ESE KURANGIZA VUBA KU BAGABO BITERWA NIKI? BYAKWMUKA GUTE?


img_1675

.

REKA TUREBE IKIBAZO CYO KURANGIZA VUBA KU BAGABO MU GIHE CY’IMIBONANO MPUZABITSINA

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Ese waruziko Kurangiza vuba ari ikibazo gikomereye abagabo benshi? Ese waba usobanukiwe n’ubufasha bwahabwa ufite iki kibazo?

Muri iki gihe, abagabo benshi bahangayikishijwe n’imibanire yabo n’abo bashakanye, cyane cyane biturutse ku kutagenda neza kw’imibonano mpuzabitsina cyangwa ibyo bita gutera akabariro.

Ugasanga mu gihe cyo gutera akabariro umugabo ahise arangiza (Ejaculation) cyangwa se akanarangiza ataranatangira igikorwa.

Iki ni ikibazo gishobora gusenya ingo, cyane ko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari inkingi ya mwamba.

Ese umugabo ufite iki kibazo akwiriye kwiheba?

Reka turebere hamwe byinshi kuri iki kibazo ndetse ngo haba habonetse n’ubufasha !

Ese ni ryari bavuga ko umugabo arangiza vuba ?

Kurangiza vuba cyangwa se ibyo bita Premature Ejaculation (PE) ni igihe umugabo asohora cyangwa arangije byihuse mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo adashobora gucunga ubwe.

Hari igihe usohora, nyuma y’akanya gato igikorwa cy’imibonano gitangiye, cg se bikaba utaranatangira; mbese muri cya gihe cyo gutegurana.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umugabo umwe muri batanu, agira ikibazo cyo kurangiza vuba igihe kimwe mu buzima bwe, gusa benshi bigeraho bigashira.

Ese ni ibiki bitera kurangiza vuba ?

Kurangiza vuba biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, ubuzima tubamo ndetse n’izindi ndwara nyinshi zifata umubiri.

Muri zo twavugamo nka :

Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite stress nyinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.

Kuba utamenyereye gukora imibonano mpuzabitsina, ukagira ubwoba ko warangiza vuba.

Kugira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kuba utishimiye uwo mubana cg mufite ibibazo mu rukundo rwanyu.

Imisemburo itari ku rugero rukwiye,

Infection mu nzira y’umuyoboro w’inkari kimwe no mu ruhago.

Kuba hari ibinyabutabire byitabazwa mu ihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) bitari ku rugero rukwiye

Indwara zitandukanye nka
Diyabeti, Kanseri, indwara z’umutima, iz’Umwijima,……

Ese inama zigirwa abagabo bafite iki kibazo ni izihe?

Dore zimwe mu nama zigirwa abagabo bafite iki kibazo:

o Biganirize umugore wawe :

Ibyishimo mu gutera akabariro ntibiva kure.
Kuganira, kwigishanya, gu
tegurana.

Umugore wawe ashobora gukeka byinshi: ko utamukunda, umuca inyuma.

Birasanzwe musobanurire abimenye.

Bishobora kuba biterwa n’ibintu byinshi: Umunaniro, ibibazo ufite, Nubisobanurira mugenzi wawe azashyiramo imbaraga agufashe bityo bitume bigenda neza.

o Banza ufate ikiruhuko :

80% by’ibabazo bituma habaho kurangiza vuba ni umunaniro.

Umunaniro n’umwanzi wa mbere w’imigenderekere myiza y’akabariro hagati y’abakudana cyane ku mugabo.

Mbere yo gukora iki gikorwa byaba byiza ubanje ugakaraba umubiri wose nyuma ugafata ikiruhuko gihagije uryamye.

Si byiza ko wihutira gutera urubariro ku rugo kandi ugifite umunaniro n’ibibazo by’akazi wiriwemo,

o Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi :

Duhora tubivuga kandi tuzakomeza tubibakangurira,gukora imyitozo ngororamubiri.

Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umutima gutera neza, bifasha imiyoboro y’amaraso gutembereza neza amaraso mu mubiri wose.

Bityo bigafasha ubwonko ndetse n’imyanya ndangagitsina igakora neza.

o Reka itabi, inzoga nyinshi ndetse n’ibindi biyobyabwenge :

Kureka itabi ndeste n’ibindi biyobyabwenge ni byiza ku buzima ariko bikaba akarusho ku mugabo wifuza kutarangiza vuba.

o Irinde kwikinisha :

Kwikinisha ni igikorwa kibi, cyakongerera ibyago byo kurangiza vuba.

o Kurya indyo yuzuye,

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubafasha. Murakoze!

.

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_1674

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s