Amahitamo episode 6


AMAHITAMO EP 6


Duherukana mugisha yarageze kurembo ryokwa

ketty maze yisubiraho ngo Jean-Paul niba arakira

aruko abonye igitsina gore nashake apfe.

Ubwo mugisha yahise akata vuba n’umujinya WA

danger maze mugihe arimo kwisubirirayo yumva

episode 6 ihise I loading.

.

Dukomeza

.

Ubwo mugisha yabaye agikata yumva umuntu

aramuhamagaye ati :mugisha,,,. Mugisha,,,,,

Mugisha areba inyuma abona ni ketty.

Ubwo mugisha yahise ahindura isura ati

:urampamagarira iki?

Ketty ahita Aza yirukanka ati :naringize ninjye uje

kureba!

Jean-Paul ati :umva, Jean-Paul ararwaye nibyo

narinje kukubwira.

Ketty ati : nonese ko warusubiyeyo utambwiye knd

aribyo byaribikuzanye?

Mugisha yubitse umutwe yarakaye ati :reka

kumbaza byinci mwana.

Ketty ati :nonese ntabwo agutumye kuri keza,

kombizi neza ko burikintu kimubayeho aba yumva

ko keza agomba kukimenya?

Mugisha ati :nyine genda umunyureho mujyane.

Ketty :nonese wowe ntabwo tujyana?

Mugisha ati :wapi njye ngiye kuryama ndahagera

nyuma ya saasita

[09:10, 9/15/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ketty ati :sha noneho nanjye reka njyekureba keza,

ajyeyo nanjye ndajyayo nyuma ya saasita,

ndakunyuraho tujyane.

Mugisha aricecekera ahita yigendera

atanamurebye.

Ubwo ketty yahise asubira iwabo yambara

udukweto n’umupira w’imbeho.

Ubwo ketty yahise yerekera kwaba keza, (wibukeko

ari kuwagatandatu, kusabato).

Ubwo ketty yageze kwaba keza asanga keza avuye

muri douche gukaraba ngo agiye mu isabato.

Ubwo ketty yahise amubwira ati :umva, umugabo

wawe, ararwaye sha.

Keza yikangamo ati : olala Jean-Paul afashwe ate?

(keza yagiraga boyfriend umwe gusa, Niyompamvu

yahise amenyako ari Jean-Paul.. ARIWOWE

WAHITA UBAZA UTI :UMUGABO WANJYE UWUHE?

hhhhhhhhhh)

.

Ubwo ketty yahise amubwira ati :umugabo wawe

arwariye kuri Centre DE Sante.

Keza yikangamo ati :nonese afashwe ate?

Ketty ati :simbizi nanjye ni wamusore twigana,

umwe ukunda gusiba niwe wabimbwiye,.

Keza ati :uwuhe musore wabikubwiye se??

Ketty ati :ntabwo wowe wapfa kukumenya kuko

kuva twatangira yaje kushuli incuro zitarenze enye.

Keza ati :s’umwe witwa mugisha se?

Ketty ati :yego, niko yitwa.

Keza ati :ntabwo namuyoberwa yaje kwishuli ari

umuntu ugira amahane n’akavuyo kenci.

Keza arakomeza ati :nonese nawe ari kubitaro?

Ketty ati :sha ngo yarayeyo, Ubu yatashye ajya

kuruhuka,

Keza ati :ntabwo azasubirayo uyumusi?

Ketty ati :arasubirayo.

Keza ati :arasubirayo saangapi?

Ketty :eheee, mbese ko numva ushishikajwe na

mugisha cyane kurusha uko ushishikajwe

n’umugabo wawe??

Keza ati : nyine,,,, nonese,,, zurabyumva,,, nagiraga

ngo mbimenye gusa to, Ntakindi.

Ketty ati : okay, Sha yambwiye ngo arasubirayo

nyuma ya saasita.

Keza ati :eheee, uziko nanjye ngiye kubanza nkajya

mwisabato ko ndibujyeyo Ikigoroba, ubuse

mbikore gute koko?

Ketty ati :nyine ibyokujya mwisabato bireke

uzajyayo ubutaha, cgw uzajyayo mugitaramo, ariko

ujye kureba umugabo wawe nkuko usanzwe

ubigenza, urabizi ko yabaga aguhamagaye gatoya

akokanya ibyo wakoraga ukaba urabiretse.

Keza ati : olala, Sha uyumusi kurusengero dufite

abashyitsi biraba bishyushye urumva sinasiba.

Ketty ati :urambeshye ufite izindi mpamvu, nonese

ko cyahe yaguhamagaye agutunguye ngo

umuherekeze gusura incutiye ukagenda knd

ndabyibuka icyogihe mwarimufite choral hosiana

yariyaje kubasura knd burya hosiana wayikundaga

byogupfa.

Keza ati :sha, nyine ubu ngiye kujyana

n’umukobwa wemeye kuntegereza Urabyumva ko

ntaba namusabye ngo antegereze tujyane,

hanyuma nkongera nkamubwira ngo agende

wenyine, urumva naba muhemukiye.

Ketty ati :iyo siyompamvu yakubuza kujya kureba

Jean-Paul.

Keza ahita amuca mwijambo ati :ariko konumva

Jean-Paul wamuhangayikiye cyane,?

Ketty ahita aseka ati :eheee, ahubwo unanirwe

kujyayo ngo umwiteho maze ngutangeyo mwihere

care, urebeko ntaramugutwara ugasigara uririra

mumyotsi.

[09:21, 9/15/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Keza nawe ahita aseka ati :ubundi ibiryo biryoha

aruko bisangiwe, wowe uri Incuti yanjye sinababara

ngo urimo kunca inyuma.. Ahubwo reka njye

kwambara dore watumije ntaniyisigira amavuta

none dore nahindutse umweru.

Ketty ati :ariko to nizereko ugiye kujya kureba

Jean-Paul kubitaro.

Keza ati :sha, sinkubeshye njye ndajyayo nyuma

ya saasita, ahubwo umumbwirire ko muzirikana.

Ketty yahise asezera arataha, gusa yagiye

ahangayitse kumutima ati, ese buriya Jean-Paul

abure n’umuntu umwe muritwe ujya kumwitaho

koko,?

Twaba turi abana babi, basi reka njye ngereyo

ndahita ngaruka, kuko ngomba gusubirayo na

mugisha byangabyakunda ariko byibuze Jean-Paul

aboneko Atari wenyine.

.

Ubwo ketty yahise agera iwabo, akaraba amaguru

n’ amaso (passport) arangije ahita yerekera

kubitaro, agezeyo yarahingutse ahita abona..

Episode… 7 loading…


Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s