NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUGIKOMEJE PART 4


img_0840-3

season
NTUKISHIMIRE ITSINZI
URUGAMBA RUGIKOMEJE
••••••••••••••••••••••••••••••
°
PART°4
°
Duheruka Fabiora arangije akazi
ako kanya agisohoka ahura
numuzamu aje yuhanya nuko
Umuzamu ahita abwira Fabiora
ati”boss arabwiye ngo ihute
aragutegereje hariya aparika
imodoka ye”
Fabiora ati”reka ngende nubundi
narindangije akazi”
Ubwo Fabiora yahise asanga boss
mumodoka nuko boss ahita
akatisha imodoka ayijyana aho yari
yateganyije gusohokanira na
Fabiora.

Hagati aho Hidaya nawe yarari
munzira arikujya kureba innocent
ngo barangize gahunda bari
bafitanye.
Olivier, Francis ndetse na Fabric
kuruwo mugoroba bahitiye
murugo kubera ko Olivier yari
yabazaniye film nshya bagombaga
kureba iryo joro.
Ubwo Boss na Fabiora bageze aho
bagomba kwiyakirira nuko buri
wese atumiza icyo abashije ubundi
batangira kuganira ariko
byagaragariraga buri wese ko
Fabiora afite amasoni ariko
ababibonye bakabifata
nkayamasoni yagikobwa ariko
Fabiora icyamuteraga isoni nuko
yari yagiye mukabari bwambere
byomgeye kandi yasohokanye
numugabo umubyaye.

Ubwo Hidaya nawe yageze kwa
innocent bamwakiriza icyo kunwa
ubundi umupangu uratangira
innocent ati”mubyukuri nkuko
nabikubwiye kumugoroba wowe
ugomba kumfasha ngahura
nuramwana kandi nubikora uzaba
iriwowe unkoreye igikorwa
kingirakamaro ntazigera nibagirwa
kugeza mvuye kuri ikuri yisi ya
rurema”
Hidaya ati”nkuko nabikwemereye
ubufasha uzakenera nzabuguha
ahubwo wowe urashaka ko
nzakora iki? Ko nabonye
uramwana azi kwihagararaho
ndetse no kwifatira ibyemezo”
Innocent ati”mubyukuri biragoye
nabonye uramwana asa
nuwagorana ariko wowe
uzamenyere ibyo akunda ndetse
nibyo yanga mbese ugomba
kumumenya neza ukazampa uko
ateye kose, ubundi ibindi
uzabindekere nzakwereka ko ntari
agafu kimvugwarimwe”
Hidaya ahita akubita agatwenge
nuko ahita avuga ati”ibyo ni
utuntu tworoshye rwose
nzabigokorera bidatinze nzaguha
amakuru afatika umuntu tubana
nzabimenya bidatinze rwose”
Hagati aho Fabiora yarari
mwihurizo rikomeye yageragezaga
kwisobanurira icyatumye Boss
amutoranya mubandi
akamusohokana akakibura ariko
bidatinze boss yaje gutangira agira
ati”fabiora mukobwa mwiza”
Fabiora mukajwi ati”karame
muyobozi”

Boss ati”mubyukuri hari impamvu
nyamukuru yatumye nkuzana aha
wowe urakeka ariyihe”
Fabiora arongera ati”najye
nagumye kubyibazaho biranyobera
ariko bibaye byiza mwamara
amatsiko yenda kunyica”
Boss ati”mubyukuri jya kuguha
kariya kazi suko nari nakubonyemo
ubuhanga buruta ubwabandi
ahubwo nuko nari nakubonyemo
ibanga rindi abandi badafite”
Ubwo Fabiora yahise amera
nkiwaruri munzozi nuko ahita
abaza bosi ati”ubwo iryo banga ni
irihe ko numva ngize ubwoba”
Boss ati” mubyukuri nabonye uri
umukobwa wuje ubwitonzi ndetse
nuburanga buhebuje rwose
uramutse ubyemeye ntabwo
wazigera ugira kwicuza mubuzima”
Fabiora ati”ariko hagati ntabwo
ndamenya icyo ushaka kuvuga”
Boss ati”ntizibye mu magambo
nifuzaga ko dukundana kandi pe
nazaguha urukundo nyarwo
rwarundi ruzira uburyarya”
Fabiora ati”hoyaaa weeee ubwo se
nakundana numugabo ufite urugo
ubwo nkaba ntashaka
kumusenyera”

Hagati aho Hidaya na Innocent
bari bamaze kuzuza umugambi
nuko Hidaya arasezera naho
Innocent ahita afata izindi shokora
umunani(8) azihereza hidaya
Innocent ati”akira akanoza ngendo
uze kumperaho fabio” Hidaya
munseko nziza areba mumaso
innocent arashimira ubundi
aramusezerera arataha.

Ariko hidaya nubwo yarari guseka
yarari gusekana imbereka
impamvu nuko yatekerezaga
ukuntu Fabiora aje mu mujye
akaba ataramara nukwezi kumwe
ariko akaba agiye kurwaza
abagabo n’anasore imitima ariko
we akaba amaze igihe kinini akaba
ntamuntu umwifuza narimwe.
Hidaya amaze kurenga innocent
yasigaye ari kwivugisha
ati”kutabona uramwana ni nko
kujya kumeza ushonje ugasanga
ibiryo barabimaze, nzemera mpare
ibyajye ariko mbone uramwari
ambere umwamikazi wumutima
wajye ndetse anabaye mama
wabana bajye byaba ari nkokujya
muri Edeni”
Hagatiaho Boss we yari yanze kuva
kwizima Fabiora nawe yagumye
kwihagararaho nuko boss ahita
abwira fabiora ati”umva
umwanzuro wanyuma niba
udashaka ko dukundana umenye
ko uko urushaho kumbabaza
arinako uragenda ubura akazi
kawe”

Fabiora ati”boss rwose ndamutse
nkundanye nawe naba ndi
kugusenyera urugo ntabwo byaba
ari byiza”
Boss ati”hitamo kumbabaza
ukabura akazi cyagwa kunkunda
nkaguha byinshi byiza nkenerwa
mubuzima bwawe”
Fabiora yahise atekereza ukuntu
yavuye mucyaro atekereza uburyo
iwabo bakenye, ubundi ibitekerezo
bibyiganira mu mutwe we abura
ayo acira ndetse nayo amira
imitima imubana myinshi nuko
ahita avuga ati…….. …….. ……..
°

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s