NTUKISHIMIRE INTSINZI URUGAMBA RUGIKOMEJE PART 7


img_0840-6

season
NTUKISHIMIRE ITSINZI
URUGAMBA RUGIKOMEJE
••••••••••••••••••••••••••••••
PART°7
°
Duheruka Fabiora aratashye ageze murugo asanga
Hidaya yijajaye yewe ari no gutegura
ibyumugoroba.
Ubwo Olivier we yageze murugo umunwa uri
kumurya mbese ari gushyugubwa bitewe namakuru
yarafite. Yarakomanze akingurirwa na Francis
akinjira murugo atungurwa no gusanga fabric we
ari gutegura imyenda ariko yari yabuze iyo afata
niyo areka yashakaga ko azagenda akeye mbese
Fabiora akazabona ko ari umusore usobanutse.

Ubwo Fabric yarangizaga gutegura imyenda Olivier
yatangiye kubwira Fabric na Francis uko urugendo
rwe rwageze ariko agezemo hagati Fabric
ati”nizereko warangije mission yawe”
Naho Olivier nawe ati”nabirangije rwose”
Fabric na Francis bahita bamubariza icyarimwe bati
“byagenze ute? Wasanze bimeze gute? ngaho
tubwire rwose”
Olivier agitangira kuvuga bose bamutega amatwi
ubundi nawe ati”muvandi kurugutura nkubwire
uriya mwana mubyukuri aritonda yewe araniyubaha
namugushimiye rwose pe kabisa ni inkono ihiye
icyo usabwa nuko wowe wiyarurira”
Fabric ati”ariko ibyo kuba yitonda ibyo byo
ntawutabizi ahubwo wowe mission wayirangije
cyangwa yakunaniye”
Olivier ati”nkuko nabikubwiye uramwana ni ibiryo
bihiye mission nayirangije yabwiye ngo
ntamukunzi agira yewe ntanuwo yigeze ariko ngo
icyatumye atamugira nuko yarahugiye mu masomo
ye none yarayarangije ariko ubu asa nuwayarangije
binto rero ngo ubu uwaza wesw uko yaba ameze
kose yamwakira nayombi”
Francis ati”Fabric ndikumva amayira yawe aharuye
ahubwo wowe uzagaruke warabirangije”
Ubwo Olivier we yari ahejejwe murujijo nuko ahuta
abaza ati”ese Fabric azajyahe? ryari?”

Francis ati”shye wowe ntamakuru ufite uziko
Fabric agiyevkujyana na Fabiora mumahugurwa i
nyagatare bakazamarayo iminsi ibiri yose”
Olivier ahita yiyamira uti”eee eee eee ubwo rero
Fabric agomba kuzavayo byose yarabirangije kuko
bazaba bafite rugari”
Ubwo amasaha yo kwegera ameza yarageze
kadogo azana amafunguro barafungura ubundi
bose bajya kurambika umusaya.
Bwarakeye Francis na Olivier bitegura kujya kukazi
naho Fabric yitegura ibyurugendo ariko nawe
yajyaniranye nabo kukazi.
Naho Hidaya nawe yarabyutse yitegura akazi ariko
Fabiora we agumya kujajaba yitegura ibyurugendo
ndetse we Hidaya yaje kumusiga kubera byabindi
byabakobwa murabijo namwe uburyo bitegura.
Amasaha yo kugenda yageze Fabric na Fabiora
bari kumwe nuko Fabric areba imwe imodoka
zuruganda nziza aba ariyo atwara(Fabric nawe
yarazi gutwara imodoka).

Baragiye bagera aho amahugurwa yagombaga
kubera yewe aza no gutangira bahari nuko
uwarushinzwe gahunda aratangira ati”muraho neza
jye nitwa Tuyishime Pacifique akaba arijye ushijwe
gahunda ariko hari agatangazo gato nagiraga ngo
mbagezeho abantu uko bagiye baturuka hamwe
niko barajya bicarana hamwe, ako kari agaciyemo
ariko mubinyemereye nababwira uko gahunda
ziteguye guhera mukanya gato turakurikira
ikiganiro cyambere cyivuga kugucunga umutungo,
naho 14:00 turavuga kubyiza byo gufata abakozi
neza naho kumugoroba murabizi ko igihugu cyacu
cyiri mucyumweru kicyunamo rero nimugoroba
turaza gufata ikiganiro kuburyo bwiza twarwanya
abapfobya Genocide”
Aho Fabiora yari yicaye amasoni yari yenda
kumwica ariko fabric nawe yari yihagazeho ariko
yabuze aho aher avugisha Fabiora.
Ariko bose bari bari gukurikirana neza uko
abatanga bababwira.

Hagati aho umugoroba warageze Hidaya aho kujya
murugo ahubwo yakase kwa Innocent nuko
agezeyo ahita abwira innocent ati”ibyo wansabye
narabibonye byose ”
Innocent ati”kagire inkuru ye ngaho bwira nguteze
yombi”
Hagati aho icyokunywa cyari cyatangiye kugera
kuri Hidaya.
Hidaya ati”mubyukuri Fabiora ni umukobwa
udakunda gusamara mbese ntakunda byacitse,
akunda umuntu uzi gutera urwenya, akunda
umuntu wiyubaha, akunda ibara ryubururu, akunda
umuntu umutega amatwi ariko ni umuntu usabana
cyane ariko ni uwana w’umutesi”
Innocent ati”eeeeehhhh ndikumva ntacyo atwaye”
Hidaya ati”ikindi nuko atari inaha azagaruka
umusibo ejo hari aho yagiye mumahugurwa”
Hidaya arangije ibyamuzanye bamuphumbatisha
akantu ubundi arataha.

Fabiora yabonye gahunda yumunsi irangiye ajya
kwiyicarira mubustani bwari hafi aho ubundi Fabric
ahita asanga Fabiora aho yicaye ngo baganire.
Ikiganiro kigezemo hagati mbese kimaze kuryoha
Fabric ati”…….. ……. …….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s