Amahitamo episode 3


AMAHITAMO EP 3

Duherukana ketty Amaze gusezera kuri wamusore

yirukanka (burya ngo umuntu yirukira umusiga

agasiga umusanga)

Ubwo ketty yagarutse yihuta yewe ntabyo kureba

inyuma cgw ngo arebe kuruhande, rekareka.

Ubwo ketty karihutaga ngo adasanga mugisha na

Jean-Paul bigendeye.

Ubwo ketty yageze hamwe yasize mugisha na

Jean-Paul, Ubwo yahageze yihuta ahasanga

episode 3 yonyine hhhhhhhhhh.

.

Yes dukomeza

.

Ubwo ketty yaje arikurwikekwe ngo bamusize,

Ubwo yabaye agihinguka ahita yiruhutsa kuko

yahengereje akabona Jean-Paul aracyahahqgaze

Ubwo yahise asubiza agatima munda ahwiiiiii

ahwiiiiii ahwiiiiii

Kumutima ati :noneho wasanga mugisha

ativumbuye to.

Ubwo ketty yakomeje kuza mugihe akihagera

ahasanga Jean-Paul gusa…..

.

[05:59, 9/11/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ubwo mukuhasanga Jean-Paul wenyine ariwe

uhahagaze, Ketty ahita abaza Jean-Paul ati

:mugisha agiye hehe?

Jean-Paul ati :mugisha yagiye..

Ketty ahita yikangamo ubona bimubabaje ati

:yagiye hehe se?

Jean-Paul ati :sha amaze guhura na papa we

avuye kukazi maze ahita amwohereza murugo ngo

ajyegufasha mamawe akazi komurugo kuko ejo ni

Isabato buriya yagiye kumufasha kwitegura

isabato.

Ketty ahita ahindura isura ahita asezera Jean-Paul

ati :sha ntakibazo, gusa nanjye narinje

kubasezeraho kuko nanjye ndatashye.

.

Ubwo ketty ahita asezera kuri Jean-Paul, mugihe

akimara kumusezera abirindutse Ababaye ahita

abona mugisha hirya mumuryango w’isoko arimo

kwinjira musoko yihuta, maze ahita ahagarara.

Mugisha niwe aba agarutse yihuta arimo kwahagira

asanga Jean-Paul na ketty bagihagararanye.

Mugisha yabagezeho arimo kuvuga ati :reka sha

njye sinkina ndamukwepye njye ntabwo ndibujye

gutangira Isabato uyumusi.

Ubwo ketty we yabuze uko yisubiraho wibukeko

yaramaze gusezera ngo aratashye.

Ubwo ketty yahise yiga imitwe, ati :e!!!,

ndabyibutse iwacu ntamuntu uriyo, basize hafunze

knd urufunguzo barutwaye byamgabyakunda.

Mugisha ahita amubaza ati :noneho warugiye

gutaha?

Ketty ati :yego sha,.

Mugisha ahita abwira Jean-Paul ati :mn sibi

nahoze nkubwira, gutegereza abakobwa…

Ketty ahita yitanguranwa ati :reka da narindimo

gukinisha Jean-Paul. Urumase narikuba nababwiye

ngo muntegereze narangiza nkakubwira ngo Kandi

ndatashye?, urworugo narureka.

.

Ubwo bahise bahaguruka bakomeza gutembera

isoko ryose, ariko igitangaje n’uko batemberaga

mumyenda bakareba imyenda myiza ariko

ntanumwe warufite gahunda yokugura. Ubwo

bageraga mumyenda bakareba amapantalllon meza

bagafata bakigera maze bakabaza igiciro ariko

ntibagure.

Ubwo berekeje no munkweto bageze munkweto

nabwo babigenza gutyo…. Ubwo bakirimo kwigera

inkweto nanone hari umukobwa wigaga kushuli

ryaba ketty, gusa uwomukobwa nawe yararimo

Gucuruza musoko, aba araje Nikoguhita Asuhuza

ketty, Jean-Paul na mugisha, Ubwo ahita abwira

mugisha na Jean-Paul ati :munyihanganire gatoya

ndahita mubagarurira.

[06:23, 9/11/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ubwo umukobwa ahita akurura akaboko ketty,

amujyana hirya Gatoya, gusa ketty yararimo

gucunga ngo bamugisha batamusiga. (Ewan ketty

yumvaga ari proud (afite ishema ryokugendana na

mugisha, ntumbaze impamvu).

Ubwo ketty yahise abaza umukobwa ati :unjyanye

hehe?

Umukobwa ati :nyine vayo nkubwire..

Ketty ati :mbwirira hano sindarenga hano.

Umukobwa ati :umva, Bosco arimo kugushaka

niwe umbwiye ngo nkubwire ngo genda hariya.

Ketty ati : Bosco uwuhese?

Umukobwa ati :wawundi ucuruza muduka

ry’amavuta akakanya uramwibagiwe?

Ketty ati :genda umubwire nawe ansange hano.

.

Ubwo ketty yanze kugenda (knd murabizi ukuntu

abakobwa bakunda abasore bacuruza amavuta

yokwisiga).

.

Ubwo wamukobwa yarerekeye gusa asiga abwiye

ba mugisha ati :mwihangane ndaje..

Mugisha ati :Dore ibi nibyo njye nanze, twigendere

mn.

Jean-Paul ati :mn ihangane nawe ntugakabye.

Ubwo barategereje,Ubwo bagiye kubona babona

haje umusore munini azanye nawamukobwa,.

Ubwo wamusore yarahageza Arabasuhuza gusa

wabonagako umusore yabaciye amazi.

Ubwo umusore yahise afata ketty akaboko ati :beb,

ngaho ndaje kukwitwarira, umusore ahita abwira

bamugisha ati :petit mwihangane turikumwe.

Ubwo ketty yahise amwishikuza ati :have mfite

gahunda nyinci uyumusi knd wowe nabwo uri muri

gahunda zanjye uyumusi…

Umusore yumva arumiwe kuko ntamukobwa

wajyaga asuzugura uwomusore..

Ubwo ketty yahise amurebera kubirenge

n’agasuzuguro kenci ati :n’undimusi

ntuzamenyere. (abakobwa murabazi iyo mwaciye

umuntu amazi uko mubamumeze hhhhhhhhhh,

noneho gucibwa amazi n’umunyeshuli

biragatsindwa)

.

Ubwo ketty yahise abwira wamukobwa ati :nawe

ndakwiyamye kujya unzanira ababonetse bose ngo

barancaka, ujye ubajyanira abandi kuko sinjye

mukobwa gusa uzi..

Ubwo ketty yahise asanga ba mugisha ati

:mumbabarire iyomenya ko ari ibingibi arimo

kuncakira simbanabahagaritse.

Ubwo bahise bakomeza baratembera mugisha ati

:mwana uziko ntarinziko ketty akarishye kuriya,

ahubwo warebaga umusore nkagirango ugiye

kumukubita

[06:35, 9/11/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Njye Niyompamvu nanga kujya gutereta kbsa, aho

kugirango nsebe njye nakwituriza rwose.

Ketty ahita yitanguranwa ati :mwana wowe

ntamukobwa waguca amazi.

Mugisha ati :wapi sha, n’uriya yaje azineza ko

agiye guhita agutwara none Reba ibyo confidence

imukoreye (ibyizere).

Ibaze arinjye ukoreye biriya!!

Ketty ati :hum, Sha wowe sinabigukorera…

Mugisha ati :buretse ko njye arinjye ubikoze

nagukubita urushyi…

Ketty ahita aseka ati :wowe ntabwo narigukora,

ujye uva kubantu b’ingegera, Ubwo se yazaga

arimo gusuzugura abantu buriya yabonye abarusha

iki?

.

Ubwo barakomeje gutembera, bwaribumaze kwira,

Ubwo bahise bafata umwanzuro wogutaha kuko

bwaribumaze kwira,, Ubwo basohotse isoko,

mugisha ahita ababwira ngo ninjire muka

alimentation kabaga inyuma y’isoko, Ubwo

bagezeyo mugisha muze tujye kunywa icyayi,,..

Ubwo ninjiye muri alimentation, bagezemo mugihe

barimo kwicara ketty ahita abona… Episode 4

loading…


Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s