KUBURA IMIHANGO UDATWITE ESE BIRASHOBOKA ?


img_1680

Reka Dutange Inama Kubantu Bigitsina Gore Babura Imihango Kandi Badatwite

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Ese ibyo turya cyangwa tunywa, ntabwo byaba bifite ingaruka Ku mihango?

Nubwo kuri ubu iyo tugize akabazo ku buzima duhita tujya kureba abaganga ngo baduhe imiti, ariko burya hari uburyo twajya twifasha dukoresheje guhindura imirire yacu n’iminywere.

Ese impamvu zitera kubura imihango kandi umukobwa adatwite ni izihe?

Impamvu zitera kubura imihango, ni nyinshi kandi ziratandukanye.

Gusa iz’ingenzi twavuga ni izi zikurikira:

 Gukoresha imiti iboneza urubyaro

 Imiti imwe n’imwe cyane cyane ivura kanseri hamwe n’ivura ibibazo byo mu mutwe

 Imikorere mibi y’imisemburo. Hari igihe umusemburo wa estrogen uba mucye cyangwa se uwa testosterone ukaba mwinshi

 Imikorere mibi y’imvubura ya thyroid

 Ikibyimba kuri hypophyse, iyi ikaba imvubura ikoresha izindi mvubura ndetse igakora n’imisemburo inyuranye

 Ibibyimba byo mu murerantanga bizwi nka ovarian cysts

 Kugira ibiro byinshi hamwe no kugira ibinure bicye ni ukuvuga biri munsi ya 15%, cyane cyane ku bagore bakora siporo cyane

 Uburwayi butuma uremba cyane kandi igihe kinini

 Guhangayika bijyana no kugira stress. Ibi bikunze kuba ku bantu batandukanye nabo bakundaga bitunguranye bakananirwa kubyakira, guhindura ubuzima wari urimo, n’ibindi bitera kwiheba no kwigunga.

Ese waruziko hari n’ibindi bijyana nabyo?

Uretse kubura imihango gusa, hari ibindi bijyana nabyo:

Kugira ibiheri mu maso, kuma mu gitsina, kugira ubwoya bwinshi, kutareba neza, kugira ibisohoka mu moko y’ibere bitari amashereka , umutwe udakira

Gusa ntibivuzeko ibi byose uzabibona ushobora kubona kimwe cyangwa byinshi muri byo

Ese kubura imihango bivurwa bite?

Akenshi imiti yo kwa muganga ntiba ari ngombwa cyane keretse iyo bikubayeho nyuma yo gukoresha imiti iboneza urubyaro.

Aho niho muganga azakwandikira imiti isubiza ku murongo imikorere y’imisemburo.

Nanone niba hari imikorere mibi y’umubiri yabiteye, nihavurwa ikibitera imihango izongera igaruke.

 Icya mbere ni ibiro. Umubyibuho udasanzwe na diyabeye ni bimwe mu bitera kubura imihango. Kugabanya ibiro no guhangana na diyabete biri mu bizatuma imihango igaruka.

 Gerageza ufate ifunguro rikize ku butare (iron/fer). Ibyo twavuga ni ibihwagari, ibishyimbo, imboga z’imbwija (amaranthe), n’imboga rwatsi zifite icyatsi cyijimye.

 Ifunguro rikize kuri vitamini C. Iyi vitamini izwiho kuzamura igipimo cy’imisemburo.

 Isoko nziza ya vitamini C ni poivron, amacunga, inkeri n’icyayi kirimo indabo za hibiscus.

 Soya ni urugero rwihariye kandi rwiza kuko izwiho kurwanya ubugumba nubwo ku bagabo kuyirya cyane byateza ibibazo

 Ibyo kurya bikize kuri vitamini B. Izi vitamini zigera mu 8 tuzisanga mu mboga rwatsi, mu mbuto nka avoka n’imboga ziva mu nyanja.

Gusa vitamini B12 yo tuyisanga mu bikomoka ku matungo

 Omega-3. Iyi tuyisanga mu byo kurya nk’amavuta y’ifi, sardines, ubunyobwa n’amafi muri rusange

 Cholesterol nubwo yitwa mbi ariko ku gipimo cyiza ni nziza.

Tuyisanga mu nyama z’amatungo yarishije ubwatsi gusa, amagi y’inkoko zagaburiwe ibiryo bisanzwe, amavuta ya coconut, n’ibirunge (amavuta y’inka)

 Ibirimo fiber nk’imbuto, imboga n’ibishyimbo

 Ibikungahaye kuri zinc. Sesame ni urugero rwiza. Yaba imbuto cyangwa amavuta yayo. Si yo gusa ariko kuko na soya, karoti n’ibihwagari tuyisangamo.

Dusoza tukubwira tuti:

Ugerageje kuri buri funguro ryawe ntubureho ibi tuvuze haruguru, byagufasha kongera kubona imihango.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_1678

img_1679

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s