NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUGIKOMEJE PART 5


img_0840-4

NTUKISHIMIRE ITSINZI
URUGAMBA RUGIKOMEJE
••••••••••••••••••••••••••••••
°
PART°5
°
Duheruka Fabiora yaheze murungabangabo
mbese yabuze ayo acira nayo amira
ubwo boss yaramaze kumubwira ngo
“Hitamo kumbabaza ukabura akazi cyagwa
kunkunda nkaguha byinshi nkenerwa mubuzima
bwawe”
Ubwo ako kanya Fabiora yahise atangira
gutekereza iyo akomoka, uburyo iwabo
babayeho nabi biramuyobera yibaza uburyo
agiye guhita ava kukazi ntagihe arakamaraho
nuko ahita abwira boss ati”Boss ndakwinginze
mbabarira nkuko wafashe umwanya wo
kubitekerezaho najye mpa igihe gihagije
mbitekerezeho ubundi nzagusubiza bidatinze”
Boss nukanyamuneza kenshi ati”umwanya
ndawuguha rwose kubera ko mbizi neza
utambabaza ntabwo umukobwa mwiza nkawe
yabikora ndizera neza ko uzampa igisubizo
cyiza”

Ubwo umugoroba wari umaze kuba uwajoro
Fabiora yasezeye kuri Boss ubundi arataha.
Fabiora yageze murugo nuko atungurwa
kuhagera agasanga Hidaya atarashyika murugo
nuko arafungura yinjira munzu nuko ahita
atangira gutegura ibyumugoroba.
Fabric, francis ndetse na Olivier bari bicaye
murugo barimo kureba agasobanuye nuko
francis aterura agira ati”Fabric muvandimwe
reka nkugire inama itari agakecuru, wowe
nugumya kwiraza inyanza, umwana
baramugutwara bakwereke isomo kuko
nabonye uramwana ari ibiryo bihiye”
Olivier nawe yungamo nawe ati”Fabric uziko
utazi ibyiyiminsi koko wowe urabona umwana
uhiye warangiza ugatinda mu makoni wowe uri
mubiki, wowe uri kubura gufata ihene
igihebeba ubwo uri mubiki koko????”
Fabric ati”ahubwo se Olivier ko ufite misiyo
(mission) yo kujya kumva impumeko ya Fabiora
bigeze he koko???”

Olivier ariyamira ubundi ati”waba umwana
waba umwana koko ubu se ko muhorana
wabuzeeee… aho uhera koko reka uzaririre
mumyotsi kandi warabonye amahirwe
ukayatera inyoni”
Fabric azunguza umutwe ubundi akora
mubwana aravuga ati”yemwe yemwe yemwe!!!
ndumwiwe rwose ntabugabo bwanyu kabisa
ubu se koko ubwo ko mbitabaje hariya mukaba
muntereranye ubwo ari ibindi birenzeho
mwankorera iki koko???”
Francis ati”muvandimwe wibabara ahubwo
korera mbere ufate ihene igihebeba”
Olivier ati “wabura gukorera mbere,
Ukeka ko amaso yawe ariyo yamubonye gusa?
Wibwira ko se abandi turimpumyi?
Ahubwo nudafatirana umwana ibyonnyi biri
hanze aha bizakwereka icyigwa, ubundi
uzasigare uririmba urwo ubonye”
Fabric ati”mubyihorere nzabyikorera gusa
niyemeje kuzahangana nabazahururana
amashoka nimara kwitsindira igiti”
Hagati aho Hidaya yasesekaye murugo nuko
asanga Fabiora arihafi guhisha nuko Hidaya
ahita abwira Fabiora ati”Fabiora rwose
nyihanganira ntabwo ndibugufashe ndikumva
ntameze neza”
Akokanya Fabiora ahita yikanga, yahise atagira
kwibaza ati ese aho yari yagiye avuyeyo
amahoro?

Fabiora ahita abaza hidaya ati”muvandi
urikumva umeze ute?”
Hidaya ati”ndikumva umutwe uri kurya ariko
ninduhuka biraza koroha”
Fabiora ati”reka jye gutegura amafunguro
ndaje gato”
Nuko Fabiora amaze kugera mugikoni hidaya
ahita amuhamagara nuki Fabiora agaruka
kibunompamaguru ageze aho Hidaya ari nuko
Hidaya ahita ahereza shokora 4 Fabiora nuko
Fabiora ahita abwira hidaya ati”eeeehhhh
wagira ngo waruzi ukuntu narinzikumbuye
ahubwo urakoze cyaneeee uri inshuti nziza
rwose”
Hidaya ahita areba mumaso hafabiora ubundi
araseka ariko ntiyagira ikindi arenzaho.
Fabiora ahita yisubirira mugikoni dore ko byari
bigiye no gutungana.
Hidaya icyamuteye kuribwa umutwe ni ukuntu
yari yagumye kwibaza ese koko Fabiora agiye
kumutanga kubona umukunzi kandi aribwo aje
mumujyi.
Hidaya yagumye kubitekerezaho ariko abiburira
igisubizo ariko kera kabaye aza kunguka inama
yo kugerageza agakora ibishoboka byose
agakundwa na Fabric dore ko Fabric yari
umusore witonda utarakundaga gusamara
mbese wirindaga kururu kururu ye hagati
nabakobwa.
Hidaya Yiyemeza gukora igishoboka cyose ariko
agakundwa na Fabric.
Ubwo amafunguro yatunganaga Fabiora
yahamagaye hidaya ngo aze bafungure.
Ariko hidaya yageze kumeza amaso yatukuye
cyane kubera gutekereza cyane.
Hagati aho Fabric, Francis ndetse na Olivier
bari bamaze kugera kumeza bafunguye vuba
vuba ngo basubire kureba film dore ko yari
yabaryoheye cyane.

Bagiye kurangiza gufungura phone ya Fabric
yarasonye nuko arebye neza abona ni Fabiora
umuhamagaye Fabric nawe atazuyaje mukajwi
koroheje ahita yitaba ngo yumve icyo Fabiora
ahiye kumubwira.
Nuko Fabric ati…….. ……..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s