AMOUR EN COURS PART 1


AMOUR EN COURS PART 1
.
.
wakwibaza uti ese kuki iyi nkuru yiswe iri zina, wigira amatsiko rero reka dutangire inkuru yumuhungu, izina rye ni david!
.
.
reka dutangirire murugo kwa david, yicaye muri salon arimo kuganira nababyeyi be!
.
papa david: dav bit c amasomo kwishuri biragenda!? nyine nawe ati: umubajije ikibazo naringiye kumubaza neza neza, kuko nsigaye mbona ataha atinze kandi nkabona atishimye namba! ubwo bamubajije batyo yitsa imitima asubiza mukajwi gato ati: papa, mwahora niki ko njye mbona hariya hantu mwanjyanye kwiga ntazi uko hameze! papa: yeeeh! byagenze bite se mwana wanjye dav!? david ati: papa rwose njye mbona……… atararangiza nyina nawe amuca mwijambo aravuga ati: ariko se papa davi, sinakubwiye ko umwana agomba kwiga kubigo biri kurugero rwe koko, wamujyanye mubakene uziko……… david nawe ahita avuga ati: hoya mama icyo sicyo kibazo, ndetse higa nabakire benshi cyane, ikibazo nuko……. ataragira ibyo avuga agahinda karamwica kuvuga biramunanira!
.
tujye ahandi hantu bigaragara ko ari mwishuri, aho harabantu babiri barimo kuganira!
.
.
umwe ati: ariko yvette,wowe ubona ute uriya munyeshuri mushya!? yvette nawe ati: uravuga nde se patri!? patrick nawe ati: ndavuga david. njye mbona sinzi uko ameze pe! yvette: kabsa nanjye yaranyobeye, iyo murebye mbona arumwana uturuka mumiryango ikize ariko uburyo yitwara hano mukigo rwose biteye agahinda! patrick: aradusebya cyane pe! urabona ukuntu aba yiyegereza bariya baswa babatindi babi!? yvette: yewee ndabibona kabsa, ese ubwo nkamwe bahungu kuki mutamugiriye inama, murabona atagiye kuzaduteza bariya barezi! patrick ati: yewe na john winshuti ye yaramubwiye ariko yanze kumva pe! yvette: hoya, azakomeze amubwire azageraho yumve ukuntu hano tubayeho, areke ibintu byo kuduteza abaswa! patrick ati: ndaza kuvugana na john turebe icyo
twakora!
.
.
tugaruke murgo kwa david, david aracyaganira nabyeyi be!
.
mama david: nonese david mwana wanjye, ibyo nibyo bigutera agahinda, aho wakwishimiye ko baba bakurinda ibyago nimyako yabariya bantu!? david: ariko se mama nawe nuko uvuze koko! ubwo se kuko ari abakene nicyo cyatuma batajya mubandi ngo basabane!? papa david ati: ceceka se nyine! wamwana we nawe utangiye kumbera umuswa kandi narabonaga uzavamo umuntu wumugabo! david: papa! nimba aruko mufata ibintu, murabantu babi, sinzi impamvu navangura inshuti nkurikije amafaranga zitunze cyangwa se amikiro yimiryango yabo! m. david nuburakari bwinshi ahita avuga ati:ariko wamwana ntugiye kuzadukoza isoni!? ubwo david yahise ahaguruka, umujinya wenda kumuhitana aravuga ati: ndetse reka mbareke nigire kwishuri mbareke! papa david: dav ndavuze ngo icara se nyine! david aranga ahubwo ahita asohoka asiga abayeyi be muri salon, afata imodoka yerekeza kwishuri!
.
tugaruke kwishuri aho abakobwa babiri barimo kuganira, ariko ubona ko bafite agahinda!
.
umwe ati: niko se sandri! sandrine nawe ati: iki se angel, vuga ndakumva! angel arongera aati: koko urabona ibyo bintu urimo kuvuga bishoboka! urabona warivamo ugakora iki!? sandrine: nonese aho kwiga nkuku twiga sibyarutwa nkarivamo, urabona ukuntu tuba dufashwe mubandi!? angel: hhm! nyine ntakundi byamera, nonese ko atari twe twigize abakene, kandi wibuke ko atari wowe wenyine! sandrine nawe nagahinda kenshi ati: ibyo ndabyumva angel,ariko nubwo turi benshi ntacyo bivuze abana babakire badufata nkibikinisho byo kwirirwa bashotagura! angel:yooh! sha unyibukije jack! sandrine ati: jack se byagenze bite ahubwo ko ntakimubona muri minsi!? angel: egoko! uzukuntu bamukibise bakamugira ibyatsi ngo nuko anyuze munzira zabo bagahura!! ubwo angel yavuze atyo, sandrine kwihangana biramunanira araturika ararira, aravuga ati: bariya bantu Imana izabahana pe! ubwose bazi ko aribo bigize abakire angel! ? angel nawe ati: nanjye binyobere sando!ahubwo akira wihanagure tujye kwinjira natwe dore bamaze kugera class!
.
tugaruke kuri patrick arimo kuganira nundi musore
.
patrick: ariko se john, kuki uvuga ko inshuti yawe yakunaniye!? kumbe wa musore ni john winshuti ya david. john ati: shahu rero patrick, njye ntacyo ntakoze nko mubuze kuvugana nabariya batindi ariko yarananiye! nimba ushaka nawe uzajye kumwibwirira urebe! patrick: ariko se……… ataragira byinshi avuga john ahita amukoraho aramubwira ati: dore nubundi ari kumwe nabo! kandi banza bazanye no mumodoka! patrick arebye abona david ari hamwe nabandi bahungu babiri ndetse barimo guseka cyane ubona ko bishimye baganira byahatari
patrick ahita avuga ati: ariko mana,kukiwaremye abantu nka ba david!? john: nonese urabona uriya muntu wamukorera iki patri!? patrick nawe ati: muhamagare aze hano, tumubwire niyanga ndakwereka ikindi cyo dukora, sibyo!? john ati: sawa reka muhamagare. ubwo john yahise ahamagara david, david nawe ahita aza……………

.NTUCIKWE PART 2… LOADING…..

4 comments

  1. Inama: mukinyarwanda haba amagambo meza pe pepe! Nkagira nti inkuru y’ikinyarwanda igiye igira umutwe uri mu kinyarwnda , iyo mu gifransa n’icyongereza bikaba uko byaba byiza kurushaho . Murakoze

    Like

    • Urakoze cyane Mimi, ino nkuru ntago ari njye nyirizina wayanditse. Ntago mfite uburenganzira bwo guhindura umwimerere w’ igihangano ( ntago byaba ari byiza)

      Like

  2. Oya sinasabye ngo muyihindure ahubwo natanze igitekerezo muri rusange ngo nuwayanditse abone ibitekerezo byabasomyi ubutaha akurikize ibyifuzo byabo ngirango niyo mpamvu habayeho umwanya wa commentaires

    Like

Leave a reply to dusabane Cancel reply