KUGERA KURE SIKO GUPFA EPISODE 21 FINAL


img_0837-18

KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE 21 FINAL
.
Duheruka: abana babwira papa wabo ati papa siwambwiyeko wabaye murwanda
papa wabo ati narahavucyiye abana ati tugende utwereke ahomwabaga…..
…….
.
.
Tugende utwereke ahomwabaga umusaza arabasubiza ati byari byiza kubereka aho twabaga ariko nkuko mubibona igihugu cyurwanda cyateye imbere cyane kurwego rwohejuru ntago nahamenya kdi ntanicyangombwa cyaho mfite muzi namwe imyaka irenga mirongo tuba mubwongereza nimyinshi cyane abana babwira papa wabo ati papa numvaga bavuga murwanda nkagirango ukobahavuga barabeshya ariko nabyiboneye reba iyi hotel turimo uziko utayitandukanya niziwacu papa wabo ati tuzagaruke kwibera

ahangaha baramusubiza ati byari byiza cyane ariko ibukako twese dufite akazi ahotuba kdi twentanubwo turabanyarwanda gusa kuko dufite ubwenegihugu bwubwongereza abana bakomeza kuganira ukonguko nababyeyi babo abana bahise babaza papa wabo ati papa ubamurwanda wakoraga iki..?

papa wabo ati mbamurwanda nakoraga kukibuga cyindege buriya narumuhanga mugukora nogutwara indege abana ati papa natwe turashaka kuzatera ikirenge mucyawe papa wabo ati byanezeza cyane kubona abana banjye bakora akazi nkako nakoraga abana bahita babaza papa wabo ati ese papa kotwumvise wivugishango warufite abandi bana muntambara baza kubica tubwire abobana babitaga gute papa wabo ati abana banjye ndibuka izina rimwe gusa kuko nagerageje kubibagirwa ariko ndibukako bose nari narabise Irasubiza abana ati papa kuberiki abana bawe twese watwise Irasubiza..?

umusaza ati impamvu nuko Imana yangiriye neza cyane rekambabwire amateka yubuzima bwanjye nibwo wenda musobanukirwa neza abana ati tuguteze amatwi papa
umusaza: ubumumbona bana banjye navukiye mumuryango wabaherwe ariko ntago nabashije kuwukuriramo kuko kumyaka 5 gusa nabuze ababyeyi banjye bose njyakuba kwanyogokuru mucyaro nyogokuru anyitaho kumyaka 10 nawe abaciyeho ntabandi bavandimwe nagiraga ntanindi miryango nagiraga kuko ntayo narinzu
Abana: papa kotwumva wanyuze mubuzima bugoye cyane ubura abakurera kumyaka 10 gusa
Umusaza: nahise ninjira mubuzima bwomumuhanda mba umwana wumuhanda ntangira gutoragura amakara munzira ntangira kurya ibyonkuye mukimoteri abana batangira kurira bati papa kweri nuko byakugendecyeye

papa wabo arakomeza ati naje kugira amahirwe ntoragurwa numugabo wumusirikare antwara mumuryango we gusa nawe ntago yarakize cyane gusa uwomugabo yanhishyuriye amashuri ndiga ndangije secondary ngiye kaminuza nawe aba arapfuye ariko kuko nari naragize amanota yambere mugihugu nigaga ntushyura ndangije mpita mbona akazi Kuko narumuhanga cyane ntago nigiye murwanda ariko nararangije nza gukorera murwanda ubwo ntamuntu numwe narinzi naje guhura nuyu mama wanyu arimo gucuruza turavugana bizakurangira twemeye kubana njye nawe abana bararira cyane ati pole papa warahuritse cyane
.
.
Tugaruke ahangaha wamugabo poul na peter baragiriraga inka ndetse bakanamuhingira baje kumwiba Inka nyinshi umugabo agahinda karamwica cyane atangira kwicuza ati ubukoko iyomfata babana neza harubwo inka zanjye baba bazinyibye ubu iyomvuza poul koko inkazanjye zibazifite umutekano umugabo atangira kwicuza impamvu yirukanye poul and peter ariko kumutima aravuga ati Mana mbabarira bariyabana narabahemucyiye ntago bishobokako nzongera kubabona ariko mana mbabarira
umugabo uko arimo kwicuza Impamvu yahemucyiye ba poul ninako kurundi ruhande ibitaro bya Kigali

byahangayitse cyane birimo gushaka poul abaganga bakomeje gushaka shaka ba poul ngo barebe niba babona ahobaherereye ariko babura ahobari abaganga gusinzi byari byanze barimo gusenga Imana ngo babone poul na peter bafite ubwobako uwomugabo uvuye mubwongereza numuryangowe uzanywe nogushaka umwana yahaye amaraso abaganga bakomeza kwibaza ati ubungubu nibamubura ntago tuzakira abayobozi bazavugako yapfiriye mubitaro

abaganga bahise bakora Inama igitaraganya biga kukuntu bashaka poul na peter abaganga bicaye munama Dr: arababwira ati dusabwe gushaka bariya bahungu mugihe kitarenze amasaha 12 tukaba twamajije kubibona mugihe bakirimo kuganira Dr: abona kuri 4ne baramuhamagaye ayitabye abona niwamusaza uvuye U.K umuhamagaye ayitabye umusaza ahita amubaza ati noneko mutarimo kunyereka wamwana ngo murebe ukameze niba yaracyize cyanga niba ashaka andimaraso ngomwongere avuze ukonguko abaganga bose barikanga Dr: ahita amubwira ati ihangane irijoro ejo tuzamukwereka umusaza arababwira ati ntakibazo reka ndindire ndebe abana bahise babwira uwomusaza ati ariko ubanza murwanda batagira time management cg bakaba bakunda kubeshya cyane ati reba igihe batubwiriye ngo ejo azaba yabonetse cyangwa ntakiriho batinye kubitubwira..?

umusaza ati nabyo byashoboka ejo nibigeza tutamubonye tuzamenyeko yapfuye abaganga nabo munama bemeranyijeko bagiye kumanika amafoto kumuhanda arangisha poul na peter ndetse bakanabinyuza kumbuga nkoranyambagako uzamubona azahembwa bishimishije cyane
amatangazo barayatangaje ahantu hose ibiti wanyuragaho wasangaga byanditseho iryotangazo ndetse hariho namafotoya poul na peter natwe kuri All Love story iryotangazo twararitanze
.
.
Tugaruke ahanga murugo kwa Jack na Iranzi munzu bafungiramo abantu Teta mutesi anitha nkwibutseko bose bafungiwemo ahongaho bambitswe amapingu ndetse bararinzwe bikomeye nurushishi ntirwabona ukorubageraho Teta yabwiye mutesi ati mute inzara igiye kunyica tumaze iminsi itatu ntakindu dushyira munda inzara ubu igiye kutwica tugiye kwicwa ninzara teta arakomeza aramubwira ati ubunumwana wanjye ntagonzi ahantu bamushyize byashobokako bamwishe ahari
mutesi we amarira nagahinda kuriwe byaribyinshi cyane abwira teta ati teta ndababaye cyane ikimbabaje ntago ariko bagiye kunyica nokunyicisha inzara teta ati

ubabajwe niki mutesi aramusubiza ati Ikimbabaje nurupfu rwa peter ntigezembona umurambowe nurupfu rwa papa ntabonye umurambowe Teta nawe mumarira menshi ati mbabajwe nuko poul yapfuye ataziko mutwitiye umwana umwana wanjye bishe nawe arambabaje
anitha nawe agahinda kuriwe kari kenshi arimo kurira umutima ukamubaza ati ninde wagusomye kwitama igihe wari kwamuganga undi ukamubwira ati mbaye ubwa nyiramwiza nyogokuru yahoze abwira nanze gushaka umugabo iyimba narashatse ubungubu mba ntarahangaha ninjye wizize uko baganira ukonguko barimo no kurira bagiye kumva bumva radio zivugiye mubikuta ati mufite iminsi ibiri muriho uwagatatu mukaba murapfuye
Radio zirasakuza cyane amatwi yabo bumvaga arinkinjereri zirimo kuvugiramo

Radio zaracecetse mama mutesi mama teta ndetse na numukecuru wa anitha babwira abana ati bana bacu murabibona twapfuye cyera ariko mureke Dusenge Imana iduhe Ijuru ariho tuzibera Batangiye gusenga batera indirimbo atwi Mwijuru imbere yimana mfite umuntu umvugira numukuru wabatambyi kdi yitwa rukundo
Bumva noneho radio zirasaze ati muzibe ahongaho muraririmba ibiki cyangwa tubamaremo umwuka akakanya nibyo mushaka hano ntago arimurusengero hano nimunzuya Business

nimunzu twiciramo abantu nkamwe bagiye kumva bumva radio iravuze ati nkuko twishe poul na peter bose bagwa mukantu ati nibo bamwishe tukica abagabo banye teta na nyina mutesi anitha na nyina baririra rimwe ati nimwebwe mwishe ababyeyi bacu abagabo bacu radio irakomeza iravuga iti namwe mukanya turaje tubasoze namwe gusa kugirangomupfe mwishimye turabereka imitwe yabagabo banyu.. mutesi ‘ anitha ‘ teta ‘ ndetse nababyeyi babo batangira gusuka amarira ati Mana wabyemereyikiko tubaho kodupfa urwimbwa nkuku
.
.
Tugaruke kurundi ruhande poul and peter ‘ papa teta ‘ and papa mutesi baribamaze kumenyeshyako habura iminota mirongo 30 ngobicwe ndetse nabari bubice barahongaho habura Iminota 20min ngo babice batecyeye urusenda ahobari nkwibutseko bari bambaye ubusa urusenga rurabarya cyane abari bubice bahise bajya kwambara amakanzu atukura bambaraga bagiye kwica abantu habura 15min ngo babice habaye ka meeting gato kabayobozi batanu aribo Kazungu ‘ ndoba ‘ jack ‘ Iranzi ‘ ndetse nuribuvuge uko bica ba bamwe bagiye kwica ibanama itangiye Jack yaravuze ati tubanze tuganire muminota 5min uko tugiye kugabana bariya bagore nabakobwa ubundi tubafate kungufu tubice Iranzi ati njye anitha nuwanjye Jack nawe ati nuwanjye bakomeza guharira ukonguko Jack agira umujinya afata imbunda arasa Iranzi mumutwe ubwonko butakara nkiriya uducetwose turasesekara aho Kazungu nawe abonye ibyo bibaye yahise abwira jack ati

ninjye Karori kuko yarabizi ko amasasu mumbunda ya jack ashyizemo Jack numujinya ati urumugambanyi nawe urapfuye jack ararasa ariko abona amasasu mumbunda ntayarimo Karori ahita abwi jack ati nawe kurikira Iranzi afata imbunda arasa mumutima Jack nandoba ndetse nuwomugabo bose bagwa nkahariya Kazungu ahita avugira kuri radio ati mwese mujye muri sale bose bagiye muri sale arangije azana amafaranga yose bari barakoreye arayabaha arababwira ati ngaho mutahe ubugome twakoraga burarangiye bagira ubwoba ati jack Arabica karori abazanira imirambo yabo bose Bose basingiza Kazungu ngo arakoze Kazungu arababwira ati mutahe musange abagore banyu imfungwa ngiye kuzifungurira Bose baratashye bataha bishimye cyane bati kazungu arabakoreye
.
.
Karori yahise agenda akura ba poul naba peter muri kakumba bari bafungiwemo arababwira ati muhumure ababahigaga bapfuye ntago bakiriho arababwira ati ni Karori (peter na poul ) baguye mukantu bahobera karori ati urakoze cyane twari dupfuye ariko ukijije ubuzima bwacu Karori yabahaye ibiryo bararya arangije arababwira ati mubemuraha ndaje mukanya gato bagiyekubona babona azanye mutesi ‘ anitha ‘ teta ‘ ndetse nababyeyi babo numwana wa teta Ibyishimo byarabarenze bose bararira bareba imirambo ya jack na Iranzi bakavuga bati uyumusore nigitangaza ubakijije papa anitha yahise abwira anitha ati nguhaye uyumusore uzamukunde kuba turokotse nukubera we twari tuziko mwapfuye ariko dusanze muriho
Poul yahise ahamagara wamusaza uvuye mubwongereza amurangira ahobaringo aze abarebe ubwo teta yahise ahobera poul aramubwira ati uyuniwe mwana wanjye nawe mbega umunezero buri wese afata uwe peter na mutesi ndetse na bamama bafata abagabobabo ubwo muminota mike bagiyekubona babona wamugabo uvuye mubwongereza araje ahageze aratungurwa yareba imirambo yabantu akagira ubwoba ariko bamubwira uko byagenze byose ababwirako yitwa Kagabo papa mutesi papa teta bagwa mukantu ati Kagabo bibwiranye basanga baraziranye ababwirako

yarajekureba umusore witwa poul baramumwereka amubaza amazinaye yose umusore ati nitwa Irasubiza poul undi ati nanjye nitwa Irasubiza peter umusaza agwamukant atu murabana banjye papa mutesi amubwirako arabe mbega ibyishimo umusaza numukecuru bagize bati tubonye abana bacukoko Imana ishimwe abana baranezerwa bazanye nawe bati tubonye bakuru bacu bamwereka abagore bagiyegushaka umugabo biramunezeza kuko yaragiye kongera kubona umuryango mugari nincuti byaramarira yumunezero kuriburumwe umugabo arababwira ati mwese nzahitambajyana kuba mubwongereza ntanumwe usigaye arababwira ati mbereyokugira ibindi dukora tubanze dusenge nkumuryango umwe bafatana urunana bakora uruziga bashima Imana yongeye kubahuza nyuma yimyaka myinshi batabonana… nuko kagenze ( akaryoshye ntigahora mwitama )

.
.
ISOMO: ntukihebe ugihumeka kuko byose biba bigishoboka ikindi gira neza wigendere….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s