NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUGIKOMEJE PART 3


img_0840-2

NTUKISHIMIRE ITSINZI
URUGAMBA RUGIKOMEJE
••••••••••••••••••••••••••••••
°
PART°3
°
Duherka Fabiora amaze kuvugana
na mama we nuko akimara
kuvugana nawe hidaya ahita
amuhamagara aramubwira
ati”Fabio ndikumva ufite mama
mwiza cyane umumama ukugira
inama kugeza naho aguhangayikira
nukuntu umaze guca akenge”
Fabiora ati “hidaya muvandimwe
wajye inama nkaziriya ziba
zikenewe mubuzima burya
ntamwana ujya ukura imbere
y’umubyeyi we”
Hidaya ati”uziko agufata
nkawamwana wo guta umutsima”
Fabiora ati”reka sha wowe wifata
nkaho utazi ko iyisi yameze
amenyo”
Hidaya ati”reka nawe arakabya
ubu se tuvuge ko wiboneye
umuntu uzajya akwihera
kugafaranga mukikundanira
wamwitesha”
Fabiora ati”burya amafaranga
nayakorera nkayabona ariko
urukundo ntabwo uzigeza ubona
aho uzakora ngo baguhembe
urukundo nyarwo urabizi ko
urukundo ntamurima uzi
baruhingambo ngo ugende
urusarure cyangwa botike
uzagenda ukaruguriramo burya
amafaranga ntiyaguha urukundo
ahubwo uzacunge uzasanga
amafaranga akurura uburyarya
gusa”
Hidaya ati”ubu tuvuge ko
wiboneye umuntu uzajya aguha
icyo ushaka cyose wamwitesha? ”

Fabiora ati”muvandimwe burya
gushishoza no kwitondera ibyo
ubona mubuzima ningenzi
guhubuka burya bituma akenshi
dusigara turirira mumyotsi”
Hidaya ati”ubwo ni ubutesi
bukikurimo ariko uzahumuka
gahoro gahoro”
Fabiora mukajwi koroheje
ati”uzirinde kwicuza ariwowe
ubyikururiye!!!!!!!
Ahubwo reka tujye kwirambika
nigire kuryama dore buranije
ahubwo ugire ijoro ryiza muvandi
nahamugitondo ”
Hidaya ati”ntakibazo reka najye jye kuryama”
Fabiora ati”sawa ugire inzozi nziza ariko utekereze neza kubyo
nkubwiye” Bwarakeye nuko Fabiora na Hidaya batangira kwitegura kujya mukazi.

Naho Francis, Fabric na Olivier
nabo bitegura kujya mukazi,
baramanza bafata kacyayi nuko
Fabric aterura agira ati”nagunye
gutekereza kuri Fabiora ariko naje
gusanga ntagomba kumwituraho
gutyo gusa ahubwo nasanze
Olivier kubera ko yifitemo impano
yo kuvuga yampa ubufasha bwo
kujya kumwinja mbese ukumva
impumeko ye kuburyo nzabona
aho mbera”
Olivier ati”muvandi ntabwo
nagutererana nzagerageza ndebe
ko haricyo nzageraho ariko
bitavuze ko nawe ubonye
amahirwe utayabyaza umusaruro
ugomba guhita ufatiraho ugafata
ihene igihebeba”
Francis ati”bavandi rwose uriya
mwana arakeye ameze nkavura ko
mumpeshyi ahubwo Fabric
niwirangaraho uzasigara uririmba
urwo ubonye ukwiye kureka
kwiraza inyanza ukagira vuba
wowe nuramwana mukinjira
muburyohe bwurukundo
mugatangira kwibera mwisi ya
babiri”

Amasaha yo kujya mukazi yarageze
bajya mukazi nkibisanzwe,
mumasaha yisayine zuzuye l
(10:00) Boss mumodoka ye nziza
yaje kureba uko akazi kagenda,
yinjiye mubiro bye nuko
ahamagara umwungirije ngo
amubaze uko uruganda rumeze
nuko Fabric amubwira ko akazi
karikugenda neza ntakibazo nuko
Boss ati noneho isubirire mukazi
kawe ariko umanze ubwirire
ushinzwe-umutungo ko mushaka
Fabric yaragiye ageze imbere
yumuryango wibiro byushinzwe
umutungo wiruganda atekereje ko
ari Fabiora isoni ziramwica abura
ubukomanga ngo yinjire.

Agiye gukomanga igitima si
ukiradiha kiradiha ngo gwino
urore.
Murako kanya urugi rwaho
ushinzwe umutungo rurafungutse
abona Fabiora arasohotse nuko
Fabric ahita yitanguranya arinako
yisekesha ati”ese nsanze mwari
mugiye”
Fabiora ati”naringiye kureba
umuyobozi mukuru ariko ntacyo
twasubira mubiro mukabwira
icyabagenzaga”
Fabric ati”erega najye nihutaga
ahubwo nuko narinje kukubwira ko
umuyobozi mukuru ari kugushaka”
Fabiora ati “eehhh ntakibazo reka
nihute noneho”
Ubwo Fabiora ahita agenda ariko
arenga Fabric ashaka kugira ikindi
amubwira ariko akabura aho
abihera.

Fabric yasigaye yifashe
ati”uramwana arakeye rwose
kumubura ni ukunyarwa zigahera
ahubwo sinzi aho nzamuhera uziko
yamvugishaga nkamera
nkurikumva umuziki mwiza cyane.
Ubwo Fabiora yageze mubiro
byumuyobozi mukuru nuko
bamuha ibyicaro ubundi Fabiora
ati”narimbitabye boss”
Boss ahita atangira kwisekesha
nuko aterura agira ati” erege igihe
turi twenyine ujye unyita Serge
niryo zina ryajye”
Fabiora ati”hoya ntabwo
nabubahuka mbene ako kageni
erega murabyaye mungana
nababyeyi bajye”
Boss ati”reka ibyo tubyihorere
narindikugira ngo nkubaze ese
akazi karikugenda neza”
Fabiora ati”yego rwose ntakibazo”
Boss”nonece nimugoroba ufite
iyihe gahunda”
Fabiora aramanza areba mukirere
yifat mugahanga ubundi aravuga
ati”urebye ntayo”
Boss ati”kumugoroba ndibuze
kugusohokana nurangiza akazi
ntugire aho ujya turahita tugenda
mbese mbonereho no kuguha
ikaze mu akazi”
Fabiora ati”eeeehhh ko ntajya jya
mukabari” Boss ati”hoya wowe byemere ntabwo ndakunyana
ahatakubahisha”
Fabiora ati”ntakibazo ariko ndaza
kuboneka ariko ntabwo turatinda”
Nuko boss ahita abwira Fabiora
ngo niyisubirire mukazi ariko
azirikane gahunda bafitanye.

Ubwo Fabiora yahise asohoka
asubira mubiro bye nuko atangira
kwibaza uburyo aribuze kuba
ameze arikumwe na boss bonyine
biramushobera????????.
Ubwo Fabiora yarimuribyo yagiye
kubona abona Olivier arinjiye nuko
Olivier ati”narinje ngo munsinyire
kurino nyemeza bwishyu(facture)
nuko amaze kubikora Olivier
mumashyengo menshi ati”ariko se
ko mbona mutameze neza
byabagendekeye ute mukobwa
mwiza?”

Fabiora aramwenyura ubundi
ati”ntakibazo”
Olivier ati”wasanga hati ikibazo
wagiriye hano mukazi ariko ukaba
udashaka kukivuga”
Fabiora ati”hoya ntakibazi pe”
Olivier ati”reka kwibarize akabazo
kamatsiko hano muruganda
wahabonye ute?”
Fabiora ati”sha nahabonye neza
nabonye rufite abakozi bakunda
akazi kabo ndetse bitonda ntacyo
nahagaya kbs”
Olivier ati”wowe ntamakuru ufite
ntabwo uzi ukuntu abahungu
bahano bameze”
Fabiora ati”hhhhhh reka tubireke
ahubwo jya mukazi kawe”
Amasaha yumugoroba yarageze
hidaya ahamagara Fabiora kuri
phone amubwira ko hari aho agiye
kunyura ubwo aribuze kwitahana.
Nuko Fabiora ati”ahubwo najye
nari nabuze uko nza kubikubwira
ubu najye haraho ngiye kunyurana
na boss ariko ntabwo ndatindayo,
ubwo ndakubwira ningera
murugo”
Hidaya atangira kwibaza aho bari
bube bagiye.

Fabiora yahise asoza akazi ubundi
asohotse akubitana numuzamu aje
yuhanya.
Umuzamu ahita amubwira fabiora
ati”…….. …….. …..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s