HARI ABAGORE BARIBWA N’ AMASOHORO BABYIFATAMO GUTE?


img_1703

.

REKA TUREBE AMASOHORO ARYANA “SPERM ALLERGY” NDETSE N’ABAGORE BARIBWA N’AMASOHORO “WOMAN ALLERGIC TO SPERM”

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Ese haba hari icyo Uzi kuri “Sperm allergy ” ndetse na “Woman allergic to Sperm”?

Umuvandimwe yasabye ko twamuganiriza Ku kibazo afite kigendanye n’uburyo umugore we, bamubwira ko aribwa n’amasohoro, kandi nawe akabibona ko arimo kumurya kandi akanamugiraho ingaruka mbi bigaragara aho yamumenetseho hose.

Umuvandimwe twaraganiriye, ariko ntiyifuza ko twagaragaza izina rye mu ruhame,

Niyo mpamvu twamuhaye amazina y’amahimbano ya Semanuma Gerald

Dore ikiganiro twagiranye, kandi ndibwira ko hari abandi kiri bufashe, nk’uko yabyifuje! 👇🏽

[10/26, 19:15]

Semanuma Gerald:

Muraho Muraho neza Dr. P. M.dukunda kandi twemera?

Mumbabarire nanze gushyira ikibazo cyane muri group kuko ntifuzaga ko hari uwamenya amazina yange, ndetse akaba yamenya n’ikibazo mfite iwange,

Ariko ikiganiro tugirana ndizera ko ari kiza cyane, kuko ndizera ko hari abandi cyagirira akamaro kandi benshi,

Gusa muramutse mu shize iki kiganiro muri Group, ariko mukamfasha ntimugaragaze amazina yange,

[10/26, 19:17]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Nukuri nukuri, ubusabe bwawe burubahirizwa,

Gusa n’ubusanzwe ntabwo dushobora kugaragaza izina ry’umuntu, keretse iyo ariwe ubyisabiye ko turigaragaza, ariko nabwo akabaza kutubwira impamvu yifuza ko tumugaragaza mu ruhame,

Kuko ubundi umuntu niwe ufite uburenganzira bwo kwishyira mu ruhame, akaba ariwe ubyikorera kubwe, ntawundi ubimukoreye,

[10/26, 19:18]

Semanuma Gerald:

Mfite ikibazo kindemereye cyane, kandi nkimaranye iminsi,

Gusa mboneyeho kubanza kubashimira ubufasha mudahwema kuduha bwa Buri minsi,

Ikibazo mfite giteye gutya: Iyo nkoze imibonanompuzabitsina n’umugore wanjye, ambwira ko amasohoro (sperm) yange amubabaza, kandi akanamurya cyane,

Ngo aba amwokera cyane nkaho ari urusenda bamumennyemo.

Kandi koko nange ndabibona kuko atangira kwishimagura aho amasohoro yamenetse, hagahinduka umutuku, hakabyimba, …

Ubu byatubereye ikibazo gikomeye pe!

K’uburyo aba acunganwa n’iminota, iyo yumvise ngiye kurangiza aranyiyaka,

Hari ubwo ndangiriza hasi, hakaba n’ubwo ntanarangiza namba, kuko yanyiyatse ngaho ndageza kubera gutinya amasohoro yange,

[10/26, 19:20]

Semanuma Gerald:

Kuko ngo ziramurya cyane zikamwokera kuburyo kwihanganira ubwo buryaryate bisigaye bimugora pe!

[10/26, 19:22]

Semanuma Gerald:

Ese ni ubu ntabwo ni uburwayi cyangwa buri wese bimubaho?

[10/26, 19:23]

Semanuma Gerald:

Ese byaba ari ikibazo cyange mmfite?

Ese ni umugore Wange ufite ikibazo?

Ese twakora iki kugirango tube tubasha gukora ibikorwa cyacu neza mu mutuzo ndetse tuzabone n’urubyaro?

Merci pour votre aide!

Merci beaucoup Dr. P. M.

[10/26, 21:29]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Gusa icyo nakubwira ni uko ikibazo nk’iki kijya kibaho, ariko ni Ku Bantu bake cyane,

[10/26, 21:37]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Ariko hagati aho nakubwira nti:

“Hari term ikoreshwa ivuga kuri bene ubu bwoko bwa Sperm, zitwa Sperm allergy ubundi zikitwa Semen allergy cyangwa Seminal plasma hypersensitivity

Nyine impamvu zokera cyane, ni uko ziba zirimo Proteins nyinshi cyane kurusha iziba mu masohoro muri rusange,

Maze ayo masohoro yahura n’umubiri wawe hakaba impinduka twita “Allergic reaction to proteins”,

Gusa n’ubundi muri kamere yayo, amasohoro arokera, ariko buhoro cyaneee …, kandi mu gihe gato cyane katanamara n’iminota n’ibiri

Ubwo ejo nibwo nzakomeza Kuguha ibisobanuro birambuye, kuko ubu nonaha dufite akazi kenshi, tugomba kurara turangije, kandi urabona ko bwije, …

[10/27, 13:10]

Semanuma Gerald:

Mwiriwe neza Dr. P. M.?

Ndabona uri Online, ubwo nuhuguka urongera undabire ubufasha kuri cya kibazo cyange narinabagejejeho,

“Umugore Wange ambwira ko amasohoro yange amurya kandi akamwokera nkaho ari urusenda bamusutsemo, gusa nange ndabibona kuko yishimagura, akabyimbirwa, hagatukura aho yamumyamumenetseho …”

[10/27, 13:25]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Nagarutse na none,

1. Uribuka ko nimugoroba twavuze kuri Sperm allergy

Twavuze ko ari amasohoro yiganjemo Proteins nyinshi ugereranyije niziba mu masohoro asanzwe,

2. None n’ubu ngarutse nkubwira ko hariho Woman allergy to Sperm

Ni ukuvuga umugore ugira ikibazo kihariye ku masohoro ayariyo yose,

[10/27, 13:32]

Semanuma Gerald:

Ubuse byakira bite?

Kuko maze hafi nk’umwaka n’igice murongoye, ariko ntabwo ndabasha kubona uko mutera inda,

Urumva ko anyiyaka nkarangiriza hanze, cyangwa ubundi sinarangize,

[10/27, 13:33]

Semanuma Gerald:

Gusa ikibazo cy’umugore wange cyo kuribwa n’amasohoro (sperm) yange, ndabona kizansenyera urugo kuko iyo amasohoro amuriye ntiyongera gutuma mwegera, ntahira ako, kandi nkumva ntanyuzwe,

Muri make arambihiriza nkumva kwihangana byenda kunanira,

[10/27, 13:59]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Ibi birasaba ko wagakwiye gufata umugore wawe, maze mukajy kubiganiraho na Muganga w’abagore “Gynecologist”

[10/27, 14:02]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Gusa ubishatse Hano Twagira ikiganiro, Wenda kugirango ugire ibyo wunguka bindi,

Ariko namaze kukubwira ko ubufasha bwimbitse, uzabuhabwa na muganga w’abagore Ku bitaro bikwegereye, kuko ugomba kubwira umugore wawe mukajyayo,

Ariko by’umwihariko

CHUB Huye

CHUK Kigali

KFH King Faisal Hospital

Mbese aho mwabona habegereye, kandi hatabagoye,

[10/27, 14:28]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Gusa nakugira inama yo gufata umwanya mu kakiganiraho n’Umugore wawe,

Kuko buriya Hari uburyo mwahitamo mwaba mukoresha mu gihe mu gishaka ubundi bufasha:

AGAKINGIRIZO (Condom)

Condom buriya icyo ifasha, ni uko mukora igikorwa kikarangira, kandi mutuje nta mpungenge, ndetse nta n’ubwoba ko uribuze kuzimumenamo ngo zimurye,

Kuko amasohoro asigara muri Capot, mbese ntagire aho ahurira nayo, bityo akaba udashobora kugira kiriya kibazo cyo kuribwa, cyangwa kokerwa n’amasohoro …

Gusa Condom ntabwo yatuma asama, kuko gusama byo bizaterwa n’ubufasha muzakura kwa Gynecologist, …

[10/27, 14:30]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Ariko reka nkuganirire gato kuri buriya buryo bubiri twavuze haruguru …

[10/27, 14:42]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Turasa nkabaganiraho gato kugirango ugire icyo wunguka cyagufasha,

1. Twavuze kuri Sperm allergy

Ni amasohoro yiganjemo Proteins nyinshi ugereranyije niziba mu masohoro asanzwe,

Ibi bigaragara ko umugabo agiye kubonana n’undi mugore, uwo mugore wundi nawe yahita ataka ikibazo nk’icyo Uwa mbere nawe afite cyo kuribwa n’amasohoro,

Kuko ibyo bigaragara kandi bigashimangira ko umugabo ariwe ufite ikibazo,

Ikibazo rero aha iyo umugabo aciye inyuma umugore we agasanga ni gutya bimeze, ntabwo yaza ngo abibwire umugore we, kuko yaba afite ubwoba bw’uko nabimubwira yahita amenya ko arwaye akamucika,

Gusa iyo ari umugabo ufite bene izo Sperm allergy, ajyana n’umugore kwa Gynecologist,

Hari uburyo bukoreshwa bagafata Sperm z’umugabo, bakazinyuza mu kuma, bakazitera umugore agasama, “Ni uburyo bworoshye, budakanganye kandi bwizewe”

Hanyuma indi minsi yose mushatse kwiha akabyizi mukajya mukoresha “AGAKINGIRIZO”

[10/27, 14:47]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Kuri iki kibazo cya Sperm allergy, iyo umugore aciye inyuma umugabo we, agerayo agatungurwa no kumva nta buryaryate bwiberayo,

Maze agahita amenya ko burya umugabo we ariwe umuteza ya masohoro aryana!

Nyamuneka Nyamuneka Muvandimwe, ndagusabye rwose ibintu byo gucana inyuma ngo murashaka kwisuzuma, ntabwo byaba aribyo, …

Kuko Hano hanze hariyo ibirwara byandurira muri izo nzira …

[10/27, 14:57]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Noneho reka tugaruke kuri iki kindi,

2. Hariho abitwa Woman allergy to Sperm

Ni ukuvuga umugore ugira ikibazo Ku masohoro ayariyo yose,

Aha bivuze ngo umugabo aciye inyuma umugore akagera ahandi, asanga nta kibazo wekiriyo, Ahubwo agahora yigirayo kuko agerayo akarya akizihirwa ntawumwiyatse,

Ariko yagera iwe, umugore akamucungira Ku minota, yajya kurangiza akamunaga hirya, …

Aha rero bivuga ko Niba ari umugore ufite ikibazo cya “Woman allergic to Sperm”, Aramutse aciye umugabo we inyuma,

N’ubundi umugabo bahuye akagusukamo amasohoro, cya kibazo kiragaruka, akumva bwa buribwe …

[10/27, 14:59]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Nyamuneka Nyamuneka Muvandimwe, ndagusabye rwose ibintu byo gucana inyuma ngo murashaka kwisuzuma, ntabwo byaba aribyo, …

Kuko Hano hanze hariyo ibirwara byandurira muri izo nzira …

[10/27, 15:04]

Semanuma Gerald:

Ese abagore Bose baribwa n’amasohoro, cyangwa akabokera?

Erega ntundenganye ibintu bigendanye n’imibonano mpuzabitsina ntabumenyi mbifiteho, kuko aho nakuriye babyitaga ibishitani, nkahita ubwoba n’isoni zo kugirango uwo nabibaza,

[10/27, 15:05]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Oya! Oya rwose Oya!

Buri mugore wese ntabwo agira uburibwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,

Gusa nakubwiye ko muri kamere yayo, amasohoro asa nayokera, ariko mu minota nk’ibiri kandi buke cyane rwose,

Ariko nta ngaruka nimwe ashobora kugira Ku mubiri w’umugore, kuko ahita akiza udusebe twaba turi hafi y’igitsina cy’umugore,

Ahubwo hariho nabahita bayisiga mu maso no mu gatuza, kubera ukuntu ari umuti mwiza w’ibiheri n’ibisebe biba Ku mubiri w’abagore, …

.
[10/27, 15:09]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Uti “Ibintu bya Sex nta bumenyi ubifiteho …”

Erega ntabwo ari ihame ko uko kwa kanaka babikora, abe ariko namwe mu bikora,

Gusa amakuru yose wakenera, ndayatanga, ndetse no Ku muntu wese ubishatse ndayamuha!

[10/27, 15:10]

Semanuma Gerald:

Hello Dear Dr. P. M.!

Is it possible to explain in English or Frensh, “What is a sperm allergy?”

[10/27, 15:11]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

WHAT IS A SPERM ALLERGY?

Sperm allergy, sometimes called “semen allergy” or “seminal plasma hypersensitivity”, is a rare allergic reaction to proteins found in a man’s semen. It mostly affects women.

Some common symptoms of sperm allergy are redness, swelling, pain, itching, and a burning sensation in the vaginal area.

Symptoms usually start about 10-30 minutes after contact with semen.

They may not be confined to the vaginal area; they can occur in any area that has contact with semen, including the skin and the mouth.

Symptoms can last for a few hours or a few days.

For some women, the symptoms are localized – they stay in one main area.

But for others, the symptoms can affect their whole body.

They may have hives, swelling, trouble breathing, or anaphylaxis, a life-threatening allergic reaction.

Sperm allergy may be discovered the first time a woman has sex, but sometimes it happens after a woman has had other sexual partners with no allergic reaction.

Sperm allergy may also occur with one partner but not another.

Or, it may happen suddenly with a longtime partner.

The condition is often misdiagnosed as vaginitis (inflammation of the vagina), a yeast infection, or a sexually-transmitted disease (STD) like herpes.

One clue for diagnosis is condom use.

If sperm allergy is present, the woman should not have any symptoms when she and her partner use a condom.

The allergic reaction should only happen during unprotected sex.

Sperm allergy is frustrating for many couples and can be a strain on relationships.

It can also complicate matters for couples who wish to conceive, since this usually can’t happen through unprotected intercourse.

However, there are ways for a woman to become pregnant even with sperm allergy.

The allergy does not affect her fertility and pregnancy can be achieved through artificial insemination or in vitro fertilization, after sperm is washed.

Women who suspect they are allergic to sperm should see their gynecologist or an allergist.

Intradermal testing, in which a small amount of the partner’s semen is injected under the skin, can confirm whether there is an allergy or not.

Thank You!

[10/27, 15:21]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Gusa reka ndangize nkwifuriza kuzagira amahirwe yo gutunganirwa muri gahunda zawe!

[10/27, 15:22]

Semanuma Gerald:

Murakoze cyane Dr. P. M.,

Mbashimiye inama mumpaye no gufata umwanya uhagije ngo munsobanurire!

Nukuri ndanyuzwe!

[10/27, 15:53]

Dr. P. Mupenzi Mwiza:

Murakoze namwe!

Niba Hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!

.

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Leave a comment