IGICE 2: AMABANGA YAFASHA UMUGORE KWIGARURIRA UMUGABO WE


img_0568-1

.

REKA TUREBE AMABANGA YAFASHA UMUGORE KURUSHAHO KWIGARURIRA UMUGABO WE, ATISHOYE MU MAROZI

(Igice cya kabiri)
.

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Ese amabanga yafasha umugore kurushaho kwigarurira umugabo we, adakoresheje inzaratsi ni ayahe?

Ese ni gute nabasha kugumana no kwigarurira umugabo wanjye?

Iki n’ikibazo abagore benshi bakunze kwibaza.

Twemeranye ko igisubizo cy’iki kibazo kitoroshye kukibona.

Ikiri cyo ni uko atari ngombwa ko umugore yitabaza cyangwa ashakisha inzaratsi ngo akunde yigarurire umugabo we.

Ese niba ari uko bimeze ni ubuhe buryo umugore yakoresha ngo agumane umugabo we atarinze kwishora mu bapfumu n’inzaratsi?

Muri iyi minsi ingo nyinshi ziri gusenyuka, bamwe bagatandukana umwe
aziza undi kutamwitaho cyangwa se akumva aramuhararutse, hano hari uburyo ugomba gutuma umugabo wawe yumva ko ari wowe mwiza ndetse ko nta wundi yabona wamukunda nk’uko ubikora.

Izi ni inama zinyuranye zigirwa umugore wese ushaka gukomeza kugumana umugabo.

8. kwigirira icyizere

kuba uri mwiza inyuma ntibihagije ngo umugabo wawe abone ko uri umugore ukwiye gukundwa, ni ngombwa kuguma kuba uwo uri we ntushake kwihindura, kwisiga ngo urengere,

ahubwo wowe iga ibyo umugabo wawe akunda maze aribyo ushyiramo imbaraga, ikindi kandi abagabo bakunda wa mugore wumva ko hari icyo ashoboye ko niyo umugabo yaba adahari yakirwanaho.

9. Imyambaro ikubereye

Umugore mwiza imbere y’umugabo, ni wa mugore umenya imyenda imubera kandi azi neza ko umugabo we yishimira kumubona ariyo yambaye,

niba uri mu rugo witeguye umugabo wawe ko ataha, ugomba kwambara imyenda ituma ahagera akumva arakwifuje,

Urage wibuka ko imyambaro y’imbere nayo ugomba kugira myizakandi myinshi, ushingiye kuyo akunda, ndetse n’ibara akunda.

10. Kureba umugabo mu maso ariko Atari ukumutumbira

Abagore benshi ntibamenya akamaro k’amaso yabo imbere y’umugabo,

iyo umugore arebanye n’umugabo akagerageza kumwitegereza bituma umugabo yumva ko umugore amwishimiye kandi umugabo akumva ko umugore umuri imbere afite agaciro,

Kuko amaso y’abagore n’uko barebana impuhwe bikurura abagabo.

11. Gukoresha umubiri wawe

igihe uri kumwe n’umugabo wawe ntugategereze ko ari we ufata iya mbere mu kukwereka ko agukeneye,

ugomba gukoresha umubiri wawe mu gutuma yumva ko hari umwitayeho muri ako kanya, ntugatinye kuba wamurambika ibigaza ku mavi,

kuba wamukora mu mutwe gake gake, kuba wahuza ibiganza byawe n’ibye kuko ibi bituma intekerezo ze ziba kuri wowe gusa.

12. Ugomba kumutungura

ubusanzwe tuzi ko abagabo aribo bakunda kugura cyangwa kwishyura inyemezabwishyu (facture), igihe uri kumwe n’umugabo wawe gerageza umwereke ko nawe mu bushobozi buke ufite ushaka kugira icyo kumugurira,

kuba wagira ibyo umugurira ntibigusaba gukoresha amafaranga menshi, kuko niyo wamugurira bombo bimwereka ko wamutekerejeho.

13. Tuma umugabo wawe yifuza kukwegera

Abagabo ntibakunda kwicara kure y’abagore babo ariko umugore mwiza ni umwe utuma umugabo amwegera na we yabigizemo uruhare,

mu gihe mwicaye muri salo ugomba kwambara twa twenda dutuma umugabo wawe yifuza kugukoraho bityo bitume akwegera kandi ukagerageza ku mureba nk’umuntu ufite icyo amukeneyeho.

14. Gushaka umukino mukinana

Gukina muri babiri ni kimwe mu bituma mwumva ko muhuje, imikino ivugwa aha si ukujya mu kibuga usibye ko na byo bibashobokeye mwabikora mu gakina nka Tennis, volleyball…

Ariko biba byiza iyo mukinnye umukino muri bukine mwegeranye,

urugero: gukina nk’amakarita ni kimwe mu bintu byabafasha kumva umwe ari hafi ya mugenzi we.

15. Gutegura amafunguro akunda

muri kamere y’abagabo bakunda kurya, ariko iyo uri umugore we ukabasha kumenya ibyo umugabo wawe akunda kurya bigufasha kumwigarurira utavunitse cyane,

gusa n’ubwo wamutegurira ibyo akunda biba byiza iyo umukoreye na ka jus kuruhande, ibi iyo ubimukoreye bituma abona ko wafashe umwanya munini umutekerezaho.

16.Kwiyitaho

Abagabo bakururwa n’akantu gato, ariko kandi bashoboro no kwanga umuntu biturutse ku kantu gato na none,

umugore w’umutima iteka agomba guhora ashaka icyatuma umugabo we amubona bitandukanye n’ibisanzwe.

Guhinduranya imyenda igihe umutegereje bizatuma ahora atekereza uko ari busange umugore we yambaye, bityo bizagufasha guhora ari wowe atekereza igihe cyose atari mu rugo.

17. Kuganira birambuye muri mu buriri

Abantu benshi bakunda kumva ko iyo bageze mu buriri bagomba guhita basinzira, ariko niba uri umugore ushaka kuguma mu mutwe w’umugabo wawe,

igihe mugeze mu buriri gerageza umubaze uko umunsi we wagenze, umugire inama niba ari ngombwa kandi munafatanye gupanga gahunda z’urugo.

Ibi rero uzabigeraho, ari uko wahishije Kare ifunguro rya nimugoroba, ukaba wamusasiye hakiri kare, mukaba muryama Ku buriri bumwe, bitari ibyo ushobora gusenya utabyitondeye.

Reka dusubike tukubwira tuti:

Nubwo bavuga ngo umugabo ni umwana w’undi, ndahamya ko nukurikiza izi nama n’izindi tuzakugezaho mu gice cya gatatu, ntakabuza bizagira icyo bihindura n’icyo byongera mu mibanire yanyu ya buri munsi.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

.

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Tegereza igice cya Gatatu …

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s