A MOMENT IN BELGIUM PART 20


A MOMENT IN BELGIUM PART 20

harakabari kabagangi bibera kumuhanda ndebamo umwe muribo wumusore byahatari, ndamubaza nti: ese wambonera abandi basore nkabatanu nkaba akazi ka 4000dollars cash!? Nawe ati: ahahaha! Umva jama wana, ahubwo wadutindiye naho abasore bo barahari!?

PART 20

Njye: ok! Noneho bashake vuba vuba tuvugane,ihute uransanga hano kandi bikorwe mwibanga sinshaka ibintu birimo abantu benshi, urumva!? Umusore nawe ati: ntaribi ariko wowe, gusa nawe utazashaka kunzanira ibintu byinyatsi ntazahita kurangiza kandi nizere ko uzi neza abantu ugiye gukorana nabo ko ntamikino!

Umusore yavuze atyo numva ngizemo icyikango ,kandi koko namureba nkabona ntanaho duhuriye kuko yari uwibigango kandi isura irakaye nkiyikirara cyabigize umwuga, niko guhita nkibwira nti: ok! Ntacyo wowe shaka abo basore kandi sintegereze iminota myinshi hano!

Ubwo umusore yahise yerekeza mucyumba cyaraho mukabari hashize akanya mbona asohokanye nabandi basore bibigango bampaye amasengeri yimikara ndetse ubona ko ari ibirara byo kumuhanda, mwabantu mwe natangiye kwicuza impamvu naje kubareba, kumutima nti:” ese nsubireyo cy…. Nkongera nti, noneho byahita binyivugana”” ubwo nakindi nakoze nahise nikaruma ndavuga nti nubundi nabitangiye reka mbisoze.

Abarara baraje bose baranzenguruka ngiye kumva numva umwe muribo aravuze ati: nonese ngo izo staff nigute msaza!? Nanjye: ndabona muhageze, noneho reka dushake ahantu heza tubiganireho! Sibyo se!? umwe muribo nawe ati: yeeeh! Ahubwo se waje tyukabirangiriza hariya twari turi ko ntaribi ryaho, iyongoze dutezemo haratekanye ntaribi!
Ubwo twahise twinjira icyumba, gusa umwotsi warurimo namacupa yinzoga zubwoko bwose byahise bintera ubwoba ntangira guhagarara nshaka kwisubirira inyuma, ubwo nkiri muribyo iniga imwe yahise imbona iravuga iti: ese mn, uyu murezi umeze atya niwe ushaka ko dukorana gahunda ikaze, cyangwa arimo kudukinisha umujinga!!?

Ubwo njye nabonye batangiye kubizana mpita mvuga nihagazeho nti: Shiiiiiiiiiiiiiii! Mutuze, mwicare tuvugane!! Ifaranga ni hatari burya Ubwo bose bahise bicara nanjye ntangira kubabwira icyo mbashakira!
Ubwo nahise mfata ifoto ya justin ndayibereka ndabawira nti: ntimubona uyu muntu uri hano kuriyi photo!? Umwe muribo: yego turayoka msaza! Njye: good! Noneho icyo mbasaba niki, ngiye kubaha nimero muramuhamagaraho abasange ahantu muraba muri mwenyine kandi hatekanye kuburyo ntamuntu wapfa kumenya ibirimo kuhabera, hanyuma………… ntarakomeza umwe muribo aba aravuze ati: nonese urumva yapfa kuza, tumuhamagaye wa murezi we!? Nanjye nti: hoya mwe muramuhamagara mumubwire ko mwabonye umuntu witwa jonathan , ndetse muhite munamurangira aho mwamufatiye kandi mumubwire ko agomba kuza wenyine kuko mutamwizeye, kuko hari ibihembo bari bashyizeho kumuntu uzamubona!

Umusore umwe ati: ibihembo mn!! Ahubwo se watubwira neza tugakorera ibyo bihembo tugashaka jonathan mpaka tumubonye bakayatwihera!! Nanjye nti: hahahah! Wapi jonathan ntimwapfa kumubona kuko bimaze imyaka ibiri ataraboneka, wasanga yenda atanakiriho! Undi nawe ati: ibyo bireke rata! Ahubwo tubwire icyo uwo muniga turamukoresha!
Nanjye nti: yego rata! Ubwo nyine uwo mujustin namara kuhagera, muraza kumuhondagura byacyane ariko mwirinde ko apfa kuko apfuye byaba ibindi bibazo,mwe mumukubite bigaragara ndetse abone ko mushaka kumwica ariko mwe ntimumwice mumusige ari muzima!………wamusore twahuye mbere aba aravuze ati: mpa hano iyo photo! Mpita nyimuhereza, ahita ambaza ati: ok! Nonese ibyo nibyo turi bukore gusa ukaduha ayacu!? Njye: yeeeeeh!…….. eh nari nibagiwe akantu kingenzi………….. arongera ati: akahe se none!?
Njye: ubwo nyine mwe nimuba murimo kumukubita wowe urigira nkumukozi wa Japhet, hanyuma bamuhonde umubwira uti” nundi wese amenye ko iyo japhet abonye ko haruzamwitambika munzira ye ahitamo kumuvana kwisi, wowe urabera bandi urugero,ndetse kabone niyo waba uri inshuti ye bingana bite!”” ubwo nimurangiza kumukubita ntakabaraga asigaranye uhite ufata phone wihamagaze uti:” boss! Wamujinga twamurangije!!” nimurangiza mumutaho mwigendere! Harubwo bigoye se!? nawe ati: hahahahaha! Utwo nutuntu tworoshye byahatari! Ahubwo munyumve mwese mwabasore mwe, uyu munsi saa kumi nigice zumugoroba nibwo turahita tubirangiza, ubwo ntahandi tubikorera ni muri ya gennst house irimo kubakwa muburasira zuba bwuyu mugi! Muranyumva!? Abandi bati: kabsa turakumva!
Ubwo nanjye nahise mbabwira nti: gahunda niyacu gusa uko turaha, mpita nkora muri bag nari mfite nkuramo 2.000dollars mbabwira ko nibirangira ndabaha andi nkayo! Ndaangije mbasigaho ndigendera! Ubwo nasohotse murako kabari mpita nambara akagofero muburyo bwo kwijijisha kuko narinzi neza ko japhet yashize buri hamwe hose abantu bo kumpiga, nakomeje kugenda genda namaguru ngeze imbere mbona japhet asohotse muri supermarket yaraho hafi ndetse nitegereje neza mbona ari kumwe na Rachel, gusa ntakibazo byanteye kuko njye na Rachel twari twarabyumvikanye ko agomba kujijisha japhet, kugira ngo agume murujijo rwuko nkiriho cyangwa napfuye, ahubwo nkuko umuntu wese amera, nahise nitsimba barabanza bacaho nanjye ndakomeza!

Narakomeje ngeze imbere yumuryango wa ya supermarket ba japhet bari basohotsemo mba kubitanye na justin nawe asohoka ndetse duhuza amaso arahagarara aranyitegereza cyane, kumutima nti: “mana yanjye ndapfuye noneho birarangiye!” ariko ntakindi nakoze nahise nikaruma ndakomeza nderekera nigira nkaho ntacyabaye mucaho ntabwoba akomeza kundeba, mbese ubona byamucanze, ubwo nanjye nahise mucanga byacyane nkora mumufuka nkuramo urufunguzo rwicyumba cyanjye ndushyira kumuryago wimodoka nziza cyane yo mubwoko bwa rimozini yari iparitse aho hafi, ngize nimana nsanga umuryango warufunguye mpita ninjiramo ndafunga, ndebye inyuma mbona justin yigendera, kumtima nti:” ahwiiih! Ubwo yibajije uburyo naba ndi jonathan waguze imodoka nkiyi biramucanga asanga bidashoka ko ndi jonathan none arigendeye… hahahahahaha”””

ubwo narinkibaza kuribyo nibuka ko ndi mumodoka yabandi mpita nsohokamo vuba vuba ndataha!
Nageze murugo naniwe bayatari nsanga mama jonathan yicaye muri salon nanjye mpita nicara dutangira kuganira ariko nkajya mbona nyamugore amfitiye isoni nyinshi, ngiye kumva numva aravuze ati: waje tukajya kumeza se jona! Mpindukiye ngo ndebe kumeza turiraho nsanga ateguye kurusha uko yategurwaga agiye gusangira numugabo we biranshanga ariko ndikaruma ndagenda ndicara, gusa natangiye kurya ubwoba ari bwose nkibaza uko naba nicaranye numuntu ungana gutyo kuri table iteguye neza bigezaha nkumva ndikanze, gusa nagize imana na jonathan aba arinjiye mpita ntanguranwa kumuhamagara ngo aze arye, nawe ntiyangora ahita ashyira ibyo yarafite byose hasi araza turaporeza gusa nyine nahise mbona ko agizemo akantu ko gusharirirwa ariko bitewe nuko yakundaga umwana we cyane birarangira.

Twarariye turangije mpita nigira mucyumba cyanjye nirambika kuburiri mpaka saa kumi nigice kumasaha nahanye nabarara,ntakindi nakoze rero nahise neguka nerekeza kuri yanyubako justin ari bukondagurwemo nihisha aho hatari bugire numwe umbona, hashize akanya mbona babasore bose barahageze bafite bibibando binini cyane ngiramo ubwoba: kumutima nti:” ese konababwiye ko batamwica nkaba mbona bazanye ibibando bite!? Nari nkirimo kwibaza kuribyo ngiye kumva numva wamurara umwe twahuye mbere arahamagaye ndetse avuga nkuko twabiteguye neza, arangije abwira bagenzi be ati: buri wese ntazi aho agomba kuba ari!? Bose habita bihisha ahatandukanye ndetse nawe ahita asohoka sinamenya aho yerekeye.

Hashize umwanya utari munini cyane, numva hanze imodoka iraparitse, hashize akanya mbona justin arinjiye ahagarara muriyo nyubako asa nkuwikanze, ngiye kubona cyakirara cyari cyagiye hanze kirinjiye gifunga umuryano ndetse na babandi bandi barasohoka bava aho bari bahishe bafite nibibando barazenguruka justin!

.EHHEE! JUSTIN SE KO AGOWE!

.ESE JONATHAN IBI BYOSE ARABIKORERA IKI!?

.GAHUNDA YA GEORGE NA JONATAN SE YO BITE!?

Iyi série ya A MOMENT AT BELGIUM igiye kurangira kuko ntizarenza ku wa mbere , ese murifuza ko tuba tubahaye (dutangiye) indi série cyangwa tubanze tureke iyi ngiyi irangire? Shyira comment yawe yuko ubyumva muri comment section hano hasi👇 Comment niziba nyinshi turabaha episode 3 dore ni muri weekend!

NTUCIKWE NA  PART 21….

PART 21 na 22 zamaze kugera kuri facebook Page yacu yitwa Dusabane Magazine turabasaba gukora like na share kugirango ibi byiza bigere kuri benshi

https://www.facebook.com/Dusabane-Magazine-219384335204773/

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

15 comments

  1. Ejo twemeranyijwe ko muzajya muduha epispde ebyiri rero mwari kuziduhera rimwe ibindi mukabitubaza nyuma? Ibi ninkabyibindi babwira umwana ngo nudakora iki singuha iki. Je suis deçu! Murumva mwaduhainkuru yindi niyambere itarangiye?kereka muziduhereye rimwe. Ese kucyumweru nabwo muzajya muduha inkuru mubitubwire tutazajya dutegereza

    Like

Leave a comment