Amahitamo episode 13


AMAHITAMO EP 13


Duherukana Giramata aherekeje ketty, Ubwo ketty

we yaramaze gusezera yitahiye, Ubwo Jean-Paul

yasigaye yiryamiye Ubwo ketty na Giramata bageze

kwirembo Giramata yumva umutipe baturanye

aramuhamagaye, Ubwo ketty u

Yarikomereje Giramata we ahagarara akanya

gatoya ngo yumve icyo uwomuturanyi amushakira.

Ubwo wamusore yaraje maze asuhuza Giramata

maze ahita abaza Giramata ati :bitese?

Giramata ati :Sawa to.

Umusore ati :nonese ko uriyamukobwa yirata?

Giramata ati :yirata gute?

Umusore ati :konguhagaritse we agahita

yigendera??

Giramata ahita yisekera ati :nonese washakaga ngo

ahagarare knd Atariwe uhagaritse?

Umusore ati :nonese umwana ko ahiye namubona

gute?

[19:36, 9/16/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Giramata ati :singuriya se, waza turajyana

kumuherekeza?

Umusore ahita azamura ingofero y’umupira ashyira

mumutwe (abasore murabizi iyo mugiye gutangira

gutereta}

.

Ubwo umusore yashyise amaboko mumufuka

y’umupira maze ajyana na Giramata bafatanya

guherekeza ketty.

Ubwo ketty yarebye inyuma abona Giramata

azanye n’undimusore, Ubwo bamugezeho

wamusore asuhuza ketty, Ubwo barakomeje

umusore aratangara yivuga amazinaye, ketty nawe

aramwibwira,

[19:50, 9/16/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Amubwira aho atuye, ketty nawe aramwibwira,

Giramata we yariyisigajwe inyuma kuri boutique

ngo arimo kugura bombo..

Ubwo ibiganiro byageze kure, maze wamusore ati

:ese ugira boyfriend?

Ketty ntabyo kurya indimi ati :yes ndamufite

ahubwo subirayo kuko niwe mvuye gusura iwabo,

aramutse atubonanye sinamukira yagirango urimo

kuntereta knd ntagahunda ubifitemo…

Ewan umusore yabuze icyo arenzaho, kuko

bamutanguriye hafi ataragira icyo avuga..

Ubwo wamusore Nikoguhita amubazanya amatsiko

menci ati :ushatse kuvuga ko ukundana na Jean-

Paul?

Ketty ati :wabimenye..

Ubwo umusore yahise ahamagara Giramata ngo

yihute amubaze,

Ubwo Giramata yaje arimo kwirukanka akimara

kubageraho abona ketty ahise amuhereza umukino

ati bye, njye nkeneye kwihuta kuko ibyokujya

kugura bombo ugaherayo sibyonajemo..

Giramata ati :ihangane wana, uyumusore yagifashe

nabi?

..

Ketty ati :ahubwo umva nkubwire, ntukazongere

kunzanira abasore ntagutumye, sinkunda umuntu

ushaka kunyinjirira mubuzima..

Ketty ati :bigenze bite Sekandi?

Wamusore yahise azimira ntumbaze aho yanyuze…

[20:04, 9/16/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Ubwo Giramata yabonye ko ketty yarakaye cyane

ati :nyihanganire mwana, uriya ni incuti ya Jean-

Paul ngo yakubonye yumva aragushaka..

Ketty ati :nonese umuntu wese ubonye

ukamwishimira uzamutereta cgw niko

uzamwinjirira mubuzima, ubundi iyo ukunze

umuntu ntibisobanuyeko nawe yagukunze kuburyo

waza ureze agatuza nkakuriya..

Njye numvaga kuganira nawe ntacyo bitwaye ariko

nabonye ubwiyemezi yarafite, ukuntu yandeberaga

mubigofero numva ndamwanze..

Giramata ati : okay, Sha umbabarire sinzongera

kuguteza abantu, nonese ko yarampamagaye

byaribigenze gute?

Ketty ahita aseka ati :Ubwo yaragiye kukubaza

niba nkundana na musaza wawe Jean-Paul.. Kuko

niko narimaze kumutuburira ngo arekeraho

kunyibasira..

Giramata ati :uziko arahita abibaza Jean-Paul?

Ketty ati :biramureba.

Giramata ati :buretseko n’ubwo mwanakundana

ntacyo byaba bitwaye kuko n’ubundi

muraberanye..

Ketty ahita aseka ati :vanaho ibyobikabyo byawe,,

uragirango keza azancwanyaguze?

Giramata ati :reka da nivugiraga, n’ubundi ndabizi

wowe na keza muri Incuti ntiwamuca inyuma..

.

Ubwo barakomeje

[20:26, 9/16/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Umuhanda wose, Ubwo Giramata yabonye

amugejeje kure, amuseseraho ngo asubireyo,.

Ketty ati :egoko, usubiyeyo ntakweretse iwacu

mwa?

Giramata ati :wapi nakomeje kuza Nziko turihafi

kuhagera ndaheba, none ndebera iyongeze hose,

ahubwo reka nirukanke nsubire murugo, ubutaha

nzabwira Jean-Paul anzane iwanyu maze

ngusure..

.

Ketty ati :ngaho mbwira Umusi muzazira

mbimenye utazambeshya..

Giramata ati : nzaza muri weekend itaha

kucyumweru..

Ketty ati :Sawa noneho ndagutegereje..

Ubwo Giramata yasubiyeyo yihuta, ketty nawe

yerekera iwabo,

Ubwo Giramata yagize iwabo asanga Jean-Paul

arikuvugira kuri phone ati :eheee, n’ukuvugako

urayeyo mwa?

Undi ati :yego nyine ndararayo nzagaruka ejo cgw

ejobundi ubukwe burangiye..

Jean-Paul ati :nonese ejo nabwo uzongera usibe

ishuli?

Undi ati :icyo utumva ni igiki?

.

Giramata ahita abaza Jean-Paul gahoro ati

:uwoninde muri kuvugana?

Jean-Paul ati :ni mugisha..

Giramata ati :munsuhurize..

.

Jean-Paul ahita abwira mugisha ati :hano ngo

barimo kugusuhuza..

Mugisha ati :babwira ngo yabikiririje..

Jean-Paul ahita aseka ati :wamenye Umuntu urimo

kumusuhuza ko upfa kwikiriza se?

Mugisha ati :wapi urabura kumubwira

ndamubwirwa n’iki?

Jean-Paul ati :reka noneho mugihe akwisuhurize

anakwibwire..

.

Jean-Paul ahita ahereza Giramata telephone.

.

Giramata ati :hello,

Mugisha ati :bite?

Giramata arisetsa ati :nibyiza, ko wangana nabi?

Mugisha ati :gute nangana nabi?

Giramata ati :kuko utajya unaduhamagara..

Mugisha ati :I’m sorry, turikumwe bye Umugoroba

mwiza.

Giramata ati :ubwose ko ugiye vuba?

.

Mugisha Ahita akupa..

Giramata ati :hello,,, hello,,, hello,,,

Ubwo giramata yabonye mugisha yikupye kare,.

Ubwo Jean-Paul yahise afata telephone ahamagara

mugisha ati :mn airtime iragushiranye?

[20:37, 9/16/2017] Fifour Fidele Irankunda :

Mugisha ati :wamureziwe njyewe ndaguhamagaza

ayanjye ncaka kukubaza amakuru warangiza

ukampereza bashiki bawe,?

Ahubwo ukabanteza ngo sinjya mbahamagara?

Jean-Paul ahita aseka ati :mugisha uri ikibwa, ese

buriya uzasobanuka mumutwe ryari?

Mugisha araseka ati :ahubwo icyogishiki cyawe

nicyongera kuvuga ngo ndangana nzagihuragura..

Jean-Paul ahita aseka ati :uwakumva uvuze gutyo

ngo wamuhuragura n’ukuntu utinya abakobwa,

Ubwo se wamukubita gute utashoboye kumureba

mumaso?

Mugisha ahita aseka nanone ati :sugushyiramo

lunnette (sunglasses).

.

Ubwo Jean-Paul na mugisha baraganiriye biratinda

igiparu ari cyose, Ubwo Jean-Paul agiyekumva

yumva…. Episode 14 loading..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s