NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUGIKOMEJE PART 1


img_0840

season
NTUKISHIMIRE ITSINZI URUGAMBA
••••••••••••RUGIKOMEJE••••••••••••••
°
PART°1
°
Burya ntakiba kidafite impamvu
kandi ntakitagira intangiriro
niherezo burya kandi umwana
mbere yuko amenya kugenda
aramanza agakambakamba, burya
muricyagihe yiga kugenda
arahaguruka akikubita hasi ndetse
rimwe narimwe akiyesa hasi
akenshi agaca amazuru ariko ejo
akongera agahuguruka kugira ngo
amenye kugenda.
Ariko yewe uwo mwana arashyira
akamenya kugenda yewe
akanabyigisha barumuna be
bamukurikira.

Reka twe kwizimba mu magambo
twitangirire inkuru yacu
yurukundo
Fabiora ni umukobwa wavukaga
mucyaro wari ukiri muto wimibiri
yombi,
yari umukobwa wakundaga
gushyikirana nabantu barikumwe
cyane bityo aho yabaga ari hose
byatumaga ahakura inshuti kubera
ukuntu yati umuntu uzi kubana
nabandi ariko akagira akageso ko
kuba ntakintu yitaho cyane yari
umwana wumutesi cyane.
Fabiora yarangije secondary
kubera amahirwe yahoranaga
ahita abona akazi mu mujyi
muruganda rwakoraga juice akaba
yarashijwe
umutungo wurwo ruganda.
Umunsi Fabiora agera mukazi
kumugoroba waho umuyobozi
mukuru(umwe tuzi nka BOSS)
wuruganda yatumije inama nkuru
yabakozi ngo abereke umukozi
mushya wari winjiye mukazi.

Muri sale yinama yurwo ruganda
amasaha yinama yageze abakozi
base uko bakabaye bagezemo buri
wese yicaye aho agomba kwicara,
Umuyobozi mukuru ntiyabatindiye
yahise atangiza inama nuko
ababwira ko mubyukuri icyatumye
abatumiza ari ukubereka umukozi
mushya winjiye mukazi nuko asaba
abakozi bose ko bakwivuga buri
umwe bahereye kubasanzwe
kugira uwo mukozi mushya ngo
nawe abashe kubamenya.
Uwambere ati”nitwa Olivier
nshinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa
byuru ruganda”
Undi ati” Nitwa Emmanuel
nshinzwe gushaka ibikoresho
byifashishwa muri uru ruganda”
Undi ati”nitwa Francis nijye
uhagarariye abatechnicie muri uru
ruganda”
Undi ati”Nitwa John ndi umukozi
wuruganda usanzwe”
Nitwa hidaya nkaba ndi umukozi
wuruganda usanzwe”
Nitwa Josseé ndi umukozi usanzwe
wuruganda”
Undi ati”nitwa Fabiora nkaba ndi
umukozi mushya wuru ruganda
nkaba nshinjwe gucunga
umutungo”
Nundi ati”nitwa fabrice nkaba
nungirije umuyobozi wuruganda
nkaba”
Barangije kwivuga umuyobozi
ababaza niba ntakibazo bafite
mukazi bamubwira ko ntacyo
ubundi basoza inama barataha.
Ariko mugihe umuyobozi mukuru
yavugaga ijambo Fabric we amaso
yari yayahanze umukozi mushya
yirebera ubwiza byuje uwo
mukobwa bagiye kuzajya
bokorana.

Nuko abakozi bamaze kugenda
umuyobozi mukuru asigara yicinya
icyara ngo igitego aragitsinze ngo
ntakundi yarikuzabona umwana
mwiza nkuriya atari
ukumwiyegereza amuha akazi.
Fabric, Francis ndetse na Olivier
kurya bakoranaga mukazi bari
incuti cyane kandi babana munzu
imwe nabo batashye bibaza ugiye
kuzajya utereta Fabiora.
Olivier ati”ariko wabonye ukuntu
uramwana areshya na Fabric?”
Francis ati”niyo mpamvu se
yamurebaga ubudakuraho amaso,
ariko uribeshya umwana mwiza
nkuriya ni uwajye”
Bagumye kujya impaka kugonba
kwegukana nuko kubera ko Fabric
ariwe warurimo ufite igitinyiro aba
ariwe umutsindira ariko bagenzi
be baramubwira ngo kugira ngo
amwegukane burundu agomba
kumanza kujya kubagurira kamwe,
nawe mukwirarira kwinshi
ntiyazuyaje yahise abajyana aho
bari basanzwe banwera.
Ariko ibyo byabaga Fabiora we
yararikumwe na hidaya bari bari
gutaha bajya murugo nuko bari
munzira phone ya Fabiora abona
irasonye arebye neza abona ni
umuyobozi mukuru umuhamagaye
nuko aramwitaba…….. .

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s