Amahitamo episode 2


AMAHITAMO EP 2

Duherukana Jean-Paul, ketty na mugisha bakirimo

kuganira kuri keza, Ubwo ketty we yaramaze

kumubona hirya Asa n’urimo kwinjira mumuryango

wohirya kusoko.

Ubwo ketty yaramubonye Nikoguhita akurura

mugisha na Jean-Paul bose ngo yereke mugisha

keza.

Ubwo yagerageje kumubereka ariko ntibamubona

Ubwo bahisemo kumusanganira ngo bahurire

kumuryango w’isoko.

Ubwo mugihe bagitera intambwe ngo berekere

kureba keza tayali mugisha Yumva umuntu ahise

amupfuka mumaso…

Ubwo mugisha Na Jean-Paul hamwe na ketty bose

bahise basa n’abahagaze Gato ngo mugisha

batamusiga akababura kubera abantu benci

baribuzuye barimo gucicikana kusoko.

Ubwo mugisha, yararimo kurwana nokubirinduka

ngo arebe uwomuntu umupfutse mumaso.. Ubwo

mugisha yarabirindutse mukureba abona ni teacher

wa computer..

[19:19, 9/10/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ubwo teacher yahise Abaza mugisha ati :bite sha

mugisha?

Mugisha ati :nisawa teacher..

Mugisha abonye Jean-Paul na ketty bagihagaze

ahita abicira isiri ababwira ngo bakurikire Keza..

Ubwo ketty yahise afatiraho akurikira keza gusa

yageze musoko ayoberwa aho keza anyuze,,..

Ubwo Nikoguhita agaruka asanga mugisha

afacyaganira na teacher,.

Teacher ati :nonese buriya mubyukuri murugo uba

urimo gukora iki cyatuma usiba iyimisi yose?

Mugisha ati :teacher murugo haba hari akazi kenci,

knd urabizi buno nimutangira ry’amashuli kuko

ntanubwo tuba turi kwiga neza Niyompamvu

mbandimo gufasha ababyeyi akazi ko murugo.

Teacher ati :ariko ketty, buriya uyu musore ntabwo

arimo kambeshya ra?

Ketty ahita aseka ati :wapi teacher buriya tubatuzi

gukora akazi n’uko tuba tutabigaragaza,

Teacher ati :umva ngo murambeshya wagirango

mwese ntabwo Nzi iwanyu!

, ahubwo mureke mbabwire, kuva ejobundi

kuwambere nizereko mutazongera gusiba kuko

nimwongera ntabwo nzabemerera kwiga

computer,..

Mugisha ati :ntabwo tuzongera gusiba teacher,

ketty ahita yitanguranwa ati :ariko teacher njyewe

ndi umwana mwiza, kuko uyumusi njyewe naje

kwishuli!

Teacher ahita aseka ati :umvaye ubuse uri kushuli,

koturi mumasaha yokwiga?, wowe uzajya uzakwiga

isaaha imwe irangire witahire ngo usohokanye na

mugisha, knd ubwo wasanga iwanyu baziko uri

kushuli!

Ketty ati :teacher njye ntabwo Nava murugo batazi

Iyongiye, nukuri nibo bantumye kusoko.

Teacher ati :nuko bagutuma kusoko uza wambaye

uniform ra?

Ketty abura icyo arenzaho araseka. Ubwo

bobabonaga teacher arimo kubakerereza gusa

bagize amahirwe babona teacher abasezeyeho,

Ubwo bahise binjira musoko barimo kwihuta,

mukugeramo batangira kuzenguruka isoko barimo

gushakisha keza, Ubwo bakirimo gushakisha

keza,..

Bagiye kubona babona umwana araje arabasinyaye

Ubwo bose bahise bahagararira icyarimwe,

umwana ababwirako arimo kwihamagarira ketty

gusa,

Ubwo Jean-Paul na mugisha nakomeje kugenda

maze ketty ahita abahamagara ngo ntibamusige

abanze avugane n’umwana.

[19:35, 9/10/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ubwo umwana yahise abwira ketty ati :Reba

hariyahiryaaaaaa…

Amutungira urutoki.

Ubwo ketty yarebye hirya abona Umusore uhagaze

kunkingi y’inzu bacururizamo Ubwo ketty yahise

yikangamo, bigaragarako aziranye n’uwo musore.

Ubwo ketty yahise abwira akokana ati genda

umubwire uti araje..

Ubwo akana karerekeye maze ketty nawe akurikira

Jean-Paul na mugisha, abasanga aho

baribamutegerereje, Ubwo ketty yabagezeho ahita

ababaza ati :umva, mufite izihe gahunda musoko?

Mugisha ahita ambaza nawe ati :Ubwo urabona

turi muzihegahunda?

Ketty ati :nyine mumbwire mwana, njye ndabona

murimo gutembera gusa.

Mugisha ati :yego wabimenye kweli, gusa tubonye

n’uwo keza byaba byiza nkareba Umugore WA

mushuti wanjye.

Ketty ati :nonese mwaretse tugatemberana niba

bitababangamiye?

Mugisha ati :ntakibazo rwose, waza cgw ukarorera

byose ntacyo bitubwiye.

Jean-Paul ati :rata vayo twitemberere..

Ketty ati : okay basi munyihanganire gatoya

nk’iminota 5 gusa ndahita ngaruka tugende.

.

(Ewan mugisha yariremerezaga cyane gusa ntabwo

yagiraga umutima mubi)

.

Mugisha yumvise ngo bagiye gutegereza

umukobwa iminota 5 yose ahita abwira ketty ati

:wapi sha njye ntabwo naba ngihagaze hano.

Ketty ati :basi iminota itatu ndaba nagarutse.

Mugisha ati :wapi njye ntabwo naje kwirirwa

ntegereze umukobwa.

Ketty ati :mwaretse nkajya kureba umuntu uncaka

koko nkamubwirako ntahari akigendera koko?

Mugisha ati :ahubwo genda turongera tubonane

tugiye gutaha.

Ketty ati :ariko mugisha kuki burigihe uba wafunze

umutwe?

Mugisha ahita aseka ahita amubwira ati :ngaho da

genda ndabona utangiye kurakara utanyikubitira,

gusa n’urenza iminota 5 urasanga twagiye.

[19:44, 9/10/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ubwo mugisha Na Jean-Paul bakomeza

guhagarara bategereje ketty,.

Jean-Paul ahita abaza mugisha ati :kubera iki

ukunda gufunga umutwe mn, uziko ntarinziko

ufunga impanga gutyo!

Mugisha ati :mn ntabwo biba byiza kwicara ahantu

ngo utegereje umukobwa, kuko bituma

agusuzugura cyane.

Byibuze umuhungu mugenzi wanjye

nanamutegereza Umusi wose mn, ariko abakobwa

nibabi niyo umutegereje tayali we ahita atekereza

ko buriya ushaka gutereta mn.

,.

Hagataho ketty yagiye arimo kwirukanka yerekera

kureba wamusore, Ubwo yamugezeho asanga

umusore arecyamutegereje.

Ketty ntanokumusuhuza ati :sha nyihanganire

ndimo kwihuta cyane..

Umusore ati :nonese suturutse kwishuli umaze

kumbwira ngo ninjye uje kureba, buriya bihindutse

gute koko?

Ketty ati :nyine nukunyihanganira kuko ntabwo

narinziko biribugende gutya,.

Umusore n’agahinda kenci ati :nonese bigenze

gute?

[19:55, 9/10/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ketty ati :sha nyine bariyabasore turikumwe mpuye

nabo nsanga mama yabantumyeho abahereza

amafranga ngo muhahire ibyo turiburye nijoro

Niyompamvu ubona turi kumwe, mama yababwiye

ngo bantwaze ibyo ndibugure kuko tugiye guhaha

ibintu byinci..

Umusore ati :nyine reka nanjye tujyane..

Ubwo ketty n’ubwo atarafite isaha ariko

yacunganaga n’iminota.

Ubwo ketty ahubwo yahise amubwira ati :bye

ahubwo tuzasubira undimusi…

Umusore ati :umva… Umva… Umva…

Tayali ketty yariyamaze kurenga.

Ubwo ketty yagiye arimo kwirukanka ngo adasanga

mugisha na Jean-Paul bivumbuye kuko

yarasanzwe aziko mugisha ntamikino agira.

Ubwo ketty yarerekeye mukugera aho mugisha na

Jean-Paul nahagaze ahasanga… Episode 3

loading…

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s