NGO NIBA UDASHAKA GUTANDUKANA NUWO MUKUNDANA NGO UZIRINDE KUMUGENZA


REKA TUREBE UKO MBERE Y’UKO UBA MANEKO W’UWO MWASHAKANYE UBANZA UKITEGURA GUTANDUKANA NA WE!

From: Mariam Kajura

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Ese waruziko mbere y’uko uba ingenza k’uwo mwashakanye, ugomba kubanza ukitegura gutandukana na we?

ESE WARUZIKO HARI ABASHAKANYE BAJORORA PHONE Y’UWO BASHAKANYE?

Hari abantu usanga buri uko uwo bashakanye (umugore cyangwa umugabo), ashyize Phone ye hasi ahita ayifata agahera kuri message , yazibura akajya kureba abahamagaye , yababura agatangira kureba uko amazina yanditse !

Ntibarekera aho , iyo amubonanye n’undi muntu badahuje igitsina , ahita yiga uburyo yazabafata ,

Nta kibazo komeza ubyigeho unabakurikirana , uzabona icyo washakaga!

Ikibazo gisigara ari iki cyo hasi,

ESE NUMARA KUBONA ICYO WASHAKAGA hazakurikiraho iki?

Numara kumenya ko mugenzi wawe aguca inyuma , uzaba umenye ko utari wenyine , uzifuza ko agusaba imbabazi kandi ahinduke,

Ariko banza wibaze …:

Ese nuramuka umufashe , akanga kwemera ikosa , cyangwa se akaryemera ariko akanga gutandukana n’uwo wundi uzakora iki ?

Ese uri tayari kuba wagenda ukamureka ?

Nimba igisubizo ari yego, komeza ako kazi ko kumugenza,

Ariko nimba ari oya, bireke urekeraho kuba maneko , kuko uzibabariza ubusa,

Numara kubimenya uzaba umuhaye uruhushya ku mugaragaro rwo gukomeza iyo ngeso ye, kuko ntacyo azaba yikanga noneho kuko azaba abizi neza ko ubizi !

.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_1685-1

Leave a comment