STEVEN AND LILIAN PART 16


 

STEVEN AND LILIAN

STEVEN AND LILIAN PART 16

Kumutima nkibaza nti:” ariko se ubutumwa, nibwo burimo amarira koko!? Ntakindi nakoze nahise mwegera ndamubaza nti: ubutumwa ikiragi cyaguhaye burihe!?

Part 16

Lilian aho kunsubiza akandeba mu maso gusa ahubwo agakomeza kurira, ubwo nanjye natangiye guhoza dore ko nari naragowe,hashize akanya numva aravuze ati: steve! Nanjye nti: karame shr! Nawe ati: burya ntihazagire ukubeshya ko agufitiye impuhwe kabone niyo yaba aruwo mumuryango wawe! Nanjye nti: yeeeh!ariko se ubwo nibwo butumwa baguhaye ngo ungezeho!?

Nabaye nkivuga gutyo mbona ampaye telephone nanjye ndayakira mpita mubaza nti: nonese iyi niyo cyanguriye! Nawe ati:hoya sha! Harimo data na masenge wawe!

Njye: yeeeh! Barimo se gute kandi! Nawe ati: zana hano iyo phone! Najye mpita nyimuha ngiye kubona mbona arakanza kanze ahita ampereza ati: iyumvire nawe iyo abo bantu barimo kuganira!

Nteze ugutwi neza nsanga ni amajwi y’abantu babiri yafashwe barimo kuganira, nakomeje gutega ugutwi neza numva umwe aravuze ati: ariko se wowe, uzajya unyishyuza buruko umbonye, kandi igice kimwe narakiguhaye nkagusigaramo ikindi gice! Undi nawe ati:ariko se wowe uyobewe ko aho naguze uburozi bo batarimo kunyishyuza basi!?

Nundi nawe ati:nonese ubundi wakoresheje n’uburozi!?undi nawe ati:nyine nabasabye kuza kunsura mbabeshya ko mbakumbuye,nuko bahageze ndabavangira mbaha bwa bundi butuma umuntu acanganyikirwa mumutwe, kandi bose narabubahaye, ubwo nyine bageze munzira birabafata imodoka bayirenza akanevu!

Undi nawe ati: ibyo ndabyumva wanabikoze neza,ariko se uziko kubona 350 millions ni ibintu byoroshye!wowe itonde uzabona ngutumyeho nyaguhe! Undi nawe ati: njye aho bigeze ndabona ushaka kunyambura, kandi erega ujye umenya ko nishe abo mumuryango wanjye!

Nakomeje kumva ariko bigezaho birahagarara , wasanga ariho record igarukiye.bavandimwe ntababeshye numvise agahinda n’umujinya binyishe ntangira guhekenya iryinyo, mpita ndeba mu maso ha lilian turitegerezanya, birumvikana amarira yashokaga nkimigezi mu maso ha twembi.

Hashize akanya twese twumiwe mpita mbaza lilian nti:niko se lilia! Nawe ati: ndakumva shr! Nanjye nti: uransezeranya ko utazandenganya kugiye kuba kuri so!? Nawe ati: ariko se uragira ngo nzavuge nte ngo wumve! Sinakubwiye ko aho kugira data umeze kuri byaruta kamuhomba! Erega njye sinakwemera kuba umukazana wa kamanzi ahubwo nawe unsezeranye ko ibi nibirangira nzaba uwawe!

Njye: yeeeeh! Ngo umukazana wan de!? Nawe ati: wa kamanzi papa wa japhet na clarisse! Nahise nikanga ngwa mukantu,kuko nibukaga ukuntu karim yambwiye ko gakuba afite inshuti bakorana byose yitwa kamanzi! Kumutima nti: nzabahitana ariko tu!

Ubwo lilian yabonye ntari kuvuga ahita ambaza ati: nikose ko utavuga!? Nanjye nti: uwo nawe yiyongeye kuri list! Nawe ati: uwuhe se,kamanzi se!?nanjye nti: dore abantu ngomba gukuraho! Nawe ati: ni bande se! njye: umwe ni so, undi ni kamanzi ndetse na Clarisse na masenge!

Lilian: yeeeh! Ngo na Clarisse! Kandi se we uraba umuhora iki!!? Nanjye nti: uriya muswa niwe… blab la bla ubwo nahise mubwira ukuntu ariwe washimuse divine ndetse mubwira ukuntu yahemukiye abasore babandi akica data wabo, mbona lilian agahinda karamwishe mpita mubwira nti: ariko se lilia! Uracyafite amarira yo kurira,sinzongera kukubwira inbintu nkibi kuko ndabona bitakorohera!

Lilian:sha buriya njye biba byananiye kubyakira kabsa!ahubwo se ko mbona urimo kuntera ubwoba steve! Najye nti: ngutera ubwoba nti se kandi!? Nawe ati: nonese abo bose nubica uziko polisi yo itazagukurikirana ikagufunga nkakubura!

Njye: hahaha! Ese burya nibyo uvuga!? Nawe ati:yego rwose ndumva mfite ubwoba! Njye: humura sha, ariya mafaranga azamfasha kandi ndetse polisi ntizigera imenya ibirimo kujya mbere! Lilian: yeeeh! Sha mbiteze amaso ariko ndumva bikomeye!

Njye: wowe iturize gusa!ahubwo se lilian nungutse ubundi buryo bwo guhana Clarisse ngakuraho kumwica! Nawe ati: yeeeh! Ubwo se bwaba ari ubuhe!? Njye: tegereza uzabibona, ahubwo umva ibyo ngiye kugusaba! Nawe ati: ni ibiki se!?

Nanjye nti: ndashakako muriki gihe umera nkaho utankunda, kandi ukirinda ko ubukwe bwawe na japhet buba vuba! Nawe ati: eeeh! Sha nubundi ntibuteze kuba vuba, kuko ngo buzaba japhet avuye imahanga iyo yagiye kwiga ,kandi ngo hasigaye imyaka ibiri! Ahubwo se urimo gupanga iki ko numva njye ntashobora kuba nkuretse!?

Njye: wowe iturize, gusa umere nkaho wemeye gushyingiranwa na japhet nanjye ndaba meze nkukunda Clarisse kandi unyizere,ibyo ndimo gupanga uzaba ubibona! Sibyo!?

Lilian: yego rwose ndabizi ko utambeshya! Ubu ngiye gusa nkaho nkwkuyemo! Njye: yeego! Ariko ntibizabe burundu da!

Lilian: reka reka ntibyaba Burundu, erega ndagukunda steve!ahubwo se ninde ugiye guheraho! Nanjye nti: papa wawe agiye kuzica masenge bidatinze! Nawe ati: yeeeh! Ngo data yica masenge wawe!?

Njye nti: yego nyine,wowe humura uraje ubibone! Ahubwo se wambonera nimero papa wawe akunda gukoresha!? Nawe ahita ayimpa nyandika ahantu! Ubwo twakomeje kuganira ndetse igihe kiza kugera arataha ndamusezera kubera ko tutaribwongere kubonana vuba.

Ntakindi nakoze nahise njya kureba wa muhungu Clarisse yahemukiye, mubuza kuzagira icyo atwara Clarisse ndetse ko agomba kujya kongera kumukorera, umusore ntiyampakaniye ahubwo yahise ambwira ati: ntakibazo tu, ahubwo mpa iyo phone wasanze munzu yawe kuko niyo pt frère yapfuye bamutumye! Njye: nonese ubundi ntazamenya ko nayibonyeho! Undi nawe ati: nonese azi ko ukiriho!?

Njye: ariko koko!aahubwo se yahageze ite!? Nawe ati: sinzi wasanga yarayibagiriwe mo! Kuko afite izindi nyishi akoresha! Njye: sawa ngwino njye kuyiguha kandi urare uyimugejejeho kandi umubeshye ko pt frère wawe imodoka yamugonze, agahita ayiguha! Ubikore vuba ndashaka guhita muhamagara!

NTUCIKWE PART 17…

7 comments

  1. manaweee! kumbi nyirasenge niwe urinyuma y’urupfu rw’ababyeyi ba steven? uyumupangu wa steven se ko uncanze ra? nge ndikumva yakoresha inzira y’amategeko kuko nibwo yazagaruza imitungo yabo. ndategereje.

    Like

  2. Ariko mana steve na lilian nabo babaye abicanyi. Bazabiraga nabazabakomokaho ndumva biva mumiryango, niba umwe se ari umwicanyi undi nyirasenge akaba umwicanyi abuzukuru bazaba ruharwa. Ka detail gato nyibavuga data wawe, masenge wawe bavuga so wanyu, ngogosenge . Murakoze matsiko ngo mutahe

    Like

  3. […] STEVEN AND LILIAN PART 15 . . Aho twagarukiye ubushize! . Ubwo namubonye arimo kuza agana kumuryango wanjye, dukubitanye amaso ahita yikanga asubirayo yiruka,nanjye nta kindi nakoze nahise mwirukaho kuko nabonaga asa naho ahuriye na phone nari nsanze munzu yanjye! . Part 15 . Umusore namwirutseho karahava ndetse ibyunzwe biza no kundenga gusa nabaye ngiye kumugeraho mbona imodoka iramukubise ahita agwa nkaho hakurya. Ntakindi nakoze nahise mwegera ntangira kumwegura ngira ngo ndebe ko yagira icyo ambwira ariko nkabona ubuzima bwe buri kure, hashize akanya mbona umugabo abumbuye amaso mpita muhamagara nti: yewe yeweee! . . Ngiye kumva numva ahise avuga ibice agira ati: y..yo.. your ..sster…….n…. c.. cla.. Clarisse! Njye: yeeeh! Vuga neza nyabuna mbwira! Yewe yewe……… umugabo ahita ashiramo umwuka arapfa. . . Natekereje kubyo ambwiye ntangira kwemera ko Clarisse yaba afite aho ahuriye nishimutwa rya divine kuko kumutima nibazaga nti: ese umuntu upfuye avuga my sister, akongera ngo Clarisse, ntiyaba haricyo yashakaga kumpishurira! . . Nabaye ngitekereza kuribyo mbona haje undi musore nawe wakoranaga nuwo upfuye, abonye ndi hamwe numurambo mbona agizemo icyikango gusa akomeza kuza yegera aho narindi kumurambo,ngiye kubona mbona umugabo atangiye kurira ahamagara ati: brother… brother…..!!!! mbonye umugabo akomeje guhobagira mubwira nti: rekeraho ! umuvandimwe wawe yapfuye kare! . . Umugabo: yeeeh! Nonese ko bambwiye ngo aragonzwe, nibyo koko!? Ubwo nanjye nahise mubwira nti: nyine ubundi ukuntu ibintu byagenze,njye nahamagaye nimero zumuntu washimuse mushiki wanjye nsaga phone irimo gusonera munzu yanjye …..bla bla bla….mbese mubwire ukuntu ibintu byose bigenze! Ngiye kubona mbona umugabo yishwe n’agahinda ahita ambaza ati: ese burya niwowe steven!? Nanjye nti: yego ninjye steven,nonese uyu brother wawe koko!? Nawe ati:sha nyine uyu niwe unkurikira, twari dufite data wacu gusa none nawe hashize iminsi apfuye!? . . Njye: yoooh! Sha nukwihangana kabsa, nonese we yazize iki!? Nawe ati: sha steve, uzakunde lilian, naho Clarisse suwo kwizerwa! Njye: yeeeh! Mbwira ariko mwana winshisha kure! Nawe ati: buriya ntureba steve!,uriya muswa ngo ni Clarisse mufashe nonaha nahita muhekenya! Njye: hhum! Sha njye ndumva wanshanze kabsa! Nturimo kugwisha ku ngingo! . . . Umugabo: ubundi njye na bro wanjye uyu ufpuye,twari twifitiye akarestaurent dukoramo,tugiye kumva twumva ngo data yatewe n’amabandi aramuhondagura yenda kumwica. Njye nti: yeeeh! Nuko se bigenda bite!? Nawe ati: ceceka nyine ndacyakubwira,u bwo natwe twahise dushaka uburyo ki twamuvuza ,gusa kubitaro by’inaha baranga ngo tugomba kumwohereza mubushinwa niho bamushobora! . . . Njye: yeeeh! Hanyuma se!? nawe ati: ubwo nyine urumva ko ntamafaranga yo kumujyanayo twari dufite,twatangiye kwiheba kuko data twaramukundaga cyane,gusa twagiye kumva phone irahamagaye twitabye dusanga ari umukobwa adusaba ko twajya guhura nawe akadufasha kuvuza umusaza! urimo kunyumva!? . . Njye: yego komeza ndakumva! Nawe ati: ubwo nyine nawe urabyumva ntitwari kwanga umuntu utuvuriza umusaza, ubwo twaragiye uko turi babiri dusanga ni clarisse uriya! Nanjye nti: yeeeh! Hanyuma se!? nawe ati: itonde ndacyakubwira,ubwo yatubwiye ko kugirango avuze data tugomba kubanza twamukorera mission! Njye: yeeeh! Iyihe mission subwo!? Mbona ahise yitsa imitima arambwira ati: sha steve, rero utwihanganire! Yahise atubwira gushimuta mushiki wawe divine! Nanjye nti: yeeeh! Bivuze ko Clarisse ariwe washimuse mushiki wanjye rero!? . . . Nawe ati: ahubwo se wavuze ko na cyagihe adutegeka kwiruka kumodoka itwaye sister wawe ngo tumuzane…….njye nti: yeeh! Utambwira ko ari Clarisse wari wabipanze!? Nawe ati:haha umva nawe ra, ubwo se urumva yaba arinde wundi!? Erega buriya uriya mukobwa yari yafashe hasi hejuru ashaka kugutanya na lilian ngo umwikundire! . . Njye: yeeeh! Buriya ibyo byose yabikoze agira ngo mukunde!? Nawe ati: yego nyine, gusa uwamumpa nkamumira bunguri! Ngiye kubona mbona umugabo yishwe n’agahinda! Mpita mubwira nti: humura sha, ubwo se arinjye nawe ninde ukwiye kurira! Nawe ati: ubwo se shahu, ntiwumva ko muzehe ataharenze none na bro wanjye akaba abigendeyemo, gusa mbwira nimba watubabariye njye na petit frère! . Njye: yoooh! Sha ntakibazo kandi urakoze cyane kumbwira uko ibintu byifashe! Ubwo ntakindi cyabaye natashye nihebye bya sana, ngenda meze nk’uwasinze kandi ntanzoga nanyoye,ngenda nekereza kucyo nakorera Clarisse nkumva birandenze ndetse nkumva ntacyo gukora mfite! . . Ubwo narakomeje nditahira mugihe ntaragera murugo mba mpuye na cya kiragi cyambabariye munzira,ntangiye kugira ubwoba nti kigiye kundangiza kuko nagarutse kandi cyarabimbujije ariko gihita kimpa agapapuro cyanditse gihita cyiruka kiragenda, ngafunguye ngo nsome nsanga handitsemo ngo:”” namenye ko wagarutse inaha, gusa ntakibazo nanjye ubu nibwo bwanyuma nkoreye gakuba, ndetse ngiye guhita njya kure atazambona,ikindi kandi hari ubutumwa nahaye lilian aribuze kubukugezaho! Nanone kandi ubaye ukeneye gusura mushiki wawe divine uzahamagare 0788…..izahakugeza!”” . . Aho nahise ngiramo icyikango ntangira kwibaza kubutuwa cyaba cyahaye lilian bikanyobera gusa sinabitindaho ndakomeza ndataha! Nageze murugo nsanga lilian yahageze kare gusa ndebye neza nsanga umukobwa arimo kurira bintera ubwoba. . . Kumutima nkibaza nti:” ariko se ubutumwa, nibwo burimo amarira koko!? Ntakindi nakoze nahise mwegera ndamubaza nti: ubutumwa ikiragi cyaguhaye burihe!? . .ESE UBU BUTUMWA NI BWOKO KI!? . . komereza kuri Part 16 […]

    Like

Leave a comment