STEVEN AND LILIAN PART 19


STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 19
.
.
Aho twagarukiye ubushize!
.

Ubwo nahise mpereza babandi bane contack zimodoka bahita bajya kugikorwa nanjye nsigara niga kumagambo ndaza kuvuga!
.
Part 19
.
Abandi nabo bahise berekera aho nababwiye, ubwo njye nabo twasigaranye, dusigara tuganira kubintu bitandukanye. Ntakindi nakoze nahise mbwira umwe mubo twari dusigaranye nti: genda ungurire simcard ebyiri! Undi nawe ati: ariko boss, kabsa ntakubeshye njye sindasobanukirwa uburyo ugiye kwihorera!
.
.
.

Undi nawe ati: ewana! Nanjye ubu nayobewe impamvu arimo gutuma simcard ebyiri! Nanjye nti: ihute ahubwo mn! Nyine njye uko nshaka kubigenza, nshaka guteranya bariya bagabo!
.
Umwe ati: yeeeh! Reka reka! Ubwo se uramutse ubahamagaye bari kumwe mn, ntiwaba wikozeho!? Nanjye nti: haha! Wapi sha, gakuba araba arimo kwita kurariya mafaranga baribuze guha bariya basore nohereje kuri stade,kuko namubwiye ngo abikore mwibanga! Undi ati: eehee! Nonese boss, ubwo bariya bagabo ntibizabacanga!?
.
.
.

Njye: hoya mn! Niyo mpamvu nanjye natiye Clarisse imodoka ngo abe ariye dukoresha dushimuta lilian! Undi ati: yeeeh! Ngo!? Nanjye nti: ntimuzi se ko imodoka zose zo kwa Clarisse ziba zifite plaque zanditseho ngo kamanzi!? Nabo bati: yeego! Kandi koko di! Njye: nyine abazabona iriya modoka ishimuta lilian,bazahita babona ko ariyo kwa kamanzi,maze umuriro utangire wake hagati yabo dore ko hazahita hamenyekana ko amatungo ya kamanzi yatwitswe!
.
.
.

Umwe ati: ariko uzi ko aribyo mn! Undi ati: nibyo nyine,ahubwo njye ndumva…….eee ariko se boss ariya ma simcard yo bite!? Nanjye nti: nyine ariya ndaza kuyakoresha mbahamagara! Itonde uraza kumva ibyo ndaza kubabwira! Umwe ati: yeeh! Nonese urajya uvuga wiyitiriye umwe muri bo!? Nanjye nti: yego nyine! Ariko…… ntararangiza kuvuga numva undi ahise avuga ati: eeeh! Nonese se boss! Bariya bagabo ko basanzwe bari inshuti cyane, ucyeka ko umwe atazi ijwi rwundi!?
.
.
.

Njye: eeeeh! Ariko se koko mn, aho niho hari ikibazo! Undi ati: none twabigenza dute rero!? Nanjye nti:ariko sha ntaribi njye nzi kwigana amajwi yabantu benshi ahubwo reka tumuhamagare twumve ukuntu avuga! umwe ati: haha,ubwo se turamuhamagara tumubwira iki!?
.
.

Undi ati:umva ra! Ubwo se wabura ikintu umubeshya beshya kugira ngo wumve ijwi rye!ahubwo nimero ye irava hehe!? Njye: ego ko! Ubwo se umugabo ukize nkuriya wayoberwa nimero yabo, ariko iza gakuba zo ndazifite naho kamanzi we turajya kureba kucyapa kiri hariya ku kabari ke!
.
.
.

Undi ati: yego rata boss,ahubwo se igihe twaganiriye ubu babasore ntibagiye kubirangiza!? Nanjye nti: ariko ko mn! Muze tugende vuba vuba, ahubwo yumwe nanjye kureba izo nimero aradusanga kuri ganghouse. Umwe ati: nonese wa musore wagiye kugura simcard… eeeh ndabona aje da! Muze ducunguze uburyo umwete!
.
Ubwo twese twahise tujya kuri ganghouse dutegereza bagenzi bacu, birumvikana ahantu twari turi ntago hari hazwi cyane! Ubwo twarahageze dutegereza akanya gato tubona lilian nguwo baramuzanye, nahise numva nishimye , ndamuhobera ariko ahita ambwira ati: sha steve! Byakunze ariko mbonye abarinzi bo murugo bahise badukurikira uretse ko batamenye aho twanyuze!
.
.

Lilian akimbwira atyo,tubona na babandi bagiye gutwika batugezeho. Ubwo njye nabonye ko gahunda zose zakozwe mpita mbwira lilian nti: lili! Buretse gato kuko nanjye ubu ahagezeho ni ahanjye! Lilian nawe yahise andekura ntangira gutunganya utuntu.
.
.

Birumvikana amajwi yo twari twarangije kuyametriza, ntakindi nakoze nahise mfata simcard imwe muzo wa musore yaguze nyishyira muri phone mpamagara gakuba,anyitabye mvuga mwijwi rya kamanzi nti: hallo hallo gakuba!! Ngiye kumva numva numva aravuze ati: umva buretse ndi mubintu byinshi cyane, uze kumpamagara nyuma hari…. Atararangiza mpita mubwira nti: haha, nonese ntushaka kubona umukobwa wawe basi!? Nawe ati: yeeh! Ngo umukobwa wanjye, wowe umufite urinde urifuza iki!? Ntangira kumva umugabo yataye umutwe, kumutima nti: yego sha, ndumva wowe urabikora neza!
.
.
.

Ubwo nanjye nahise mubwira nti: haha,unyumve neza gakuba, twabanye neza igihe kinini turi inshuti,ariko buriya njye sinigeze nkwishimira narimwe, gusa njye icyo nshaka ni 500million dollars nkaguha umukobwa wawe, uranyumva !? nawe ati: ngo…ng.. ngo 500mdollars!, ariko se burya niwowe kama!?nanjye nti: ukoniko bimeze kandi ugomba kubikora wenyine ,ndaramuka numvise polisi ndahita nica igikobwa cyawe, kandi ntiwongere kumpamagara na rimwe!
.
.

Ubwo uwo yavuyeho mpita mpamagara na kamanzi anyitabye mvuga mwijwi rya gakuba nti: hallo halo! Kama! Kamanzi ati: hallo, ninde tuvugana! Njye: hahaha! Uravugana numuriro watwitse inka zawe! Kamanz: yeeeh! Wowe urinde wantwikiye amatung…… atarakomeza mpita mubwira nti: haha! Sha kama,waumaze gutera imbere ugakabya rwose, njye burya nubwo twari inshuti magara, ndetse nkakubeshya ko nzaguha umukobwa wanjye akakubera umukazana…… ntarakomeza numva aravuze ati: yeeeh!utambwira ko uri gakuba!!! Nanjye nti: hahahaha! Ahubwo ndaje n’akabari kawe ngatwike kuko ndabona ejo wazatangira kuntegeka sha!
.
.
.

Nkivuga gutyo numva umujinya wishe umugabo ndetse numva ahise ahamagara abasore be, ngiye kumva numva arambwiye ati: umva wa muswa we njye ndaje twibonanire nonaha! Maze turebe uratwika undi! Nanjye nti: umuswa ni wowe, mbwa gusaaa! Mpita nkupa!
.
.
.

Kumutima nahise mvuga nti: imana imfashe ntihagire ikimwitambika wee! Ubwo nahise mbwia babasore nti: ntimubona se ko bagiye kukomanaho!? Umwe ati: yeeh! Ubwo se nibaryana ariko gakuba na kamanzi bagasigara ari bazima!? Nanjye nti: haha, ubwo se uziko umwe yakwemera gusiga undi ari muzima! Kandi nihagira igisigara nanjye nzagihitana wenda bamfunge!
.
.
.

Lilian: sha steve, ndakwemeye kabsa! Ahubwo se imitungo yanyu uzayibona ute!? Njye:haha, nonese siwowe mwana gakuba agira wenyine!! Namara gucaho azabigusigira bibe ibyacu!

.ESE KOKO ABAGABO BARICANA!?

.
FINAL…LOADING

6 comments

Leave a comment