imyitozo ngororamubiri umugore utwite ashobora gukora igice cya 3


WhatsApp Image 2018-03-30 at 00.17.53

REKA TUREBE IMYITOZO NGORORAMUBIRI YEMEWE N’ITEMEWE K’UMUGORE UTWITE
( IGICE CYA GATATU )

Ese waba uzi imyitozo ngororamubiri yemewe n’itemewe ku mugore utwite?
Ese ni iyihe myitozo ngororamubiri umugore utwite agomba gukora?

Umugore utwite agirwa inama yo kugira ibintu byinshi akora ndetse n’ibindi byinshi yirinda kugira ngo asigasire ubuzima bw’umwana.

Muri ibyo rero hari imyitozo ngororamubiri harimo iyo abujijwe ndetse n’iyo agirwa inama zo gukora.

Nubwo tuzi neza ko buri muntu wese agirwa inama bitewe n’imiterere y’ubuzima bwe hari n’ibintu biba ari rusange ku bantu bose.

N’iyi myitozo rero ni byiza ko ikorwa ariko ubanje kubiganirizaho muganga wawe byaba byiza kurushaho.
Ese iyo myitozo ngororamubiri tutavuze mu gice cya kabiri ni iyihe?

Imwe mu myitozo umugore utwite agirwa inama yo gukora harimo iyo:
1. Koga “Swim/Nager”:
(Reba ifoto iri hepfo)

Umugore utwite agirwa inama yo koga kuko ari umwitozo uruhura umubiri wose, bifasha umutima gutera neza kandi bikanatuma umugore atagira uburibwe bwo mu ngingo nk’uko bisanzwe bikunze kubabaho.
2. Kugenda n’amaguru:

(Reba ifoto iri hepfo)

Uyu mwitozo abantu bose bagirwa inama yo kuwukora ariko by’umwihariko ku bagore batwite kuko uyu mwitozo ari umwitozo worohera umugore mu mezi yose aba atwite ndetse na yayandi aba yananiwe indi mirimo,

Gutembera byibuze iminota mike buri munsi bifasha cyane ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana.
3. Gutwara igare
“velo”:

(Reba ifoto iri hepfo)
Uyu mwitozo nawo ni mwiza ku buzima bw’umubyeyi n’umwana,

Ariko iyo umubyeyi awukora aba agomba kwitondera cyane ahantu aritwarira akaba yizeye ko nta binogo cyangwa amabuye birimo,

kuko bishobora gutuma akora impanuka cyangwa bikagira icyo byangiriza ku mwana.

Reka tuvuge turi:
Ni byiza rero ko umubyeyi yita ku buzima bwe n’ubw’umwana akora imyitozo kugira ngo asigasire ubuzima bwiza bwabo,

Ariko kandi bibuke ko hari myinshi nanone bagomba kwirinda n’ubwo mu buzima busanzwe baba bayikunda.
Sibyiza guterura ibintu biremereye,

Muri izi hari iyo guterura ibintu biremereye cyane kimwe n’imirimo yose ivunanye, kwiruka n’indi myitozo isaba kwiterura cyane.

WhatsApp Image 2018-03-30 at 00.18.13

 
Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!
Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s