Nanjye sinjye igice cya 1


Nanjye Singe.(AGACE KA MBERE)

Iyi n’inkuru y’urukundo izagufasha kandi ikakwigisha kumenya uko wakwitwara mu rukundo kuko ubushobozi ntibuvuze urukundo kandi n’ubukene nuko.urasangamo ubuzima rusange n’ibindi uyi kurikire witonze kuko hari yaguhindura cyangwa ikagutoza kunoza urukundo.

Ni mugitondo umusore ukiri muto , ari kuri mashini yicaye muri Bingaro ariko ntitubona mu maso ye kuko aduteye umugongo ariko kuri mashini biragaragara ko ari mubushakashatsi kuri murandasi.akiri muribyo hari uje amusanga atangira kumuganiriza hanyuma uwo musore atangira kumubwira amateka y’ubuzima bwe.

Mu w’1991 nibwo navutse ,nd’ umuhererezi iwacu ,nkunda kuganira,nkunda amateka ariko navuka sinigeze mbona nyogokuru cyangwa sogokuru ngo ambwire byinshi kuribyo .Mumyaka yange icumi nakundaga kujya kwa Marume wa papa kuko nakundaga umukecuru wabagayo ,yakundaga kunganiriza kandi akangira inama ati “Mwana wange uzamenye gukunda byukuri nibwo uzaba umugabo uhamye kandi utere imbere”

Gusa amaze gupfa naje gucika yo nubwo hari inshuti zanjye z’abana nyinshi, bakiganira hari umukobwa wagendaga agana aho yari amuturuka inyuma maze amupfuka mu maso .Mugihe agiye guhindukira tumubona mu misaya kuko nyamukobwa ahise amukingiriza .umukobwa atangira amubwira ati “Hano muri kist mpabaye igihe kinini narahize ariko isomo ryaje kumfata mbura amafaranga yo kwishyura ngo nsubiremo bibangombwa ko kwiga mbihagarika nyuma nibwo nisanze muri kano kazi” .

Mugihe ataragira(wa musore) icyo avuga yakomeje amubwira byinshi sinzi uwamuhamagaye niko gusezera ati “ Cyusa ndabona bankeneye ngusezeranije ko tuzasubira”. Yahise agenda cyusa asigaraho atekereza kuruwo mukobwa umutunguye gutyo agasanga aramuzi burya koko iyo bagukunze ukenera kwisobanura mugani wa Gisa!

Umusore tumaze kumenya koyitwa Cyusa ibitekerezo byamuhuriyemo bikomeza kumurwaniramo ari byinshi ,Igihe cyo kuruhuka kigeze Cyusa we byari amasaha yo gutaha ariko yahise ajya kwirebera wa mukobwa ntibyatinze kuko yahise amwaka numero ya telephone aboneraho no kumubaza uko yitwa kuko yari akeneyeizina yakwandika kurizo.Undi nawe yisetsa dore inseko ye ifite bake kandi yakurura benshi mukajwi gatuje ati “andikaho uko ushaka ubwose urumvaa,urumva! Cyusa ati erega singombwa ko nandikaho uko nshaka ahubwo byiza nkumukobwa wigikundiro nkawe nuko wambwira izina akaba ariryo nashyiraho.

Umukobwa nitwa Rusaro , baganiriyeho gato cyusa niko gufata igikapa cye aragiheka aritahira ariko ataha muriweharimo intambara kuko yari murukundo nundi mukobwa amahita yayabuze .Reka mbasubize inyuma gato mubisa n’amateka y’urukundo , hari hashize amezi asaga atandatu cyusa n’abagenzi be biganaga ishami rya UR-CASS(mu itangazamakuru)bimutse bava kist berekeza I Gikondo ariko yari yararabutswe umukobwa bigananaga aramukunda ariko ntibyahise bishoboka kuvugana nawe ariko bajya mu mikoro yishuri bakisanga hamwe bizakurangira bamenyanye nuwo mukobwa witwaga Igitego ,batangira kubana neza gahunda yose cyusa ahaye Igitego akayubaha nicyo amusabye cyose akagikora cyusa yaje kujya kumusura baraganira igihe cyo gutaha aramuherekeza gusa ntibyaciriye aho kuko nawe yagiye kumwishyura uwo munsi cyusa aramu…..!

Ntucikwe n’agace ka 2…………

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s