Burya ngo umukobwa cyangwa umugore uri mu mihango ntibyamubuza gutwita aramutse akoze imibonano


imihango

REKA TUREBE UBURYO UMUGORE CYANGWA UMUKOBWA URI MU MIHANGO ASHOBORA GUTWITA, ARAMUTSE AKOZE IMIBONANO MPUZABITSINA

Ese umugore cyangwa umukobwa ashobora gutwita igihe akoze imibonano mu gihe k’imihango?

Ngirengo nawe urabizi ko benshi mu bagore bibaza iki kibazo, niba koko bashobora gutwita baramutse bakoze imibonano mu gihe bari mu mihango.
Ese waba usobanukiwe no kujya mu mihango ku mugore icyo byaba bisobanuye?

Kujya mu mihango ku mugore ni igihe gikurikira iminsi ye y’uburumbuke kirangwa no gusoka kw’amaraso mu gitsina cye mu gihe gishobora kugera ku minsi itanu.

Ubundi buri kwezi umugore arekura intanga ngore nyuma hafi y’iminsi 14 y’ukwezi kwe.

Iyo iyi ntanga yenda kurekurwa, imisemburo yo mu mubiri w’umugore iriyongera kugirango yitegure maze igatuma nyababyeyi yiyongera mu rwego rwo kwitegura aho itwitwa ry’umwana mu gihe iyi ntanga ngore yahura n’intanga ngabo.
Ese waba waruziko iyi mihango imara hagati y’iminsi ibiri n’itanu?

Iyo rero iyi ntanga ngore itabonye intanga ngabo, bya bintu byari byarateguwe muri nyababyeyi birasenywa nyuma y’iminsi 14 intanga ngore irekuwe.

Uku gusenyuka ni ko gutera umugore gusohora ibisa n’amaraso mu gitsina cye, ibi akaba ari nabyo bita kujya mu mihango.

Ku bagore benshi iyi mihango imara hagati y’iminsi 2 – 5 kandi igatangira hagati y’umunsi wa 26 na 34 y’ukwezi kwabo.

Ese intanga irekurwa ryari?

Irekurwa ry’intaga ryo riba ahagana hagati mu kwezi k’umugore uyu munsi yarekuriweho akaba ari nawo munsi mwiza wo kuba yasama.
Igihe intanga irekuwe ishobora kumara amasaha 24 gusa ari nzima.

Iyo itabonye intanga ngabo muri aya masaha irapfa maze ikazasohokana na ya maraso nyuma y’iminsi 14 uhereye uwo munsi yarekuriweho.

Ese ubundi ukwezi k’umugore kumara igihe kingana gite?

Muri rusange rero abagore benshi bagira ukwezi kumara hagati y’iminsi 28 – 32.

Niba rero umwe muri aba bagore afite imihango imara hagati y’iminsi 2 kugeza ku 8 ntashobora gusama igihe akoze imibonano mpuzabitsina mu gihe ari muri iyi mihango.
Ese waba Uzi Ibihe bidasanzwe Ku bagore?

Abagore bose ntago bagira ukwezi kugira hagati y’iminsi 28 na 32.

Dufashe nk’umugore ugira ukwezi kubara iminsi 24 gusa akaba amara iminsi 7 mu mihango,

Naramuka akoze imibonano ku munsi wa nyuma w’imihango kandi intanga ye izasohoka nyuma y’iminsi itatu gusa uhereye uwo munsi ashobora gusama kuko intanga ngabo ishobora gutegereza intanga ngore mu gihe kingana n’iminsi ine yose.

Ese waruziko hari abagore barekura amaraso make mu give cya ovulation?

Ikindi giteye amakenga ni uko hari abagore batajya bajya mu mihango ngo bazane amaraso na make,

Nyamara hari n’abagore bava amaraso igihe barekuye intanga (Ovulation), ibi bikaba byakwitiranwa n’imihango,

Kandi uyu ni wa Mugore uzasanga avuga ko agira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina iyo ari mu mihango,

Rikaba ikosa rikomeye kuko iyo bimeze gutya umuntu ashobora kwibeshya ku gihe cye cy’imihango.

Ngaho rero wowe wibazaga impamvu umugore ashobora gutwita mu gihe ari mu mihango.

imihango2
Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!
Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s