BIRABABAJE ARIKO ABAKOBWA BYABABERA ISOMO


img_0568

waba warubatse cyangwa utarubaka ibi birakureba bakobwa nimwe mbwira

ndumumama wabana babiri ntuye Kigali ariko ntamugabo mfite.

mumyaka itandatu ishize nakundanye numusore wumukire cyane yarankundaga cyane yampaga icyo ncaka cyose. yavaga kukazi agaturiza aho nabaga kwa mukuru wanjye inyamirambo, akansohokana akangurira buri kimwe nkeneye ariko njye sinamukundaga ahubwo nakunda amafaranga ye, twakomeje gukundana ansaba ko twabana ndabyemera kubera ifaranga.
twakoze ubukwe bwakataraboneka kuburyo Kigali yose yabutangariraga kubera uburyo bwari bumeze mo.

twarabanye tubyarana abana babiri umukobwa n’umuhungu beza. umugabo wanjye yarankunda cyane kuko ntakintu naburaga cyangwa ngo nkifuze narimfite imodoka ebyiri nagendagamo, ariko kubera ntamukundaga ahubwo nikundira ibintu bye natangiye kumwiyenzaho ncaka uburyo twatandukana tukagabana kuko twari twarasezeranye ivanga mutungo, natangiye gutaha amajoro nasinze ariko kuko yankundaga cyane yarabyihanganiraga ahubwo akanjyana kuryama akankuramo inkweto yarangiza akandyamisha kandi arinjye wagakwiye kubimukorera ariko kubera gahunda narimfite nkabyirengagiza. mbonye ko ntaho bimukora natahanye nikigabo kandi nzineza ko umugabo wanjye agiye gutaha, yaraje aradufata biramubabaza kuberako ntacyo namuburanye, yansabye kumusaba imbabazi ndabyanga kuko nari niteguye kujyana imitungo ntavunikiye,
twagiye gusaba gatanya badutegeka kugabana nkuko nari mbyiteguye,

icyambabaje kikanancavuza nkifuza gusaba imbabazi bitagikunze nuko nasanze ari amazu, amamodoka, ubucuruzi bwose, noneho ninzu twari dutuyemo byose byari bibaruye kuri bakurube na barumuna be ntanakimwe cyari kimuriho .

nararize ndicuza ariko byari byarangiye ubwo natwaye ibyari biri munzu bimwe nabimwe hamwe namasafuriya twatekeragamo. natangiye ubuzima bungoye umuryango wanjye uranyanga mpinduka kivume ahantu hose ubu ntunzwe no gutegereza utwo ampa burikwezi two kurera abana be ubwo nibuzuza imyaka irindwi nzatubura natwo. bakobwa muteganya kubaka urugo mukunde byimazeyo ababakunda kuko nimukunda ibintu muzabibura mubure nabakunzi banyu babakunda byukuri.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s