STEVEN AND LILIAN PART 18


STEVEN AND LILIAN PART 18
.
.(niba utasomye PART 17 banza uyisome)
Aho twagarukiye ubushize!
.
anyinjiza mucyumba nsangamo amaniga( abasore) barimo kwinkwera drugs mpita mbwira rya jeya nti: wowe genda ubambwirire ko nshaka gukorana nabo kandi ko harimo agafaranga gatubutse!!
.
Part 18
.
Umuniga yaragiye arababwira hashize akanya mbona bose baziye imwe basakuza bati: turahari..yooo nigga, tuko hapa manigaa! Ubwo nanjye mpita mvuga nti: yeeeh! Nyine mubitware gake, mbone kubabwira ikinzanye! Ngiye kubona mbona bose baratuje mpita mbambwira nti:ese ubundi muri bangahe!? Umwe muribo ahita ababara arambwira ati: twese turi 16 nigga!!
.
.
.

Njye: byiza cyane! Ubwo rero njye nshaka ko munkorera mission nkabaha agafaranga gatubutse! Ubwo nyine icyo nshak….. ntararangiza numva umwe aravuze ati:ewana kabsa numuntu twamuhitana nigga!!
.
.

Ubwo nahise mbabwira nti: uko muri cumi n’abatandatu mwese ejo nka saa ine zigitondo azampamagare mubwire aho munsanga mbahe gahunda ihamye! Sibyo se basaza!? Ngiye kumva numva basubirije rimwe bati: ntiwumva se mn, hakabayeho wowe kabsa! Ewana ahubwo zana utwo tunimero twawe!
.
.
.

Ubwo njye nahise mbaha nimero zanjye ndangije ndasohoka ndigendera nabo basigara bacelebra bati:” yooo job yabonetse maniggerz, yoo mn””
Ntakindi nakoze nahise mpamagara lilian kui phone ariko ngira ubwoba nti: ese arayitaba muriri joro!?” ariko ngiye kumva numva arayitabye mpita mubwira nti: umva lili! Nawe ati:karame steve!nanjye nti: hari umuntu muri kumwe se cg se uri hafi yawe!?
.
.
.

Nawe ati: reka da! Ndi njyenyine,kuberiki se!?nanjye nti: witegure ejo bazagushimuta, uzashake ukuntu usohoka uhagarare kwirembo ndetse uzatume abarinzi b’iwanyu babibona!
.
.

Lilian: yeeeh! Kuberiki subwo steve!? Nanjye nti: wowe humura ninjye uzaba wabipanze kandi ntacyo uzaba! Undi nawe ati: yego ntakiazo nzabikora! Ubwo nanjye nahise nitahira njya kuryama ntangira kurota ndimo kwambika lilian impeta!
.
.
.

Gusa murabizi namwe ijoro nirijya ritinda,bwarakeye ndabyuka ntangira kugira utwo ntunganya ngiye kumva numva mu makuru ya mugitondo barimo kuvuga umuntu waraye yiciwe mumugi wa Kigali, mugutega amatwi neza nsaga ni masenge wavuye kubintu!
.
.

Bavandimwe numvise nishimye birenze uko mubicyeka,kumutima nti:” imana ishimwe ibintu bitangiye kugenda uko nabishatse!”ubwo nahise nicinya icyara ntangira gucelebra. Hashize akanya isaa ine zegereje mfata phone mpamagara Clarisse nti: hey, bte se shr!? Nawe ati: ni kul,mon shr! Umez ute se!? nanjye nti: sha nanjye meze fesh tu, gusa hari akantu nashakaga kugusaba!
.
.
.

Clarisse: eeeh! Sha ntakibazo rwose kuko njye ntacyo nakwima! Nanjye nti: sha nyine uyu munsi hari agafete kabantu twiganye kera, none nanjye numvaga nshaka ko untiza imodoka kuko mfite isoni zo kuhagera n’amaguru kandi abandi barimo kuzana amavoiture agezweho! Clarisse ati: haha! Sha ntakibazo kabsa reka mbwire umuntu ayikuzanire!
.
.
.

Njye: sha urakoze cyane ndategereje ariko ntatinde kugira ngo ntakererwa! Ubwo hashize akanya numva hanze imodoka iraparitse ,ndasohoka nsanga niyo Clarisse antije. Ubwo umutype waruyizanye yahise ampa contack ahita yigendera. Ubwo isaa ine zari zigeje ndetse hashize akanya mbona phone yanjye irasonnye nitabye nsanga niya manigger yanjye ati: mn, nonese tugusange hehe musaza!?
.
.
.

Ntakindi nakoze nahise mbarangira aho ntuye murugo barahansanga, bahageze mbona koko bangana kwa na cumi nabatandatu,mpita mbaha karibu binjira munzu nubwo hari hatoya ariko bakwiwemo.
.
.
.

Ngiye kumva numva umwe muribo aravuze ati: ariko se mn,umuntu utuye hano hantu niwe ugiye kuduha ikiraka gitubutse!!? Undi nawe ati: ariko se koko mn,uyu mutype ntiyadukinishije! Njye: haha, simwavuze se ko no kwica mwica, nimbabeshya muzanyice. Mba nyarukiye mucyumba nzana imizingo itanu yinoti ndababwira nti: mwakire ayi ni avance nabaye nkuye kuri nkuye kuri bank!
.
.
.

Abagabo bahise babona ko ibintu biri serieous, numva umwe muribo ahise avuga ati: nonese boss, ushaka ko tugukorera iki!?
Njye: muntege amatwi neza! Nabo bati: turayateze boss! Njye: babiri muri mwe bajye kuruhande! Abasore bagira vuba bahita bajya kuruhande, ndongera nti: ubwo mwebwe babiri, muraza kujya kuri stade isaa saba zijoro, harabantu barazana amafatanga, muze kuyakira muyanzanire! Kandi ntihagire ikintu muvugana nabo! Muranyumva!? Nabo bati:yego turakumva boss!
.
.
.

Njye: hanyuma mwe musigaye, abandi bane nabo bajye kuruhande,abasore babikora vuba. Nanjye nti: umugabo witwa gakuba muramuzi!? Nabo bati: turamuzi kabsa! Njye: umukobwa we witwa lilian, muramuzi!? Nabo bati: kabsa turamuzi boss! Njye: ubwo rero mugomba kujya hafi yiwabo, mwamubona asohotse mugahita mumushimuta, ntimugire ubwoba kuko nawe iyi gahunda arayizi, kandi ntimumubabaze!
.
.
.

Undi mutype ati: yeeeh! Naho twe se boss!? Njye:batandatu murimwe nibajye kuruhande. Bahita babikora vuba vuba! Nanjye nti: kamanzi muramuzi!?umwe muribo ati: yego ndamuzi boss! Nanjye nti: amazu ye yororeramo inka simuyazi!? Nabo bati: kabsa turayazi!
.
.
.

Njye: mugende mugure essence,bagenzi banyu nibamara kubabwira ko bashimuse lilian, namwe muhite mujya gutwika ibyo bizu bya kamanzi ndetse kuburyo inka zose zihiramo! Kandi mubikoe mwibanga! Muranyumva!? Nabo bati: turakumva boss!
.
.

Njye: ok! Hanyuma mwe musigaye turaba turi kumwe ahantu lilian baramuzana! Muranyumva!? Undi ati: nonese boss,aho hantu tuamujyana nihehe!? Ubwo nahise mbarangira aho tuza guhurira!
.
.

Ubwo nuko twapanze njye n’abasore banjye ndetse twese duhuza umugambi gusa ngiye kumva numva umwe muribo arambajije ati: ariko rero boss, ntago twasobanukiwe nimpamvu urimo gukora ibi bintu! Njye: kandi koko sha, urakoze kunyibutsa, nyine impamvu ndimo kubikora……… ubwo nahise mbabwira ukuntu ibintu byatangiye, mbese mpere kera cyane ababyeyi banjye bakiriho, gusa nagiye kurangiza bose bumiwe ndetse agahinda kabishe.
.
.
.

Umwe muribo ahita avuga ati: eeeh! Boss !nonese ko ushaka kubahana gahoro! Arinjye nabahekenya kabsa! Undi nawe ati: sha kabsa pe! Nanjye sinzi icyo nakorera abababiloni nkabo! Ahubwo se ko mbona igihe kiri kudusiga!
.
.

Ubwo nahise mpereza babandi bane contack zimodoka bahita bajya kugikorwa nanjye nsigara niga kumagambo ndaza kuvuga!
.
.
STEVEN SE ARAZA KUBIGERAHO!!?
.UBANZA BIGIYE KURANGIRA NONEHO!
.

NTUCIKWE PART 19…LOADING…..

11 comments

  1. Murakoze gukanguka ibintu birashyushye pe bahane sha nabibiriya iravugango uwicisha inkota nawe niyo azazira ariko ndabona ijyeze kumusoso pe

    Like

  2. eh! mana yange! uziko usoma ukagirango uri kubire biri live, wagirango ni video nezaneza, steven mfite ubwoba ko bazamugwa gitumo pe! nonese ko ashimuse liliane?

    Like

  3. nukuri turabakunda kdi niyo yindi turikumwe. tubashimirako mutunezeza, gusa nimuzage mushyiramo motaje(amakabya nkuru) cyane kuko izinkuru tuzikuramo inyigisho y’ubuzima. but is my own wish, i don’t know for others. murakoze ndabemera.

    Like

Leave a reply to steven Cancel reply