Bagore,Dore uburyo wakoresha kugirango wirinde isesemi mu gihe utwite


umu

REKA TUREBE UBURYO WAKORESHA KUGIRANGO WIRINDE ISESEMI MU GIHE UTWITE

 

Ese waba uzi uko wakwirinda kugira iseseme mu gihe utwite?

Muri rusange abagore bagera kuri barindwi ku icumi, bahura n’ikibazo cyo kugira iseseme ikabije mu gihe batwite.

Akenshi iseseme ikunda gukara mu mezi atatu ya mbere.
Ese waba uzi ibyagufasha kugabanya ibyago byo gukomererwa n’isesemi ikageza aho igutera kuruka?

Nubwo nta muti uriho uvura burundu kugira iseseme igihe utwite , hari bimwe mu byagufasha kugabanya ibyago byo gukomererwa n’isesemi ikageza aho igutera kuruka, nkuko twabiguteguriye hano hasi:
1. Kurya mu gitondo :

Ni byiza ko umugore utwite afata ibiribwa byoroheje mu gitondo kuko abagore benshi bagira ibyago byo kubyuka iseseme iri mu rwego rwo hejuru ku buryo bahita baruka iyo ntacyo bashyize mu nda mu gitondo .
2. Ntukareke inzara ikwica :

Jya byibura ugira ikintu ushyira mu nda muri nyuma y’amasaha atatu kugirango mu gifu hataza kubamo ubusa .

Ariko na none jya wirinda gupakira ibiryo byinshi ngo igifu gihore cyuzuye cyane .
3. Irinde ibiryo birushya mu igogora :

Muri ibyo biribwa twavuga nk’ibiryo birimo ibinure byinshi, amavuta menshi ndetse ukirinda na za vinaigre ,…
4. Irinde ibiribwa wumva ko wahuzwe (udakunze) :

Abagore bagira iseseme batwite akenshi baba bafite ibiribwa runaka bumva bahuzwe ku buryo baba badashaka no kubyegera.

Biba byiza rero iyo ubyirinze kuko biri mu byatuma iseseme yiyongera.

Usibye kubirya ibyo biribwa wirinda no kubyegera uri kubiteka, kubigaburira abandi ,…
5. Irinde imyuka ihumura cyane :

Hari bamwe baba bahumurirwa nabi n’ibintu bimwe na bimwe nk’amavuta , amaparufe, n’impumuro z ’ibiryo,
Ese waba uzi ibindi wakora :

• Jya ukunda kuba ahantu hari umwuka mwiza

• Ruhuka bihagije

• Kunywa amazi arimo umutobe w’indimu ukibyuka

• Kunywa fanta cyangwa se amazi arimo gaz (eau gazeuse)

• Jya umara amasaha byibura abiri umaze kurya ubone kuryama

• Igihe ubona isesemi ikomeje gukara ku buryo uruka cyane bigatuma uta ibiro, jya wihutira kujya kwa muganga .

Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!
Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s