NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUGIKOMEJE PART 6

img_0840-5

NTUKISHIMIRE INTSINZI
URUGAMBA RUGIKOMEJE
••••••••••••••••••••••••••••••
°
PART°6
°
Duheruka FABRIC Francis ndetse na Olivier
barigufungura nuko bagiye gusoza gufungura
phone ya Fabric irasona nuko arebye neza asanga
ni Number ya Fabiora imuhamagaye nuko
mugishyika kinshi ahita yitaba phone.
Fabric mukajwi koroheje ati”hallo”
Fabric atungurwa no kumva ni Hidaya umuhagaye.
nuko Hidaya ahita abwira Fabric ati”munyihangan
ire niba mbabangamiye”
Fabric ati”ntakibazo rwose ariko ndatunguwe kuko
sindamenya impamvu itumye mumpamagara”
nuko Hidiya atangira kurya iminwa ndetse
anadidimanga ati”mubyuri igitumye nguhamagara
nabasabaga uruhushya rwejo”
Fabric ati”nonece nturansobanurira neza
uruhushya rwiki?”
Hidaya ati’ nyakubahwa muyobozi ndikuribwa
umutwe ejo ndazindukira kwa muganga”
Fabric ati”yoooooo!!!!!!!

Mbese mwihangane
ntakibazo rwose ariko mugumye kwihangana,
ntakibazo rwose ndaruguhaye rwimunsi wose”
Ubwo bamaraga kuvugana Fabric nabagenzi be
bahita basubira kureba Film.
Film yararangiye bajya kuryama dore ko igicuku
cyari kinishye.
Bwarakeye mugitondo Fabiora arabyuka ategurira
icyokunwa nicyo kurya Hidaya ubundi fabiora nawe
aritegura ngo ajye mukazi ariko agiye kugenda
abwira Hidaya ko nabona yagumye kuremba
yamubwira akaza kumuherekeza kwa muganga.
Akazuba kamaze gususurutsa boss yaje kukazi
nkibisanzwe ahita abwira fabiora ko we na Olivier
bagiye kujya mubutumwa bwakazi bagiye guhura
nabandi bacuruzi aho bari munama bakamubwira
ibyiza byo gucuruza juice yabo muri make bari
bagiye kwamamaza(kubera ko urwo ruganda rwari
ruri mubaterankunga batumye iyo nama iba bari
bafite umwanya wo kwamamazamo) boss ababwira
ko bagomba kujya kureba imodoka yuruganda
akaba ariyo ibatwara barebe imodoka bashaka abe
ariyo bagendamo.

Bageze muri parking batungurwa no gusanga
umushoferi yadomokanye imodoka yakazi bihutira
guhita babibwira boss kubera ko Olivier yari
asanzwe afite urugushya rwo gutwara imodoka
boss ahita amusaba ko yaba ariwe utwara
ntakibazo.
Olivier na Fabiora bahise bagenda huti huti dore ko
amasaha yari yegereje.
Bamaze kugenda boss yahamagaye umwungirije
(ariwe Fabric) amubwira ko agiye kujya mu
mahugurwa azamara iminsi 2 akaba azabera
inyagatare ko rero agomba kwitegura ibyurwo
rugendo kandi ko ayo mahugurwa azayajyanamo
nushizwe umutungo.
Ibyo Olivier na Fabiora bari bagiyemo byararangiye
ariko Fabiora na Olivier bahanyuranye umucyo.

Nkabandi bose Olivier na Fabiora bagiye kwiyakira
nuko Olivier dore ngo arabarira inkuru umwana
wumukobwa agatwarwa, Fabiora nawe dore ngo
aramutega amatwi ngo gwino urore ngo ataza
gucikwa nakamwe.
Byageze naho Olivier atangira mission ye afite yo
kumva akava muri Fabiora nuko Olivier aza kubaza
Fabiora ati”ariko nkwibarize akabazo kamatsiko
ufite boyfriend(umuhungu mukundana)
nuko Fabiora ati”ntawe pe”
Olivier mumashyengo menshi ati”ubwo se wabwira
ute ukuntu umukobwa mwiza nkawe yaba
atarafatwa”
Fabiora ati”ubundi nkiri mu ishuri nari naririnze
kujya mubyurukundo kubera ko byari kumbuza
kwiga neza ariko ubu uzaza wese nzamwakira
ntakibazo”
Olivier ati”ubwo se uramutse usanze ntamafaranga
afite wamwemera”
Fabiora akubita agatima kubye na boss ahita
avuga ati”ariko abahungu bikigihe muransetsa
koko, icyambere ni urukundo erega ibintu ni
ibishakwa ahari urukundo byose birashoboka”
Ubwo bagumye kuganira yewe Fabiora yari
yatangiye kwikundira Olivier ariko akabona we
ntakintu bimubwire.

Umugoroba warageze Fabiora na Olivier barataha.
Bakimara gutandukana phone ya Fabiora yarasonye
nuko arebye neza abona ni boss umuhamagahe
niko aramwitaba boss ati”ntabyinshi mfite byo
kuvuga ahubwo nagiraga ngo nkubwire ko ejo
uzajya mu mahugurwa azabera inyagatare witegure
neza kuko muzagenda ejo 08:00 mugomba kuba
muhagurutse ukaba uzajyana na n’unyungirije.
Fabiora yaratashye ageze murugo asanga Hidaya
yijajaye yewe ari no gutegura ibyumugoroba.
Ubwo Olivier we yageze murugo umunwa uri
kumurya mbese ari gushyugubwa bitewe namakuru
yarafite. Yarakomanze akingurirwa na Francis
akinjira murugo atungurwa no gusanga fabric we
……. ……. ……

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s