DORE IKIZAKUBWIRA UMUKOBWA WA NTAKIGENDA


img_9001-1

.

REKA TUREBE UMUKOBWA UCIRIRITSE

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Ese waba uzi bimwe mu bintu biranga umukobwa uciriritse?

Hari imico igayitse ijyenda igaragara mu rubyiruko, niyo mpamvu twabakusanyirije ibiranga umukobwa uciriritse:

1. Gusura umuhungu muri ghetto

Umukobwa uciriritse ni wa mukobwa ujya gusura umuhungu muri ghetto ye akamarayo iminsi ine, itanu cyangwa icyumweru igihe cyagera akabunguka.

Uyu aba yararenze ubukobwa n’urukwero, kuko icyo gihe cyose
aba yaramaze abayeho nk’umugore gitesha agaciro inkwano.

2. Kuryamana n’umuhungu

Umukobwa uciriritse ni wa wundi uryamana n’umuhungu mu izina ry’urukundo batarashakana nyine bikaba bibi kurushaho igihe atazi uwo muhungu neza nibura ngo abe azi aho akomoka, atazi aho uwo mubano wabo werekeza,

Yewe nta mipango y’ubukwe, nta cyizere cyo kuzashakana afite ahubwo we akabikora kubera amagambo amubwira cyangwa amafaranga amushukisha.

3. Kwifotoza yambaye ubusa

Umukobwa uciriritse ni wa wundi woherereza inshuti ye y’umuhungu amafoto yambaye ubusa ngo ni ukugirango amukunde cyane, Ibi biragayitse cyane.

4. Gukuramo inda

Umukobwa uciriritse ni uwakuyemo inda atarashaka akayikuramo abigambiriye kandi akaba agiteganya no gukuramo izindi.

5. Kwambara ntiyikwize

Umukobwa uciriritse ni umwe witwa ko yambaye ariko igice kinini cy’umubiri we cyambaye ubusa akabikora mu
izina ryo kugendana n’iterambere n’ibigezweho,

akanika ibice bye by’ibanga Ku gasozi byaba akarusho akifotoza
ubundi agakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Instagram, Facebook, n’izindi kugirango abone
abamushimagiza ngo ni mwiza.

6. Gucudika n’umugabo wubatse

Umukobwa uciriritse ni wa wundi ucudika n’umugabo wubatse ndetse akabikora abizi ko uwo mugabo bari mu
rukundo afite undi mugore ariko akaryamana nawe,

yamutera inda akazikuramo nta kindi yitaho usibye amafaranga uwo mugabo amuha ubundi agasaba uwo mugabo gutandukana n’umugore mukuru ngo bashakane.

Niba hari Ubundi busobanuro mukeneye, twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

References: Reveillez-Vous, Savior plsu

.

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s