Dore uko warwanya ibiheri Mu maso ukanakuraho inkovu zabyo


.

REKA TUREBE UKO WARWANYA IBIHERI, UKANAKURAHO N’INKOVU ZABYO MU MASO

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Dore uko warwanya ibiheri ugakuraho n’ inkovu zabyo mu maso

Hari abantu baba barazengerejwe n’ibiheri byo mu maso , cyangwa uruhu rwabo rukaba rufite amavuta menshi bityo no mu gihe umuntu akize ibyo biheri hagasigara inkovu z ’umukara mu maso .

Ku bafite ibyo bibazo, hari uburyo butandukanye kandi bw’umwimerere, (naturel) bwabafasha kwivura .

Uko wakoresha urunyanya ukirinda acne ( ibiheri ) :

Fata urunyanya urukate , ufate igisate kimwe ugishyire ahantu hari ibiheri , urwo runyanya urumazeho iminota 15 hanyuma ukarabe mu maso .

Bikorwa inshuro ebyiri ku munsi .

Uko wakivura inkovu ukoresheje bicarbonate de soude :

Fata akayiko gato ka bicarbonate de soude uvange n’utuyiko tubiri tw ’amazi asukuye ubikube ahari inkovu umare umunota uhakuba ariko wirinda ko bicarbonate de soude yakora mu maso.

Bicarabonate de soude irwanya cyane amabara y ’umukara.

Bicarbonate de soude wayikura mu ma pharmacie .

Uko wagabanya ibiheri ukoresheje masque ya avoka n’ indimu:

Masque ivugwa hano ni umutsima umuntu asiga mu maso .

Vanga indimu n’avocat ubisige mu maso bimareho iminota iri hagati y ’icumi na cumi n’itanu ubone gukaraba.

Igihe igiheri kigitunguka kitarakura, ushobora kubisigaho bikamara amasegonda make kigakira.

Uko wakoresha masque y ’ ibitoki n ’ibirayi:

Mu gukuraho amabara y’umukara ushobora gukoresha masque y’ibitoki n’ibirayi.

Ufata ikirayi gitogosheje ukavanga n’igitoki , iyo mvange ukayisiga ahantu hakunze kuba amabara nko mu gahanga , ku zuru no ku kananwa.

Bireke bimareho iminota 10 ubone gukaraba ukoresheje amazi y ’akazuyazi.

Masque y ’ ipapayi:

Ushobora kandi gukoresha masque y ’ipapayi mu kwivura amabara y ’umukara, ugafata ipapayi ugasiga ahantu hari amabara y ’umukara ariko wirinda kwegereza umunwa n ’amaso.

Bimarane iminota 15 ubone gukaraba witonze .

Uko wakoresha persil:

Canira persil n’amazi uzishyire mu gikoresho gisukuye ukajya ubikaraba rimwe ku munsi.

Mu rwego rwo kubibika neza ni byiza kubishyira muri frigo.

Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s