ese waba uzi imyanya ndangagitsina y’ umugore n’ umukobwa? reka tuyivugeho


img_1736

REKA TUREBE IMYANYA Y’IBANGA (IMYANYA NDANGAGITSINA) Y’UMUGORE

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Ese waba uzi imyanya y’ibanga y’umugore?

Nubwo bamwe bayita imyanya ndangagitsina, ngirengo nawe urabiziko iyo ubonye umugore cyangwa umukobwa, n’iyo yaba yambaye ipantaro y’abagabo, ntabwo wirirwa umubwira ngo akuremo imyenda akwereke, kugirango wemere ko ari uw’igitsinagore, …

Burya rero reka twigarukire Ku myanya igirwa ibanga y’umugore, ahanini imenyerewe kwitwa “igituba”.

Burya rero mu miterere y’igituba, gifite imyanya igaragara inyuma, hakaba n’imyanya y’imbere itagaragara, twavuga ko itebeye mu nda.

Reka turebe ibyo bice bibiri by’igituba:
1.Imyanya y’Imbere itagaragara:

– Nyababyeyi:

-Igice kiruta ibindi mu bice bigize umwanya wo kwibarukiramo w’umugore ni Nyababyeyi.

Akenshi ikunze kuba ari nto ingana n’igipfunsi cy’umuntu.

Ubusanzwe ni ho umwana akurira iyo ari mu nda akagenda ayagura inshuro nyinshi uko agenda akura.

-Ku mpande zombi za nyababyeyi hari udufuka tubika tukanakora
intanga cyangwa amagi atarahura n’ay’umugabo (avaires cyangwa ovaries).

Iyo rimwe muri ayo magi rihuye n’intanga y’umugabo birafatana bikaba ikintu kimwe gishobora guturukamo umwana.

-Udufuka tubika amagi (avaires cyangwa ovaries) tw’umukobwa dutangira kurekura amagi iyo akuze, ni ukuvuga agwije y’imyaka 12, 13 cyangwa 14, aribwo atangira kujya mu mihango.

-Hari igihe kigera utwo dufuka tukaba tutagikora amagi iyo umugore ageze mu zabukuru (Gucura), Uwo mugore ntaba yasama, ariko na none biterwa n’imiterere y’abagore.
– Igituba:

Hari umuyoboro witwa igituba uhuza nyababyeyi no hanze y’umubiri w’umugore.

Uwo muyoborobita igituba dore icyo umaze:

-Ni mu gituba imboro yinjira iyo habaye imibonano mpuzabitsina ikorewe mu gituba, ni nabwo buryo umugore ashobora gusamiramo.

-Intoki zifite isuku cyangwa ibindi bikoresho byabugenewe bikoreshwa mu gushimisha umugore bishobora kwinjizwa mu gituba kugira ngo umugore ashimishwe n’igitsina cye.

-Amaraso yo mu mihango anyura muri uwo muyoboro,

-Iyo umwana avutse nta ngorane zabaye anyura mu gituba,

Iyo igituba cy’umugore ari kizima nta ndwara gifite, kigira ubwoko butandukanye bwa bagiteri.

Bumwe muri ubu bwoko bwa bagiteri buteye nka bagiteri ziba ku ruhu rw’umuntu, ariko akenshi bagiteri zitwa “Lactobacilli” zikunze ahanini kuboneka mu gituba.

Izi bagiteri zirinda igituba indwara z’imisemburo (yeast) hamwe n’izindi bagiteri zishobora konona igituba,

Hari akandi kayoboro gato gahuza igituba na nyababyeyi bita cervix (Inkondo y’umura),

Aka kayoboro karinda nyababyeyi kutinjirwamo n’indwara.
2. Imyanya yo Hanze igaragara:
– Rugongo:

– Rugongo ni umwanya w’igitsina cy’umugore ufite akamaro kanini mu byerekeranye n’uburyo umugore ashimishwa n’igitsina cye.

– Rugongo ikunze kwitwara nk’imboro y’abagabo.

-Rugongo iherereye ahagana haruguru ku ntangirio y’igituba cyo hanze.

– Rugongo igira ishusho nk’iyi igishyimbo, nyamara akenshi iba itwikiriwe n’imishino hamwe n’imigoma (Labia cyangwa levres) z’ahagana hejuru ku ntangiriro y’igituba ziyikorera akantu kameze nk’akazu ngo kayirinde kuko iba yoroshye cyane.

-Iyo umugore ashyutswe cyane akifuza guhuza igitsina n’umugabo, amaraso yirukira muri rugongo agatuma ibyimba,

Bityo igahinduka umwanya w’igitsina cy’umugore ufite akamaro kanini mu byerekeranye n’uburyo umugore ashimishwa n’igitsina cye iramutse ikinishijwe neza n’uzi akamaro kayo.

– Rugongo nubwo igaragara hanze igice cyayo kinini kiri imbere mu mubiri w’igitsina,

– Umwenge w’inkari:

Hagati ya rugongo n’umwinjiriro w’igituba hari akenge umugore anyariramo,

Biragoye ku kabona n’amaso keretse witegereje.

– Umwinjiro w’igituba:

Nyuma y’ako kenge hakurikiraho umwinjiriro w’igituba.

– Imigoma n’imishino:

Ibyo bita imigoma n’imishino (Labia majora and Labia minora cyangwa Grande levres et Petite levres), birinda umwinjiriro w’igituba na rugongo bisa n’ibibipfundikiye, mbese nk’uko ururabo rwa roza ruba rumeze.

Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!
Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s