NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUTARARANGIRA PART 2

img_0840-1

NTUKISHIMIRE ITSINZI
URUGAMBA RUGIKOMEJE
••••••••••••••••••••••••••••••
PART°2
°
Duheruka Fabiora umuyobozi
mukuru wuruganda amuhamagaye
nuko Fabiora mubyubahiro byinshi
ahita yitaba umuyobozi
Umuyobozi ati”Fabiora umeze ute
umunsi wambere kuri wowe uri
mukazi wawubonye ute?”
Fabiora ati”nabonye ntakibazo
kandi nkuko nabibabwiye
mwarakoze cyane kuba
mwarampaye akazi”
Boss”ubwo se narikwima akazi
wowe nkagaha inde koko?”

Fabiora ati”mwarakoze cyane
rwose”
Boss ati”buriya nagize akazi kenshi
sinabona uburyo ngo nkubaza
waba ufite aho urikuba heza
hakwiranye nawe?”
Fabiora ati”ndahafite rwose
ntakibazo”
Boss ati”ubwo se ntihaguhenda”
Fabiora ati”hoya ntakibazo mfite
mugenzi wajye tubana bityo
dufatanya kwishyura kandi mbona
ntacyo bintwaye”
Boss ati”narindikugira ngo
nkubaze niba ufite icumbi
rikwiranye nawe ndigushakire
ariko niba urifite ntakibazo gusa
uramutse ubonye aho urikuba
utahishimiye wabwira
nkagucumbikira mfite amazu
menshi hano muruno mujyi
uramutse ubonye aho urikuba
hadasobanutse wabwira nkareba
uko nkugenza umukobwa mwiza
nkawe ntakwiye kuba ahantu
hasobanutse”

Fabiora araseka ubundi aravuga
ati”ntakibazo mfite mwikwirirwa
mwigora rwose aho ndikuba
harampagije”
Ubwo bakiri kuvugana agaphone
ka Fabiora kaba gashizemo
umuriro karazima.
Nuko boss asigara yifashe ati
urabeshya ye ntabwo uzancika
kutiyegereza abana beza nkawe
ntacyo amafaranga yaba amariye
ahubwo urye jye nijye nawe
ndabizi nimara kukugurira smart-
phone uzava mubyawe.
Hidaya yahise asaba Fabiora ko
yakwihangana bakanyurana
kwiduka aho bagurira amavuta yo
kwisiga bageze muriryo duka nuko
basanga amavuta bagiye kugura
arahari nuko hidaya abwira
mucuruzi ati”ubushize wabwiye ko
uzanyongeza ningaruka none
nagarutse”
Wamucuruzi ahita afata shokora 4
ebyiri azihereza hidaya izindi
azihereza Fabiora.

Nuko uwo mucuruzi ahita abwira
hidaya ati”uyu mwana murikumwe
ndikubona ari mushya muraka
gace”
Hidaya ati”yego uyu ni umukozi
mushya warwaruganda nkoramo
ubu tugiye kuzajya dukorana
ndetse niwe dusigaye turi kubana”
Nuko umucuruzi ati”nuko rero
ugomba kumwereka ahantu heza
ho kugurira amavuta”
Nuko hidaya ati”kubita ipfubyi
wiyibwiriza kurira ntahandi
azagurira atari aha”
Kubera ko bwari bumaze kugoroba
Hidaya na Fabiora bahita basezera
bagenda bihuta bajya gutegura
amafunguro yumugoroba.
Fabiora yageze murugo ahita
ashyira phone kumuriro.

Fabric, Francis ndetse na Olivier
bageze murugo nuko basanga
kadogo yamaze gutegura ameza
bahita bajya kumeza nkibisanzwe.
Bageze kumeza nuko Fabric abwira
bagenzi be ko bagomba
kumufasha kugera kuri Fabiora
akabona uko amubwira
imvamutima ze.
Ariko akimara kubibasaba bahise
bamushwishuriza ngo burya
ubabaye niwe ubanza urugi.
Fabiora na hidaya bamaze
gutegura ibyumugoroba nuko
begera ameza batangira gufungura
arinako banyuzamo bagatera
urwenya bagaseka.
Bari hafi gusoza gufata
amafunguro phone ya Hidaya iba
irasonye nuko arayitaba ubundi
nuko ati”hallooo muribande”
Undi ati”nijye wamucuruzi
mwaguriyeho amavuta nitwa
Innocent”
Hidaya ati”eehhh urantunguye
rwose nonece Number yajya ya
phone mwayikuye he?”

Innocent ati”hari umwe mubakozi
mukorana twari turi kumwe
mukanya niwe nyatse”
Hidaya ati” eeeeehhh Ubwo se
mwari mugamije iki?”
Innocent ati”mubyukuri ni
ubufasha nashakaga ko umpa
kandi rwose nzaguhemba
bishimishije”
Hidaya ati”ubwo niki ushaka ko
ngufasha??? ko numva ngize
ubwoba, ngaho bwira numve ko
nzabishobora?”
Mukajwi koroheje Innocent
ati”nakantu koroshye rwose wowe
icyo nagiraga ngo umfanshe nuko
wampuza nawamwana mwazanye
kare kugura amavuta rwose uzaba
ungiriye neza kandi nubikora
nzaguhemba bishimishije”
Hidaya ati”ntabwo byoroshye ariko
kuva wemeye kuzagura
nzagerageza ndebe ko bizakunda”
Innocent ati”rwose uzaba
unkoreye ahubwo ejo kumugoroba
uzansange kukazi tubiganireho
neza” Hidaya”sawa ntakibazo
nzagerageza mpagere”
Innocent ati”sawa mugire ijoro
ryiza” Ubwo Hidaya yamaraga kuvugana
na Innocent phone ya Fabiora
yarasonnye nuko nawe yirukanka
ajya kuyireba aho yari yayicometse
kumuriro nuko arebye neza asanga
ni mama we umuhamagaye
mugishyika kinshi ahita amwitaba
ati”halloo mamam”
Mama-Fabiora ati”uraho mwana
wajye aho mumujyi wagezeyo
amahoro?

Bwira akazi wagiye kureba
warakabonye? Nonece usigaye uba
he?”
Fabiora ati”mama nagezeyo
amahoro rwose, akazi nahise
nkabona nkora muruganda rukora
juice, mbana numukobwa
dukorana kuruganda”
Nuko mama-fabiora ati”
murimake nguhamagaye ngira ngo
nkubwire ko ugomba kwiyubaha
mwana wajye uramenye
ntuzandumbire, aho mumujyi
narumvuse ngo haba abasore
nabagabo bashuka abana
babakobwa barimukigero cyawe
bakabatera inda nyuma
bakabigarika, mwana wajye
uramenye uzirinde rwose
ntuzigere unshavuza niwowe mfite
uzampeshe ikamba rya kibyeyi”
Fabiora arikiriza ati”mama ntabwo
nkiri umwana utazi gutandukanya
icyatsi nururo ntabwo nzigera
niyandarika rwose nkwijeje ko
nzaguhesha ishema mubandi
kuburyo nawe uzabona ko uburere
wampaye utaruhiye ubusa”
Nuko mama-Fabiora arasezera
ubundi arakupa
Hidaya ahita bwira Fabiora
ati”……. …… ………

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s