga biramunanira amerankumuntu uheze umwuka bahita bamujyana kwamuganga
.
.
Turebe ahangaha naho ukobihagaze
mama mutesi yahamagaye mutesi ati mwana wanjye undi ati ndakumva mama ahamagara na anitha ati muzembabwire bana banjye baraza baraganira ndetse nanyirakuru barikumwe mama mutesi arababwira ati bana banjye murabona ndarwaye cyane nabuze amafaranga amvuza murabona banyohereje kwivuza muri Kenya ariko nabuze amafaranga icyindi murabibona ntanzu tucyigira niyompamvu tubaha kwanyogokuru wanyu mutesi agahinda karamwica mama wabo arakome arababwira ati mutesi na we anitha ndabashimira ukuntu muhinga mukadutunga anitha amarira atangirakumanuka mumaso mama wabo arakomeza ati bana banjye nubwomwize ariko mwabuze akazi nokubona ibyokurya ubuntago bitworoheye Dorebarumuna banyu muzabiteho nahonjye ndikubona ubuzima burimo kuncika murabeho ndagiye mutesi ati mama ugiyehe mama wigenda mama wabo ati hoya murke ngende nisangire papa wanyu mutesi na anitha baririra rimwe ati mama mama mama

turacyagucyeneye mama turagushaka gusa baganiraga nawe bumva akajwike karimo kugenda kagenda ukuntu bashiduka noneho atacyirimo kuvuga ubwo mutesi yarabibonye ko mama we ashobora kuba apfuye anitha nawe biba nkuko ndetse nanyirakuru nawe arabibona byari nijoro ubwo bahise bacana agatadowa barebye babona ntago mama wabo arimo guhumeka bakoze kumutima bumva urimo gutera gacye ubwo ntabutabazi baribafite akokakanya bahise bose batangira kurira ariko nyirakuru arababwira ati mucaceke mbabwire baraceceka arangije arababwira ati mwemerako Imana ishobora byose baramubwira ati turabyizeye arababwira ati ngaho nimusenge ubwo bahise batangira gusengera mama wabo nkanyuma yamasaha abiri bumva aravuze ati mutesi kurira ubayicyi mutesi anitha bagwa mukantu ati mama urogeye uravuze mama wabo arababwira ati bana banjye ndose mbona tunezerewe cyaneeeeeee mbona turikumwe nabandi bantu gusa ntago nabashije kubamenya abaribo babona mama wabo arahagurutse aragenda kdi ubundi atagendaga bose bavugira rimwe bati shimwa Mana
.
.
Tugaruke kwa Jack na Iranzi jack
abwira abakozibe ati bakozi banjye abandi ati turakumva boss arababwira ati umuhungu wanjye clauch yarwaye ntago akirya ntago akiryama kubera kubura teta arababwira ati mbahaye iminsi 3 mube mwamajeje kugeza ahangaha mutesi… nanyina anitha… teta na nyina… ndetse mbahaye icyumweru mushake poul na peter mubazane bicwe wasanga aribo bihishe inyuma yibibyose Iranzi ahita ababwira ati nkeneye anitha ndashakako ambera umufasha mugende mubazane ahangaha Jack bahise bamuhamagara kuri 4ne ati banguka umuhungu wawe arasaze icyabaye Jack yahise ababwira ati umwana wanjye arasaze kubera umukobwa kubera Teta mugende mumushake mumuzane hano yahise abwira Kazungu ati kazungu niwowe nizeye genda kdi nizeyeko ubazana kurundi ruhande poul na peter poul barikumwe na sebuja poul abwira boss ati wampaye amafaranga nkajya kwivuza boss aramubwira ati urambabarira ntamafaranga nifitiye avuze ukonguko poul ararira arize boss wabo ahita ababwira ati mwakiyemera mwakiyemera ubuse mukoriki guhinga ntabyomuzi kuragira ntabyomuzi ubuse muziki…..?

icyomuzi nukurya gusa ntacyindi boss ahita ababwira ati kubwokunsuzugura umurima nababwiye guhinga ntago mwawuhinze poul ati mbabarira narindwaye boss arababwira ati nafashe icyemezo mbahaye irijoro gusa mugitondo mubyuke mugenda mumvire aha ntago natunga abantu bokurya gusa nkaho nababyaye…………
.
.
UBUSE POUL NA PETER NONEHO BARERECYEZAHE
MAMA MUTESI INZOZIZE ZIHATSIKI
UMWANA WA JACK ARASAZE KUBERA TETA

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s