A MOMENT IN BELGIUM PART 19


A MOMENT IN BELGIUM PART 19

namafaranga yarwo ntiyatugezeho ahubwo ngo yishuwe imyenda data yarafite atarapfa!
Njye: yooooh! Sha ndumva mwarakubititse pe! Nonese yvette we, wambonera nimero za telephone ya justin ko nzikeneye cyane!?

PART 19

Yvette: oooh! Ndazifite rwose nonese urazishakira iki!? Njye: nubuhoro cyane, wowe nimba wumva wazima zime kuko ndazishaka cyane kandi rwose unyizere! Yvette: egooo! Sha ntago nazikwima nuko nakwibarizaga gusa! Njye: eeeeh nibyiza noneho ngaho akira phone uzandikemo! Ubwo yvette yahise afata phone azandikamo arangije arayimpereza andeba mumaso cyane adahumbya , ngiye kugira icyo mvuga ahita ashyira urutoki kumunwa ati ceceka, ngiye kubona aranyegeye ankubita bizu nziza cyane nanjye nkanura amaso kuko siniyumvishaga uko bimemeze, nkijijinganya muri byo umukobwa ahita ahaguruka arigendera, mwabantu mwe nanjye ntumbaze uko byagenze nahise numva ntangiye kumukumbura ndetse ibindi byose nari maze kubyibagirwa.

Nakomezaga kwibaza cyane kumukobwa wankunze nkaba ndimo gumupfusha ubusa gusa nanone nakwibuka ko nanjye mfite uwo nkunda bikaba ibindi bindi bikarushaho kunshanga gusa nanjye ubwanjye narintangiye kumva yvette arimo kugenda agaruka kenshi muntekerezo zanjye, ubwo ntakindi nakoze, nahise mpaguruka nihuta njya kureba Rachel ngira ngo niyibagize yvette hato atatuma njye na Rachel duca ukubiri.
Nabaye nkigera kuri college yabo mbona harimo kwinjirayo amakamyo ya gisirikari bintera ubwoba ariko Atari cyane ndihangana ninjira mo imbere mpita njya aho Rachel arara ntahandi nyuze ndetse kandi nsa nkaho mutunguye kuko nasanze anavuye muri douche arimo kwitunganya kwakundi kwabakobwa, ambonye arikanga yikubita kuburiri amera nkuhwereye ariko ntibyatinda areguka aravuga ati: ayiiiii sha chr! Naringize ngo nundi muntu ugeze hano nambaye gutya!! Njye: yeeeeH! Haha njye se ndabyemerewe ! ahubwo unyihanganire…………… Rachel: umva yewee! Wowe se ntakibazo, erega nduwawe wese ntanakimwe naguhisha kabona niyo naba nambaye uko navutse!

Mwabantu mwe burya ngo ibyasaza umuntu aba ari byinshi cyane, aho natangiye kubona ibintu bitanahari kubera utwo tugambo gusa, nkiri mumandazi mbona arahagurutse arampobeye biratinda ndetse ankubita nakabizu keza cyane arangije yicara kugitanda arambwira ati: karibu chr!! Mukumwitegereza nkamubonamo yvette bikanshanga, ngahumbya ndetse nkihanagura mumaso ngira ngo wenda ahari ndimo kurota nkongera nkabona ari Rachel ariko hashira akanya nkongera nkamubonamo yvette. Kumutima nti:”ariko se mana yanjye, nasaze cyangwa ………??”

Ubwo njye nari nkiri muri izo zasabwe nahobagiye ngiye kubona mbona Rachel arahagurutse amfata akaboko anyicaza kugitanda arambaza ati: ese chr! Ko mbona usa nkaho ufite ikibazo, bimeze bite!!? Ubwo nanjye nahise ngarura ubwenge mera nkuvuye munzozi nihanagura mumaso ndamubwira nti: sha nibisanzwe gusa nanjye sinzi ibyambagaho ahubwo ubanza ndimo gusara ahari! Rachel: apuuuh! Have sha chr ntibikabe biragatsindwa, ariko ubwo uzi ukuntu nari ngukumbuye bikabije chr!? Njye: yooooh! Wahora niki ko njye ntacyo naringishobye gukora, gusa nyine ndashaka ko unangira inama!
Rachel : yeeeeh! Nonese nakugira inama bwoko ki chr!? Nanjye nti: nyine urabizi ukuntu mbayeho! Nawe ati: yego rwose ndazi neza ko utorohewe!! Njye: ubwo nyine ndashaka gukora iyo bwabaga nkikura muribi bibazo byose kandi ngatuza kuko ibyo ngiye gukora bishobora kumbwira uwo ndiwe naho nkomoka kandi nkamenya umuryango wanjye!gusa………… Rachel: yeeeh! Ese ko numva urimo kuntera ubwoba chr! Wambwiye neza ibijya mbere! Nanjye nti: nyine gusa unsengere kuko uburyo ngiye gukoresha nibutanyica cyangwa ngo bumfungishe buzakemura ibibazo byose mfite…. Rachel nawe ati: ayi weeee! Sha jona, mbabarira nimba ari ibintu biteye ubwoba kandi byakwica ubivemo kuko sinshaka kukubura kandi urabizi ko muriyisi ntamuntu nshobora gukunda uretse wowe kabone niyo twaba tutakiri kumwe!

Ubwo umukobwa yavuze atyo numva gahinda gatangiye kunyica ariko nkabona ntakundi nabigenza ndetse namarira atangira kuzenga mumaso yanjye, Rachel abibonye nawe atangira kurira, birumvikana njye nkumugabo nagombaga kwikaruma, ubwo nahise mufata muryamisha kugituza cyanjye ndamubwira nti: rero rachel nkunda kandi ntashobora guhemukira, ndakwinginze unyemerere kubyibi ngiye gukora, kuko niyo nzira yonyine yo kwigobotora mubibazo!
Rachel: yoooh! Sha chr, nimba aribwo buryo bwonyine buhari, ntakibazo ariko rwose ndakwinginze ntuzapfe kuko sinshaka kukubura, uzirinde kuko nutirinda ninkaho nanjye utazaba undinze, ese ubundi nibiki chr!? Njye: oya weee! Ntago nakora iryo kosa, ihangane nzabikubwira igihe nikigera, sibyo se!? nawe ati: yego ntacyo ariko uziyiyiteho cyane! Njye:niko bimeze rwose kandi ndakwizeza ko ntacyo nzaba, ahubwo sha reka ngende ,hari byinshi mfite gukora tuzasubira!

Ubwo namwe murabyumva yahise ansezera bimwe byabakundanye kandi bigezweho ndangije ngenda mwenyura inzira yose gusa nabaye ngisohoka kumuryango wa college mpura nabagabo babiri baranyitegereza cyane, ariko sinabyitaho ndikomereza ariko nkabona abagabo ntibamva inyuma, nteze amatwi neza numva umwe muri bo aravuze ati: cyangwa ntago ariwe sha! Undi nawe ati: hhhm! Nonese urabona Atari we uri kurino photo!?

Ubwo nanjye nahise menya ko ari muri babandi japhet yashyizeho ngo banshakishe, ntakindi nakoze nahise nsaba ikibuno ubufasha kintiza amaguru nyabangira ingata niruka kurusha urusaku, abagabo nabo banyoma inyuma aho nkase bagakata aho ndetse nkabona aho bucyera baraza kumfata, ntakindi nakoze nahise nigira inama yo kwigira umusazi wasaze kera cyane, negera ikibumbano cyumugore cyari kumuhanda ndagihobera ndanagisoma cyane nkajya nivugisha nti: yooooh! Mama we ubu koko natinze mama mwiza!!!? Ubwo abagabo nabo baraho bayobewe ibyo ndimo, ndebye hirya mpabona bya bidobo batamo imyanda yo kumuhanda ndagiterura negera cya gishusho ngishyiraho ikoti ryanjye ndavuga nti: mama rero ngiye kuvoma,nawe usigare umesera imyenda! Ubwo nahise nikorera urudobo ndagenda mbona abagabo ntibakinkurikye ngeze hirya ndarutura ndiruka njya murugo mpita ndyama mpaka ejo nka saa ine!

Nkimara kubyuka nahise nshaka uburyo mvugisha George ngize nimana nimero ye icamo nti: hallo! Geo, bite bite!? Nawe ati: ni sawa petit fre!nanjye nti: nonese se cyakintu wakimboneye!? Nawe ati!yego birahari kandi birateguye! Njye: byiza cyane, noneho shaka igikapu kinini gitwarwa muntoki ukinshyiriremo hanyuma utegure nabasore bawe nkabarindwi ejo tuzahure ukimpe ndetse nkubwire nicyo aba basore bazadufasha kandi ndazi neza ko ibintu bizahita bikemuka! George: oook! Ntacyo! Nonese za nimero zuwo mugore bite!? Nanjye:oooh! Ziriya zo ntakibazo nzazizana ejo! Nawe ati: ok sawa!
Ubwo ntakindi nakoze, nahise niyongoza njya kureba mama jonathan aho arara ndamukomangira arakingura ambonye asa nkubonekewe ndetse biramutungura cyane nanjye mpita ninjira ntabwoba nicara kugitanda cye nawe aricara mufata kurutugu ndamubwira nti: bite se! nawe nubwoba bwinshi ati: nisawa sha, noneho se wabonye ko ari ngombwa!? Nanjye mpita nsubiza nisetsa nti: hahaha! Biriya byo ningombwa cyane ariko sinonaha gusa nivubaha ahubwo icyo nshaka,………. Nawe ati: oooh! Mbwira di, mbwira rwose urabizi ko ntacyo wamburana! Nanjye nti: nashakaga ko habayahe hari nka 5000dollars ufite watumpa kuko haricyo nshaka kuyakoresha! Nabaye ntararangiza no kuvuga nyamugore ahita asinya sheke yihuse ati: akira rwose ariko ukomeze uzirikane gahunda yanjye nawe! Sibyo se!? nanjye mpita mvuga nsohoka nti: yego rwose, ndabizirikana!
Ubwo ntakindi nakoze nahise nerekeza kumuhanda ahantu harakabari kabagangi bibera kumuhanda ndebamo umwe muribo wumusore byahatari, ndamubaza nti: ese wambonera abandi basore nkabatanu nkaba akazi ka 4000dollars cash!? Nawe ati: ahahaha! Umva jama wana, ahubwo wadutindiye naho abasore bo barahari!?

.EHEEE AKA KAZI SE NAKAHE KANDI!?

.ESE YVETTE KO ATANGIYE KWINJIRA MUNTEKEREZO ZA JONATHAN!

.ESE GEORGE NA JONATHAN BAZAPANGA IKI!?

“Iyi série ya A MOMENT AT BELGIUM igiye kurangira kuko ntizarenza ku wa mbere , ese murifuza ko tuba tubahaye (dutangiye) indi série cyangwa tubanze tureke iyi ngiyi irangire? Shyira comment yawe yuko ubyumva muri comment section hano hasi👇” Comment niziba nyinshi turabaha episode 3 dore weekend yageze!

NTUCIKWE PART 20 ………LOADING………………

A MOMENT IN BELGIUM PART 20 | Dusabane Magazine
https://dusabane.wordpress.com/2017/03/25/a-moment-in-belgium-part-20/

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

8 comments

  1. Murakose cyane rwose. Nari nakomeje kurunguruka ngo ndebe kp mwagaahyizeho maze ubutaha kajye kaba nakarekare bitaribyo amatsiko yamara abantu. Jonathan uramenye ntuzababaze rachel wagukunze ucuruza amandazi. Justin ni a japhet Imana ibakurinde naho yvette muveho ni ikiryabarezi

    Like

  2. Ahubwo se Jona azakiranuka na mama wa Jonathan, ko atangiye kumurira utwe amwizeza ko azamukorera byose. Ariko uziko njya nkeka uno mugore ashobora kuba ariwe ubyara Jona. aha… wait and see…..

    Anyway sinarangiza ntashimiye ” Dusabane ” kuba itugejejeho Part 19 uno munsi. buriya ejo twiteguye kubona tuenty tuenty one.

    Like

Leave a comment