IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 19


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-6

IKIMENYETO GIKOMEYE part~19

Duherukana ubwo Linda na Henry bari mu byishimo muganga nawe yaryohewe mu gufata amafoto ariko bagiye kumva bumva umuntu………….. Plz wait

Ese Uyu ni muntu bumvise?

Ntujye kure rero.

Mu byishimo bidasanzwe uwar’umamze iminsi myinshi ari indembe (Henry) yari yakize utamenya ko yigeze anarwara. nanjye (Linda) numvaga koko turi mwisi ya babiri kuko niba hari igihe nigeze kwishima kuva aho nari nganiye uku nguku ni iki gihe. kubwira Henry ko nanjye mukunda byaramushimishije kandi nanjye biranshimisha ndetse nahise numva nduhutse, numva ndanguhiwe.

nkuko mu bizi, bijya gutangira sinari narigeze ntekereza ko nshobora gukundana na Henry kuko siniyumvishaga ko hari undi muntu nshobora gukunda nkuko nakundaga DIDIE nyamara yari yarankomerekeje umutima bitavugwa kuburyo numvaga ntashobora gusubira mu rukundo ukundi. ariko uko Henry yagendaga anyereka ko andi hafi byatumye nanjye ngenda mwiyumvamo burya koko bitangira buhoro buhoro bikarangira bigeze kure.

natangiye kujya mbona ko nshobora kuba nkunda Henry igihe nabaga ndi murugo njyenyine ntanagahunda mfitanye nawe nkumva mbuze amahoro mu mutima nkumva koko hari ikintu mbura ariko Henry yahagera bigahita bishira.

Ubwo rero twari twanezerewe twishimye cyane bitavugwa kubera ubwuzu twari n’akanyamuneza twari dufite twagiye kumva twumva umuntu arakomanze gusa turamwihorera ntitwabyitaho kuko twari twatwawe maze hashize umwanya ahita asunika urugi yenda kuruca maze muganga ahita yihutira kureba ikijya mbere ku muryango dore ko njye bumvaga ntashaka kuva hamwe na Henry.

agikingura yagiye kubona abona umosore mwiza w’ibogari ahise yinjira ntano kumusuhuza aza avuga ngo ndashaka Linda. numvise avuga Linda ndahindukira ngo ndebe uwo ariwe ariko Henry aramfata kuburyo ntashoraga no kureba inyuma ariko Henry we yaramurebaga maze ngiye kumva numva Henry arambwiye ngo:

“Chr don’t worry am with you “( bivuze ngo Mukunzi ntugire ikibazo turi kumwe). numvise ngize akantu k’akoba nibaza igitumy Henry avuga atyo biranyobera.

Henry yahise andekura ahita ahuguruka numva muganga nawe ari gusakuza cyane ati “ariko wa mugabo we urashaka iki hano?” nahise numva ko ibintu byakome, ngiye guhaguruka numva umuntu ahise amfata ashati anturutse inyuma gusa arandeka ndahaguruka. gusa natangajwe no kujya kubona nkabona ari Mandela. naramubajije nti: Mandela urakora iki hano?
Mandela: ntakindi kinzanye atari wowe Linda.

Njye: uje kundeba se nigeze nkubwira ko nkushaka njyewe?
Mandela: ntabyo wambwiye ninjye ubyibwiye kandi ndakubonye singenda nkusize.

Ntaragira icyo mvuga Henry wari wicecekeye yumva ibyanjye na Mandela yahise aza amfata akaboko arambwira ati: Chr nyegera hano maze ndebe umuntu uza kugukura hano. numvaga njye ntabyiyumvisha ukuntu Mandela yatibyuka kuza guteza akavuyo ahantu ndi. nabwiye Mandela nti: uko bigaragara wanyibeshyeho ntabwo wansobanukiwe.

ntagahunda mfitanye nawe kandi ntaniyo nzagirana nawe kuko uwo nkunda arahari kandi nawe arankunda. singukeneye mu buzima bwanjye ugende ubyinyibagirwe mu ntekerezo zawe no munzozi zawe ntukongere kundota, umfashe hasi niba wishakira amahoro nawe.
Mandela: nabumvise nyine ibyo mwarimo mwifungiranye hano. ariko nanjye simpava ntakujyanye.

Henry: umva wamugabo we, niba utiyubaha, ubaha abo usanze. njye sinkuzi kandi nawe ntabwo unzi rero tuza maze kuneza usohoke hano kuko utemerewe kuba hano Linda uyu nguyu muzahurira ahandi musanzwe muhurira kuko ndumva n’ibyo yakubwiye ntaho byagukoze.

Mandela: ziba. sinshaka kukumva uvuga nawe kuko ntagahunda mfitanye nawe wa mushenzi we.
Muganga:: svp muceceke mwese! mbare kabiri wamugabo we wansohokeye mu bitaro.

Mandela yahise arya karungu araza aramfata ashaka kunsohokana gusa nanjye mubera ibamba Henry nawe ariko ari kunkurura mbese ibyari ibyishimo byacu imbwa ziba zibirwaniyemo.

bakomeje gufatana bigeraho bararwana biri serious maze muganga ahita ahamagara security guards (abasecurity bo kubitaro) baraza basohora Mandela gusa kuko Mandela yabarushaga ingufu n’imbaraga kandi akaba yari yazanye icyuma, yagiteye Henry n’undi musecurite.

Tugarutse kuri Rick, igihe cyarageze maze atangira kuburanishwa ndetse batangira gukenera ibimenyetso n’abatangabumya niho police yahise ifata iyambere ijya gushaka gushaka Henry na Linda ndetse baza kumenya ko barwariye bose kubitaro maze bahageze basanga niyicariye (Linda) hanze ndikumwe n’undi mukobwa w’incuti yanjye twese turi kurira habuze uwahoza undi, maze baba police bataratuvugisha muganga yahise aza yihuta cyane ariko ubona ko afite ubwoba, aratubwira ati: mwihangane munsange mucyumba.

Twahise dusindagira mumbaraga nkeya turinjira gusa tukihagera twasanze muganga yituye hasi nawe afite agapapuro muntoki kavuga ngo……….. ……….watch out next


•ayiweeeeeee barabyifatamo bate se mama?
•ese nirihe jambo wabwira Linda ryo kumuhumuriza?

4 comments

  1. Ubuse utabeshye wowe wabona ijambo rihumuriza linda nibi byose bimubayeho? Ibaze niba henry apfuye wavuga iki?ntacyo kbs

    Like

Leave a comment